Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko buhangayikishijwe n’abaturage 249 658 (bahwanye na 76,9% by’abatuye aka karere) bavuga ko batazi Internet ndetse ko batazi n’icyo yabafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Ni mu gihe muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7, biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2024, ikoranabuhanga rizaba ritanga umusanzu ungana na 5% by’Umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Ntibankundiye Theophile, wo Kagari ka Bungina Umurenge wa Gihango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko internet ayumva ku izina. Ati “Numva ari ikintu kimeze nka radio. Nkanjye ndi umwubatsi iyo nabonye akazi nkora kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru nta kuntu namenya Internet nayibwirwa n’iki se?”. Nubwo kuri internet haba hari amakuru n’amasomo yafasha umwubatsi kunguka ubumenyi no guhanga udushya muri uyu mwuga w’ubwubatsi Ntibankundiye avuga ko atajya akenera internet kuko atayizi.
Ati “None se wakenera ikintu utazi? Kereka muduhaye ishuri tukajya kubyiga nibwo twayimenya”. Umuhinzi mworozi witwa Nkurunziza Védaste, we avuga ko internet yumva ari ikoranabuhanga rya radio bityo ko we atajya ayikenera mu kazi ke. Ati “Kuba ntazi internet ni igihombo kuko ntabyize. Icyakorwa ni ukuyitwigisha natwe tukayimenya tukagendana n’abandi mu iterambere”.
Iriho Rukundo Pacifique, utanga serivise z’Irembo mu Karere ka Rutsiro avuga ko uretse kuba umubare munini w’abatuye aka Karere utazi Internet hari n’ikibazo cy’uko n’abayifite muri telefone yabo batazi kuyikoresha. Ati “Umuntu ava ahantu kure akaza hano gusaba serivise yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé kandi ufite telefone yakagombye kubyikorera atavuye mu rugo”. Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose, avuga ko uyu mubare w’abaturage batazi Internet ari munini kandi bitakagombye.
Avuga ko bari kwifashisha abakiri bato mu gusobanurira abaturage ikoranabuhanga n’akamaro karyo mu kwihutisha serivise. Ati “Twatangije ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho dukomeza gukangurira abaturage gukoresha serivise z’ikoranabuhanga kuko zirahari hirya no hino. Buri karere kagiye gasabwa kugaragaza ahantu hatari iminara kugira ngo naho ihashyirwe, twabihaye ikigo cy’igihugu kibifite mu nshingano ariko dukangurira n’abafite telefone zijyamo internet kumenya kuzikoresha kubera ko hari igihe umuntu atunga telefone ariko ntamenye ibyo ishobora kumufasha”.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko raporo y’Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, yagaragaje ko uruhare rw’ikoranabuhanga rwageze kuri 2%. Iyo raporo igaragaza ko muri rusange urwego rwa serivisi ari na ho Ikoranabuhanga ribarirwa, rwageze kuri 11%, kandi ko ikoranabuhanga ryonyine ryazamutse ku kigero cya 17%. Iyi akaba ari na yo mpamvu hari icyizere ko iri zamuka rizongera uruhare rw’ikoranabuhanga kuri GDP ikazagera kuri 5% muri 2024.
Mu ishyamba rya parike hasanzwe umugabo yapfuye.