Ntabwo ari ibintu bishya kuba wakumva abantu bavuga ko urusenda bagiye kururya kugira ngo bongere ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse ukabona barurya kubwinshi bizeye neza ko rurabafasha muri iki gikorwa. Umujyanama mu gukora Imibonano Mpuzabitsina akaba n’umwanditsi ndetse n’umwarimu wa Yoga, Psalm Isadora, yemeje ko hari amoko y’urusenda yongera ubushake muri iki gikorwa.

 

Yemeje ko insenda zifitemo ‘Capsaicin’ igira uruhare mu kurema ubushyuhe ikanongera uburyo amaraso atembera mu mubiri n’uburyo ajya mu myanya ndangagitsina y’umugabo akagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Harper’s Bazaar muri 2015.

 

‘Capsaicin’ ni ikinyabutabire kiba mu rusenda, gusa ingano yacyo igatandukana bitewe n’ubwoko bwarwo, abahanga banagaragaza ko igabanya uburibwe mu mubiri w’umuntu bitewe n’uburwayi afite nk’uko byemezwa na Dr Allan Mandell wo mu kigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, Veterans Administrations Medical Center (VAMC).

 

Capsaicin’ yiganje mu moko y’urusenda nka Jalapeño, Serrano, Cayenne, Hebanero, Scotch Bonnet, Thai Bird’s Eye Chili, Ghost Pepper na Calorine Reaper, gusa iyo ibaye nyinshi ihinduka uburozi mu mubiri.

 

Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Grenoble Alpes yo mu Bufaransa, bwatangajwe mu kinyamakuru Psychology&Behavior muri 2014, bwakorewe ku b’Igitsina gabo 114 bari hagati y’imyaka 18 na 44, bwagaragaje ko ab’igitsina gabo bakunze kurya ibiryo birimo urusenda, bagira umusemburo wa Testosterone mwinshi ugereranije n’abatarurya.

 

Uyu ni umusemburo utuma imyanya ndangagitsina y’abagabo ikura ari nawo utuma umugabo agaragara nk’umugabo haba ku isura ndetse no mu myitwarire, ukorwa n’udusabo tw’intangangabo ndetse n’intangangore. Ugira kandi uruhare mu gutuma umuntu agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, abafite muke ugasanga iby’icyo gikorwa ntacyo bibabwiye kuko baba bafite ubushake buke rimwe ugasanga nta n’ubwo bafite.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved