Nyuma y’uko Agasaro Diane akomeje kuvuga ko yabyaranye umwana na Bruce Melodie ariko undi akaza kumwihakana, umunyamakuru witwa Mutsindashyaka Elysee Kamrade, aravuga ko mu makuru afite yizeye ni uko Agasaro yabanje kuryamana n’abagabo batatu icyarimwe nyuma yabona atazi uwamuteye inda akabishyira kuri Bruce Melodie kuko ariwe wari uhagaze neza muri iyo minsi.

 

Uyu munyamakuru yabigarutseho nyuma y’uko ikibazo cy’aba cyongeye kugaruka mu itangazamakuru cyane, aho byamenyekanye ko Diane yandikiye ibaruwa Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie imusaba kuzuza inshingano z’umubyeyi agatanga indezo y’umwana avuga ko babyaranye. Aganira na Shene ya Youtube ya JALAS OFFICIAL, Mutsindashyaka yavuze ko uyu mukobwa yaryamanye n’abasore bane mu ijoro rimwe, bagenda basimburana, bityo ntabwo azi neza uwamuteye inda.

 

Bivugwa ko mu 2015 ubwo ibi byabaga, Agasaro Diane yaryamanye n’abasore bane aribo Producer Fazzo, abahanzi Bruce Melodie na Amag The Black ndetse n’undi mu producer batashatse gutangaza. Icyakora ngo uyu mukobwa akimara kumenya ko yatewe inda, yahise atangira kujya abwira umwe kuri umwe ko yamuteye inda, ariko ngo bose bakajya babihakana bavuga ntawamuteye iyi nda.

 

Icyakora ngo uyu mukobwa yaje kuganira na Amag The Black, amubwira ko urebye mubo baryamanye bose uhagaze neza ari Bruce Melodie bityo ko ariwe yagakwiye kuvuga ko ariwe wamuteye inda.

 

Andi makuru ahari kandi ngo ni uko aya makuru yo kuba uyu mwana ari uwa Bruce Melodie yahise atangira gusakazwa mu itangazamakuru vuba kugira ngo, uyu muhanzi wari uri kwitabira irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’ atsindwe ngo bishyizwemo imbaraga na Urban Boys yashakaga kwegukana iri rushanwa muri iyo myaka.

 

Abashakaga ko Melodie akomeza kugira izina ribi muri rubanda bakomezaga kwishyura uyu mugore akajyana uyu mwana ahantu hose uyu muhanzi ari haba mu bitaramo, muri studio ndetse n’ahandi henshi yabaga ari ashaka gukomeza kuzamura umuziki we.

 

Kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu mwana yatawe na nyina, icyakora ngo nyuma yaje gutoragurwa n’umunyamakuru wo mu Rwanda ahitamo kumurera ndetse ngo ubu yarakuze yiga no ku kigo cyiza. Kuba Agasaro yarakomeje kwaka indezo uyu muhanzi kandi atarera uyu mwana ni ibintu bitakiriwe neza dore ko amafaranga asaba avuga ko ari ayo kurera umwana kandi atariwe umurera ahubwo yarahawe undi muntu umurera.

Reba ikiganiro cyose

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved