Kuwa 5 Nzeri 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Kazungu Denis akurikiranweho kwica abantu cyane cyane abakobwa bakiri bato akabashyingura mucyobo yacukuye mu rugo acumbitsemo. Uyu mugabo asanzwe atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa kanombe.

 

Agifatwa n’ubugenzacyaha, Kazungu yavuze ko abakobwa abavana mu kabari bagatahana akabasambanya ubundi akabambura ibyo bafite birimo amafaranga na terefone n’ibyangombwa yarangiza akabica akabahamba mu cyobo gicukuye munzu atuyemo. Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ntabwo haramenyekana umubare nyawo w’abantu yishe.

 

Icyakora mu byo yasanganwe harimo ibyangombwa byerekana ko yari umwarimu muri Uganda na Kenya, n’amasezerano y’akazi I Dubai nk’ushinzwe umutekano wa Marriot ndetse no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ariko nta kimenyetso na kimwe cyigeze kigaragaza ko yaba yaragiye muri ibyo bihugu by’iburasirazuba.

 

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abakobwa batatu bacitse Kazungu ari kugerageza kubica, bagahungira mu baturanyi. Hamenyekanye kandi ko abaturanyi bakekaga ko kwa Kazungu habera ibintu bitari byiza, ariko babibwira umuyobozi utwaye isibo yabo akanga kubumva ababwira ko buriya ari indaya Kazungu bazanye bari gushwana kugeza ubwo bigaragaye ko abatabazaga aria bantu b’abakobwa yabaga ari kwica.

 

Byavuzwe ko ysanganwe ibyangombwa by’umuntu basa neza neza w’umusore, aho ngo yamwishe kugira ngo ajye agendera ku byangombwa bye. Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe ubunyamabanga nshingabikorwa, yavuze ko abaturage batuye aho Kazungu yakoreye ibyaha mu Busanza basabye ko azaburanira aho yakoreye icyaha bikaba bishobora kujya mu bikorwa.

 

Iperereza kuri Kazungu riracyakomeje kubera ko hakekwa kuba ahandi hantu hose yagiye aba mu gihugu ashobora kuba yaricaga abantu, dore ko amakuru agera ku IMIRASIRE TV avuga ko ashobora no kuba yarabaye I Gisenyi mu karere ka Rubavu no muri Gasabo mu nzu iri ahitwa kwa Rwahama muri Kimironko. [Iyi nkuru tuzagenda tuyikurikirana umunsi ku munsi].

 

ABANTU BATANU BAKUBISWE N’INKUBA: Umwana w’imyaka 8 wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Muhanga yakubiswe n’inkuba saa sita z’amanwa ari gufata amafunguro ya saa sita ahita apfa. Aho iwabo batuye nta muriro ukomoka ku mashanyarazi bari bafite, ndetse nta n’umuturanyi ukekwaho kuba yari afite uwo muriro ngo abe ari we wabiteye.

 

Nzafashwanimana Seraphine w’imyaka 21 na Ukurikiyeyezu Damascene w’imyaka 19 y’amavuko bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Manihira, bakubiswe n’inkuba barapfa. Iyo nkuba yabishe kandi yanakubise uwitwa Hanyurwaniki Thomas w’imyaka 34 y’amavuko arakomereka ajyanwa kwa muganga.

 

Umwana w’umukobwa witwa Uwimana Jeanete w’imyaka 16 wo mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba arapfa. Iyi nkuba yamukubise kandi yishe n’amatungo arimo inka ebyiri zo mu rugo rwa Nyakwigendera n’ihene y’umuturanyi wabo zahasize ubuzima. Ibi byabereye mu murenge wa Gihombo akagali ka Kibingo mu mudugudu Gituruka.

 

Abashalashatsi bavuze ko inkuba ituruka ku kuba umwuka ukonje cyane n’umwuka ushyushye bishobora guhura bigakubitana, noneho umuntu bihuriyeho muri urwo ruvangitirane rwabyo bikitwa ko yakubiswe n’inkuba.

 

KATE BASHABE YAMAZE ISAHA MU MAZI: Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe yamaze isaha yose yibira mu mazi I Dubai ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. Ubwo yasangizaga abakunzi be uko umunsi we wagenze ku isabukuru, yababwiye ko impano yari akwiye kwiha nta yindi uretse kwibira mu mazi akanezererwamo.

 

Bashabe yagaragaye ari mu mazi mu mafoto akoreramo ibikorwa bitandukanye birimo gutwara moto, gukina imikino itandukanye harimo nka Biyari, gusoma ibitabo no kugenda mu modoka bigaragara ko ari ahantu yamaze igihe kitari gito.

 

UMUKOBWA W’IMYAKA 47 ARASHINJA MWENEWABO KUMUSHAKIRA UMUGABO AMUGUZE NTIBABANE: Mukabagema Liberatha arashinja umusore wo mu karere ka Muhanga kumurya amafaranga ibihumbi 600frw amwizeza ko bazabana ariko akamubeshya, uwo musore nawe akavuga ko Mukabagema ashaka ko amurongora kungufu kandi batarigeze bakundana.

 

Uyu mukobwa uturuka mu karere ka Nyamasheke avuga ko uwo musore witwa Tuyisenge babanye amurongora ibyumweru bitatu arangije aramuta, icyakora Tuyisenge we avuga ko Mukabagema yaje kungufu mu nzu ye aho aba, akitabaza ubuyobozi akaba aribwo bumusohora mu nzu ye.

 

Tuyisenge avuga ko ubwo Mukabagema yamugurizaga amafaranga yabifashe nk’aho amuguze kuburyo agiye kuyamusubiza Mukabagema yabyanze yari amafaranga ibihumbi 200frw, abwira Tuyisenge ko niba adashaka ko babana amuhe ibihumbi 600frw. Mukabagema we arasaba ubutabera ngo asubizwe amafaranga ye avuga ko yahaye Tuyisenge, akanashinja mwene wabo witwa Mechack kuba ari we wamuhuje na Tuyisenge nawe amuhaye ibihumbi 50frw.

 

ISRAEL MBONYI YAHEMBWE MILIYONI 7FRW: Nyuma y’umwaka n’amezi atandatu abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bahataniye ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live, kuwa 8 Nzeri baje guhabwa ibihembo byabo, aho umuhanzi w’ikirangirire muri uyu muziki wo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahembwe miliyoni 7frw.

 

Abandi batwaye ibihembo ni Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri agahabwa miliyoni 2frw, Gisubizo Minisitries yabaye iya Gatatu yahawe miliyoni 1frw mu gihe Rata Jah NayChah wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka mu muziki wo guhimbaza Imana yahembwe ibihumbi 500frw.

 

Muri ibi birori kandi habayemo umuhango wo kunamira umuhanzi Gisele Precious witwabye Imana wari waritabiriye aya masrushanwa, ndetse na Pasiteri Niyonshuti Theogene wazize impanuka kubw’uruhare yagize mu murimo w’Imana, amashimwe yabo ashyikirizwa abo bashakanye.

Mukabagema Liberatha w’imyaka 47 uvuga ko yariwe n’umusore wamwijeje ko bazabana ibihumbi 600frw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved