Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri kugera n’uyu munsi, ku mbuga nkoranyambaga haravugwa ubugambanyi ndetse n’umubano utari mwiza hagati ya Bruce Melodie ndetse na The Ben, ariko bikavugwa ko uruhande rwa Bruce Melodie rwigeze kugira uruhare mu gushaka kwica igitaramo cya The Ben. Bruce Melodie ubusanzwe abarizwa muri label ya 1:55 AM ya Coach Gaelle ari nawe umureberera mu muziki we.

 

Nyuma y’iyibwa rya telephone ya The Ben mu ijoro ryo kuwa 30 Nzeri 2023 muti ‘Meet and Greet’ mu Burundi, telephone yaje gusangwa mu Rwanda havugwa ko bishoboka ko Coach Gaelle ari mu babigizemo uruhare. Gaelle kandi yakunze kuvugwaho cyane gushaka kwica umuziki nyarwanda aho kuwuzamura, aho ashyirwa mu majwi mu gushaka gusenya abanda bahanzi.

 

Gusa intandaro yo kutumvikana kwa Gaelle na The Ben ikomoka ku kuba we na The Ben baratabashije gukorana, kuko ngo hari ibyo The Ben yamwifuzagaho Gaelle ntabimukorere kubera intumbero yari afite n’ibyo ashaka kugeraho mu gushora amafaranga ye mu muziki. Ibyavuzwe ni uko The Ben yari afite intumbero yo gushaka gukorana n’abanya Nijeriya ndetse na Gaelle ari uko kuko we aranabyivugira, ariko Gaelle aho kujyana The Ben muri Nijeriya akamujyana gukorana n’abagande.

 

Mu kiganiro cya Space cyabereye kuri X mu cyumweru gishize, uwitwa Godfather yari yatumiye abarimo Bruce Melodie, Gaelle, Muyoboke ndetse n’abandi benshi bakoresha uru rubuga bari bitabiriye, Gaelle yabajijwe ibibazo bitatu asabwa gutanga ubusobanuro bwabyo. Icya mbere yabajijwe ni ibyavuzwe ko yasuzuguye Muyoboke ufatwa nk’inararibonye mu muziki nyarwanda, aho ngo ubwo hari ibyari byabereye muri hotel bari barimo (Bruce Melodie na Gaelle) Muyoboke agashaka kwitabira, bamwirukanye nabi cyane nyuma y’uko bari banze ko yinjira byose bikozwe na Gaelle umuntu yafata nk’uri kuza mu gakino Muyoboke yatangiye mu myaka myinsi ishize.

 

Ikindi kibazo yabajijwe ni ukuba yaba akorana na Fatakumavuta, wavuzweho kujya gufata amafoto ya Bruce Melodie ashaka kuyanyanyagiza mu Burundi mu gitaramo cya The Ben, bivugwa ko mbere Gaelle ataraza, Fatakumavuta ari we muntu wafataga akanavuga nabi Bruce Melodie, ariko aho aziye bitunguranye Fatakumavuta akaba ariwe usigaye asingiza Bruce Melodie aho byanavuzwe ko ubwo yabazwaga kuri X bari bari kumwe muri Tanzaniya, ariko abazwa icyo kibazo byari bihereye ku kuba Gaelle avugwaho gutanga amafaranga kugira ngo abantu basebye abandi.

 

Icya gatatu yabajijwe ni ukuba atanga amafaranga nyine kugira ngo abantu baceceke, bamwumvisha n’amajwi yafashwe n’umwe mu bantu bavuga ko yabihereye amafaranga (Gaelle), ngo ibi akaba yarabigize ingeso cyane bigatuma umuziki usenyuka kubera kuvugwa nabi kw’abahanzi mu gihe nk’umushoramari mu muziki yagashyigikiye abahanzi bagenzi b’abo ashoramo.

 

Mu bisubizo yatanze, Gaelle nta na kimwe yavuze cyerekeye ibyo abajijwe, icyakora yumvikanye asubiza Godfather wari umubajije ati “Godfather, barambwiye ngo uba muri Canada n’ibindi, ngo bagenda bavuga ngo amafaranga yanjye ntabwo nayavunikiye n’ibindi, ariko ndagira ngo mbabwire ko amafaranga yanjye nayabiriye icyuya…..”

 

Muyoboke na we abajijwe ku byabaye ubwo yasuzugurwaga na Gaelle, yasubije avuga ko azabigarukaho muri space izaza kubwo kwanga kuvanga ibiganiro. Muri iyo Space, Bruce Melodie wavugwagaho gushaka gukingira ikibaba Gaelle, yakunze kumvikana avuga ko ‘Gaelle ni umuntu mukuru reka aze mumwibarinze.”

 

ABANYARWANDA BENSHI BABABAJWE N’IFUNGWA RYA PRINCE KID MUTESI JOLLY ABWIRA IJAMBO ABAKOBWA BAHOHOTEWE: Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri. Hari hashize amezi asaga icumi Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugize umwere uyu mugabo, byatumye abantu benshi bavugishwa n’uyu mwanzuro.

 

Bimwe mu byatumye abantu benshi bavuga kuri uyu mwanzuro, ni uburyo ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza (ku ruhande rw’ababyumva) ko Prince Kid yaba umwere birimo kuba amajwi yafashwe na telephone itari yakabayeho ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa ubwabo ku bushake bwabo bitangiye banyuze kwa noteri, bitahawe agaciro, ahubwo hagahabwa agaciro ubuhamya banditse mu ibazwa no mu rukiko.

 

Icyakora inzira zishoboka ko Prince Kid yajurira ziramutse zidashobotse, ubundi buryo bwatuma ataba muri gereza bwashoboka nyuma y’uko afunzwe, aho zirimo kuba yasubirishamo urubanza mu mpamvu z’akarengane cyangwa kuburanisha urubanza rusubiwemo ku ngingo nshya mu gihe yaba afite ibimenyetso yaburanishije bikirengagizwa cyangwa se akazana ibishya. Indi mpamvu yashoboka ni ugusaba gufungurwa by’agateganyo mu gihe yaba yaritwaye neza muri gereza.

 

Nyuma y’ifungwa rya prince Kid, umwe mu bakobwa babaye nyampingwa w’u Rwanda, Mutesi Jolly wabaye miss 2016, yasabye abakobwa n’abagore bahohotewe kudatinya amagambo n’ibikangisho by’abababwira nabi babahora ko baharaniye uburenganzira bwabo bagaragaza ibibi bakorewe.

 

UMUSORE YISHE UMUKOBWA W’INSHUTI YE NA WE ARIYAHURA: Umusore witwa Ntakirutimana Vicent w’imyaka 29 y’amavuko wo mu mujyi wa Kigali yishe umukunzi we witwa Bazizane Ange ufiye ubwenegihugu bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahitwa ku Ijwi na we ariyahura.  Amakuru avuga ko uyu musore yigeze gukundana n’uwo mukobwa amutera inda, umukobwa asubira iwabo inda iza kuvamo.

 

Uyu mukobwa yaje kugaruka mu Mujyi umusore amucumbikirishiriza iwabo (kwa nyina) aho yari ahamaze ukwezi mu murenge wa Kimisagara mu kagali ka Tabaro umudugudu wa Mugina. Ubwo abaturage bageraga mu rugo rwiwabo w’uwo musore bahasanze imirambo, aho umurambo w’umukobwa wasanzwe wanigishijwe umwenda, mu gihe iperereza ritangiye umurambo w’umusore basanga umanitse mu mugozi.

 

Inzego z’umutekano zihageze zasanze nyina w’umusore yagize ihungabana bahita bamujyana kwa muganga, imirambo y’aba bombi ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.

 

UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELLA BWAVUGISHIJE BENSHI: Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko ubukwe bwe na Pamella Uwicyeza buzaba kuwa 23 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’umwaka urenga aba bombi basezeranye mu murenge. Yatangaje ko ubukwe bwe buzabera muri Kigali Convention center.

 

UMUKOBWA YASAMBANYIJE UMWANA W’UMUHUNGU W’IMYAKA 9: Umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda y’amavuko, aho yakoze iki cyaha kuwa 29 Nzeri 2023 nyuma ya saa sita mu mudugudu wa Taba, mu kagali ka Butare mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabereye mu cyumba cy’uwo mwana, aho yari avuye ku ishuri agiye kuryama, Ukekwa avuga ko umwana agiye kuryama yamusanze mu cyumba amuryama iruhande birangira amusambanyije. Uwo mwana yaje kubivuga ubwo yari agiye kwihagarika akababara kandi ko Atari ubwa mbere yari amusambanyije. Uyu mukobwa asaba imbabazi z’icyo cyaha akurikiranweho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved