Mugisha Fred Robinson wamenyekanye cyane nka Producer Element, ni umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi bitewe n’izo yakoze ziri kubica bigacika, kurubu amakuru atugeraho avugako yamaze gutangiza inzu ye bwite itunganya umuziki .

Iyi studio yayihaye izina “Eleeesphare Studio” ,iyi studio bikaba byitezweko  izatangizwa kumugaragaro mumpera zuku kwa gatanu nubwo imaze iminsi ikora ikorera muri 1.55 am.

Hari indirimbo nyinshi zabahanzi bakomeye  zamaze gukorerwa muriyi studio (inzu itunganya umuziki) zatinze gusohoka kuberako iyi studio itaratangizwa kumugaragaro.

Eleeesphare izajya ikorerwamo injyana ya  “Afro Gako”  kubantu bazajya bakoreramo indirimbo zabo ,nubwo nizindi njyana zidahejwe.

Hari abahanzi bamaze gusinyana amasezerano na Eleeesphare yo gukoreramo umuziki bihoraho barimo Kevin Kade

Nimugihe inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya 1:55 Am , yaciye amarenga ko Element Eleeeh atakiyibarizwamo.

1:55 itangaje ibi nyuma yaho  Element atangaje ko agiye kumurika injyana ya ’Afro Gako’ amaze imyaka ine akoraho.

Ni mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Instagram, aho bifurije Element amahirwe masa, bagaragaza ko yamaze gucuka.

Bati “Intangiriro yo kwinjira n’ugusohoka. Imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico nyafrika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa element eleeeh ”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved