Imvura nyinshi yiganjemo urubura yibasiye ibice bitandukanye muri Canada, bitera ibura ry’umuriro ku barenga 300.000, imihanda n’amashuri atandukanye birafungwa.
Imvura idasanzwe yiganjemo urubara yaguye muri Ontario, ituma ibiti byinshi n’amashami yabyo bigwa ku miyoboro y’amashanyarazi.
Ikigo gitanga amashanyarazi, Hydro One cyatangaje ko abakiliya barenga ibihumbi 360 bagizweho ingaruka n’ibura ry’amashanyarazi.
CNN yanditse ko hari gukorwa ibishoboka ngo basane ibyangiritse ariko bigateganywa ko amashanyarazi azasubiraho ku wa 1 Mata 2025.
Polisi yatangaje ko mu mihanda yo mu burasirazuba bwa Ontario habaye impanuka 70, na ho mu Mujyi wa Kingston na Orillia hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera iyi mvura, hafungwa serivisi zimwe na zimwe za leta, ndetse abaturage basabwa kwirinda kujya ahegereye ibiti.
Amashuri amwe n’amwe yahisemo kuba afunze imiryango mu gihe imvura y’urubura rwinshi ikomeje kugwa n’ikibazo cy’umuriro kitarakemuka.