Umukobwa witwa Mizero Rosine w’imyaka 28 y’amavuko amaze iminsi yiruka mu buyobozi avuga ko yarihiye umusore witwa Nizeyimana Jean Claude amafaranga y’ishuri y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza basezerana ko azamugira umugore ndetse banabyarana abana babiri anamufasha kugura inzu, ariko uwo musore arangije kwiga ntiyubahiriza ayo masezerano.

 

Mizero agira ati “naramurihiye bintwara miliyoni 3 n’ibihumbi 460frw, ariko yarambwiye ngo ‘Njyewe nagushakagaho kwiga nkarangiza narabibonye, ubuzima bwiza ndabufite ubu ndi guhembwa amafaranga nifuza uzagume iwanyu cyangwa urebe ahandi hantu ujya.”

 

Uyu mukobwa Mizero aravuga ko yifuza ko uwo musore amusubiza amafaranga yose yamurihiye kaminuza, ikindi kandi akaba ashaka ko amenya inshingano z’abana babyaranye. Mizero akomeza avuga ko we n’uwo musore bakomoka mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero mu kagali ka Vuganyana, urukundo rwabo rwatangiye bacyiga mu mashuri abanza.

 

Icyakora ngo bageze mu mashuri yisumbuye baratandukana baza kongera guhura bayarangije, uyu Mizero yari yarashinze akabari na resitora mu gihe umusore we yigishaga mu mashuri abanza akaba aribwo Mizero yahise atangira kurihira umusore bakundanaga amashuri ya kaminuza na we akamuhemba kumugira umugore, ariko aza gutungurwa n’uko mu birori byo gusoza kaminuza yamuheje.

 

Mizero agira ati “Yaba muri Defence ntabwo yampamagaye kandi namushakiye imyenda yo kuyijyamo, yewe na graduation ntiyampamagara.” Uyu mukobwa akomeza avuga ko ubwo uyu musore yigaga yamusabye ko basezerana bakabana ariko akamuhakanira amubwira ko bazabana nyuma, ndetse anamufasha no kubaka inzu ngo bazayibanemo ariko umusore aramwigarika.

 

Icyakora ku rundi ruhande, uwizeyimana Jean Claude aravuga ko Mizero Rosine abeshya mubyo avuga nta kuri kurimo, ati “arabeshya rwose, ikibazo kiri no mu butabera uwo mukobwa ni umutekamutwe”

 

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bwacyakiriye bubagira inama yo kugana inkiko ngo ari zo zibakiranura.

 

Icyakora Mizero Rosine nta nyandiko cyangwa se impapuro zigaragaza aha Uwizeyimana amafaranga kuko avuga ko yayamuhaga kubera ko amwizera, akavuga ko agiye kugana inkiko nk’uko ubuyobozi bwabimugiriyemo inama.

 

MISS MUHETO DIVINE YAKOZE IMPANUKA Y’IMODOKA: Kuwa gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2022 yakoze impanuka ikomeye y’imodoka irangirika nawe yangirika ku ijisho. Iyi mpanuka yayikoreye ahitwa Kimironko mu mujyi wa Kigali.

 

Iyi mpanuka yamuteye ikibazo ku buryo ijisho rye ryangiritse akajya mu bitaro bya ‘La Croix du sud’.

 

ABANYARWANDA BARIJUJUTIRA UBUTABERA BUDAHABWA TITI BROWN: Kuwa 22 Nzeri 2023 I saa saba z’amanwa, abanyarwanda benshi cyane bari bategereje isomwa ry’urubanza umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown aburanyemo n’umukobwa bivugwa ko yaryamanye na we atujuje imyaka y’ubukure akamutera inda. Ni nyuma y’uko n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda wungirije, Alain Mukurarinda yari yavuze kuri uyu rubanza avuga ko Titi azasomerwa kuwa 22.

 

Icyakora nk’uko abantu benshi bari bitezwe ko umwanzuro ugaragara, urukiko rwavuze ko urubanza rusubikwa ku nshuro ya 6 kubera ko hari ibindi bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje bigashyirwa muri dosiye ye ngo azabanze abitangeho ubusobanuro. Ntabwo haratangazwa ibyo bimenyetso bishya byabonetse.

 

Ni nyuma y’uko hari amakuru yamenyekanye ko Titi Brown amaze imyaka isaga ibiri yose muri gereza azira abantu bakomeye cyane bafitanye isano n’uwo mukobwa barimo nyirarume w’umushinjacyaha ukomeye ndetse na se wabo w’umupolisi ngo uyu akaba yaranavuze ko Titi atazava muri gereza. Hari n’andi makuru yavuzwe ko uyu mukoba inda ashinja guterwa na Titi ahubwo ashobora kuba yarayitewe n’umwe mubo mu muryango we akaba ari nawe uri kugumisha Titi I Mageragere.

 

Urubashya bushyashya Titi atanga ubusobanuro rwashyizwe kuwa 13 Ukwakira 2023. Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutagwa ibitekerezo bitandukanye aho abakunda imyidagaduro bagaragaza ko Titi ari mu karengane kaboneshwa amaso ariko bitazwi aho gaturuka budatandukanye cyane no kubona uwakwibye ariko ukayoberwa aho aguhishe.

 

UMUGABO YAFASHE KUNGUFU UMUGORE W’ABANDI ARAMUKOMERETSA: Umugabo w’imyaka 37 wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufata umugore w’abandi akamukomeretsa kuburyo kuri ubu ari mu bitaro.

 

Ibi byamenyekanye kuwa 21 Nzeri 2023 aho uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko afite umugabo n’abana babiri, yaje kunyura ku rwuri ari mu masaha y’ijoro uyu mugabo amufata kungufu aranamukomeretsa, akaba arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahise atoroka ariko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zikaba zirimo kumushakisha nk’uko byemezwa na Ntagwabira Oswald, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, aho yanasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo gufata ku ngufu no gusambanya abana kuko bihanishwa ibihano bikomeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved