Umwe mu bateguye ‘Gospel Club’ yatangaje ko aka ari akabyiniro abarokore bazajya bahuriramo bakidagadura babyina bananywa ariko bahimbaza Imana. Yatangaje ko impamvu ari uko nyuma y’urusengero abarokore batajya bagira aho bahurira ngo bidagadure banaramya Imana.

 

Uyu yakomeje avuga ko mu kabyiniro k’abarokore hazajya hahurira abahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’izo guhimbaza Imana, bakazajya bafatanya kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana cyane ko nabo baba bafite amadini babarizwamo. Biteganijwe ko muri ako kabyiniro bazajya banywa ibidasembuye ariko bakidagadura mu buryo bwo guhimbaza Imana.

 

AMAKURU ARAVUGA KO UWAFASHWE YIBYE TELEFONE YA THE BEN ARI NAWE WAKUBITIWE MURI ‘MEET AND GREET’: Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2023 nibwo amakuru yamenyekanye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umusore witwa Ndagijimana Eric uyu akaba asanzwe azwi mumyidagaduro kuva muri za 2008 ku mazina ya X-Dealer.

 

Uyu musore akurikiranweho kwiba telefone ya The Ben, ndetse amakuru avuga ko agezwa mu Bugenzacyaha yemeye ko yayibye akayizana I Kigali aho byagaragaye ko yakirijwe I Nyamirambo ahitwa kwa Mutwe. Dealer ngo yahawe ikiraka cyo kujya kwiba iyo telefone iri mubwoko bwa iPhone agahabwa amafaranga miliyoni 3frw hagamijwe gukuramo amasezerano yari ayirimo.

 

Ubwo ‘meet and Greet’ ya The Ben yarangiraga nibwo hamenyekanye amakuru ko hari abantu bari barimo kugurisha amatiki mu buryo butemewe, bakinjiza abantu bigatuma gahunda y’igitaramo ipfa kubera kwinjirira ku matiki Atari aya nyayo. Amakuru agera ku IMIRASIRE TV avuga ko uyu Ndagijimana ari we wakubiswe na Muyoboke Alex amuziza gucuruza amatiki mu buryo butemewe.

 

Kugeza ubu amakuru aturuka mu Bugenzacyaha ni uko iperereza riri gukorwa kuri Ndagijimana no kuband bantu benshi, icyakora ntabwo bashatse kugira byinshi babitangazaho.

 

PROF HARERIMANA NA BAGENZI BA BAFUNGUWE BY’AGATEGANYO: Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Prof Harerimana Jean Bosco wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative na bagenzi be Hakizimana Claver wari ushinzwe amasoko ndetse na Gahingayire Liliane wari ushinzwe ububiko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzze.

 

Prof Harerimana akurikiranweho n’Ubushinjacyaha birimo gufata nabi umutungo ufitiye abaturage akamaro, icyaha cy’itonesha urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika, urukiko ruza gusanga nta mpamvu yakurikiranwa afunze. Na bagenzi be urukiko rwasuzumye amadosiye yabo n’ibyo bireguye rufata umwanzuro wo kubarekura bagakurikirana badafunze.

 

APOTRE YONGWE YATAWE MURI YOMBI AKURIKIRANWEHO UBURIGANYA: Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yatangaje ko Harerimana Joseph uzwi nka Yongwe yatawe muri yombi akurikiranweho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya, gusa avuga ko nta byinshi yabivugaho mu rwego rwo kwirinda kwica iperereza.

 

Icyakora mu nama iherutse kuba yahuje Polisi, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB n’abanyamakuru, Umunyamabanga mukuru wa RIB yakomoje kuri Yongwe asesengura ku mashusho yigeze kugaragara Yongwe abwira abayoboke be ngo bature abaheshye ibyabananiye, ari naho abantu bahera bakeka ko ashobora kuba aribyo yazize. Ni Kenshi Yongwe yakunze kuvuga ko atunzwe n’amaturo y’abayoboke be.

 

UMUSORE YIYAHURIYE MURI KASHO: Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo, umusore witwa Niyomugabo Laurent w’imyaka 20 y’amavuko yagaragaye mu mugozi w’ipantalo ye bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kugezwa muri kasho y’uwo murenge akurikiranweho ubujura.

 

Uyu musore ubwo yageraga muri kasho ya Ntyazo saa ine z’ijoro, ahagana saa saba z’ijoro aribwo yaciye ipantalo ye ayimanika muri giriyaje z’idirishya ahita yiyahuramo ahita apfa.

 

UMUGABO YASANZWE AMAZE IBYUMWERU BIBIRI AMANITSE MU MUGOZI: umugabo wo mu karere ka Burera witwa Tuyizere Valens w’imyaka 24 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi mu nzu umurambo we waratangiye kubora. Amakuru avuga ko uyu muryango wari umaze iminsi uri kwitegura kwimukira mu mutara aho babonye umuguzi w’inzu yabo abaha avanse y’ibihumbi 250frw.

 

Uyu mugabo yaje guha umugore we 210frw ngo abe ayabitse, umugore ahita atoroka ajyana n’umwana we babyaranye. Amakuru avuga ko uyu mugabo bamusanganye agapapuro yanditseho avuga ko hari n’undi mwana yabyahe hanze, avuga ko amafaranga ibihumbi 210 umugire yatwaye azarera abana be bombi, ubwo ni uwo babyaranye n’uwo yabyaye ku ruhande.

 

MISS VANESSA RAISSA YARAVUZWE CYANE KUBWO KUVUGA KO YAHUZWE ABAGABO: Igisonga cya mbere cya nyampinga wa 2015, Miss Uwase Vanessa Raissa, ari mu bavuzwe cyane mu myidagaduro y’iki cyumweru nyuma yo gutangaza ako yahuzwe urukundo n’abagabo, akaba yishimiye uko ameze.

 

Ibi yabitangaje ubwo abakunzi be bamubazaga ibibazo kuri Instagram, Uwase atangaza ko ashimishijwe n’uko ameze ndetse yewe keretse gusa Imana iramutse imuhaye umugabo kungufu aribwo yabana nawe naho ubundi iteka ryose aziberaho gutyo. Uyu mukobwa yavuzweho gutandukana n’abakunzi be babiri, akaba yarabaye igisonga cya mbere muri miss Rwanda 2015 ubwo yakurikiraga miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba ry’uwo mwaka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved