Mu rukerera rwo kuri uyu uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, ahagana saa saba z’urukerera, ni bwo umwarimu witwa Harerimana Pascal w’imyaka 27 wari usanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Mubago mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Cyogo mu Mudugudu wa Kabere, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

 

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, ariko avuga ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye mwarimu kwiyahura. Ati “Kugeza ubu amakuru y’uko yaba yiyahuye twayamenye, yari acumbitse mu Murenge wa Muko, icyaba cyamuteye kwiyahura ntabwo turakimenya.”

 

Meya Nsengimana yongeraho ko iperereza riri gukorwa gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya nk’ukuri. Icyakora hari amakuru ari kuvugwa ko uyu musore yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana n’umukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu, ari naho uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura.

 

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved