Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y’umugabo witwa Mamba Remy, wasabye umwarimukazi wamwigishaga witwa Maombi Jeannette ko yamubera umugore nyuma yo kurangiza amasomo ye, agaragaza ko atitaye ku kuba uyu mugore amurusha imyaka 12.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba akomoka muri Congo ndetse ngo umubano wabo wararwanyijwe cyane, ariko ngo imyaka igera kuri itanu irashize bakiri kumwe. Remy yatangaje ko umubano yagiranye n’uyu mugore we udasanzwe kuko yamwigishije mu mashuri yisumbuye ndetse biba akarusho akajya aza no mu rugo kumusobanurira no kumukoresha imikoro yo mu rugo.

 

Mu kiganiro yagiranye na Afrimax English yavuze ko atashoboraga kwita ku masomo igihe uyu mwarimukazi yabaga ari kubigisha. Yagize ati “Nakomeje kwibaza niba rimwe njye nawe dushobora kuzabana. Nari nzi ko nzahatana n’abamushaka nubwo bari benshi.”

 

Remy avuga ko ubwo yari akirangiza amashuri, yahise ageza icyifuzo cye kuri mwarimukazi we ndetse aza kwishimira ko yamuhaye igisubizo cyiza. Icyakora avuga ko n’ubwo yamwemereye byamugoye cyane kuko yabimubwiye habura iminsi mike ngo bakore ikizamini cya Leta, ngo mwarimukazi yamubwiye cyane amubwira ko ibyo akoze ari ukumusuzugura.

 

Ku ruhande rwa Maombi avuga ko mu minsi ya mbere byamugoye cyane. Ati “Naratunguwe cyane. Birumvikana ko mu minsi ya mbere sinagombaga kumwemerera, ariko sinashoboye kwifata mbonye ukuntu yari amaramaje. Urukundo rwe no kunyitaho cyane byakuyeho kwihagararaho kwanjye mu buryo butangaje, kandi nifuje kubana nawe no kumukunda kandi nawe yanyeretse ko ankunda.”

 

Maombi avuga ko hari abantu benshi bamwibasiye, barimo abaturanyi babo ndetse n’iwabo w’umusore, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko yamuroze, ngo akwiye kumureka agashaka abagabo bakuze kandi bafite amafaranga, ariko ngo urukundo rw’aba bombi rwabaye ntanyegenyezwa ku buryo kubatandukanye bigoye.

 

Uyu mwarimukazi akomeza avuga ko n’ubwo mbere yakundaga abagabo bakuze, yaje gusanga ntawamukundaga by’ukuri kuko abenshi bashakaga amafaranga ye ndetse no kwinezeza gusa mu gihe kuri ubu yabonye urukundo rwa nyarwo, bidasabye no kureba ku myaka yabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved