Abantu benshi iyo bari mu rukundo hari igihe bageramo bakabazanya impamvu umwe yakunze undi, akenshi nubibaza uwo mukundana azagusubiza avuga uko uteye, uko usa ndetse yongereho ko ufite imico myiza ku buryo yamunyuze kurusha abandi yabonye. Ikirenze ibi ni uko umusore cyangwa umugabo aba afite ibice bimukurura ku mubiri w’uwo bakundana.

 

Uru ni urutonde rw’ibice 10 by’umubiri w’igitsinagore, bikurura abo bakundana bigatuma amarangamutima yabo azamuka ku buryo bashobora no kubigaragaza no mu ruhame, nta kintu na kimwe bitayeho.

 

10.Ibirenge

Iki gice kiza ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo ni yo mpamvu usanga abakobwa babyitaho cyane. Ni kenshi usanga abagore cyangwa abakobwa basize amarangi ku nzara zabo, bakambara inkweto zigaragaza ibirenge ni uko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.

 

 

9.Intoki

Intoki z’umukobwa ziri mu gice gikurura abagabo cyane, ibi bikunda kugaragara iyo umuntu w’igitsinagore abasuhuje usanga hari ubwo yanga kumurekura akaba yagumana ikiganza.

 

 

8.Inda

Uko munda h’umukobwa hangana nabyo biri mu bikurura abagabo kuko hari abo usanga bakunda abafite munda hato cyane bakunda kwita munda 0 mu gihe hari aband bakunda abafite munda hanini.

 

 

7.Amaguru

Amaguru y’abakobwa nayo akurura igitsinagabo burya kuko hari abagabo bamwe bakunda abafite amaguru yorohereye bakunze kwita ibitesi, aba bakunda kwambara utwenda tugaragaza amaguru yabo cyane mu gihe hari abandi bakunda amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana.

 

 

6.Umusatsi

Abagabo benshi bakunda gukururwa n’imisatsi y’abakobwa cyangwa abagore, hari abo usanga bakunda umusatsi uriho ibisuko abandi bagakunda umusatsi usanzwe bakunda kwita ‘natural’ iyi ni yo mpamvu usanga hari abagabo basaba bagore babo gukoresha umusatsi bitewe n’ibyifuzo bafite.

 

 

5.Inkeko (Mu kanwa)

Inseko y’umugore bijyanye no kugira mu kanwa heza, bikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje bakunze kwita ‘Kumwenyura.’ Hari abagabo benshi usanga bakunda inseko y’abagore babo cyane cyane iyo bamwenyuye akanyamuneza kakabuzura.

 

 

4.Amaso

Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.

 

 

3.Iminwa

Abagabo bakunda gukururwa n’iminwa y’umukobwa cyane cyane ku buryo abenshi badashobora kwihishira bikarangira anamusabye ubushuti.

 

 

2.Ikibuno

Iyo umusore abonye umukobwa ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Iyi ni yo mpamvu uzasanga abakobwa benshi Bambara imyenda ibafashe ikibuno cyane kugira ngo kibashe kugaragara.

 

 

1. Amabere

Amabere y’umugore cyangwa umukobwa aza ku mwanya wa mbere mu bice bikurura abagabo, ku buryo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano n’umukobwa usanga ahitira gukora ku mabere. Iyi ikaba impamvu umugore ushaka gukurura umugabo usanga yambare imyenda imugaragariza amabere bakunze kwita ‘Sexy.’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved