Kuri ubu inkuru y’imyidagaduro ikomeje kugarukwaho cyane hano mu Rwanda, ni uko Eric Semuhungu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’Umunya-Rwanda wigeze gukora agashya agahishura ko ari umutinganyi ndetse akanemera gushingiranwa n’umugabo w’umuzungu, aho byamenyekanye ko Semuhungu ari umugore we aho babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Amakuru agera ku IMIRASIRETV ni uko uyu mugabo wemera ko ari umutinganyi [aryamana n’abo bahuje ibitsina] ari i Kigali mu Rwanda, nyuma y’uko yirukanywe na Leta ya Amerika biturutse ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu yamusindishije akamufata amafoto akayakwirakwiza bivugwa ko yakoze mu 2018.

 

Amakuru aravuga ko Eric Semuhungu yagejejwe i Kigali mubyo bita ‘Deportation’, nyuma y’uko yari amaze igihe afungiye muri NYE Immigration Detention Center. Nyuma y’uko Semuhungu avuzweho kuba yarakoze ibyo byaha. Amakuru ahari ni uko kandi kubera atari yakabona ubwenegihugu bwa Amerika, yagombaga guhanishwa gufungwa imyaka 25 cyangwa se agasubizwa mu gihugu cye mubyo bita ‘Deportation’ kubera icyaha akurikiranyweho.

 

Ni amakuru yari yagizwe ibanga, ariko uyu musore waherukaga gushyira amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu byumweru 52 bishize, ubwe yongeye gushyiraho amashusho agaragaza ko yageze mu Rwanda. Muri aya mashusho, Eric Semuhungu agaragara ari muri Hoteli yagiye gucumbikamo, avuga ko yari akumbuye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abizeza ko ameze neza.

 

Yagize ati “Mu rugo heza, ndabakumbuye mwese, kandi ndabakunda, ndishimye kuba nagarutse mu rugo, nari nkumbuye mu rugo kabisa. Erega ndi Umunyarwanda kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho’.”

 

Kuri uwo munsi atangira gukurikiranwaho icyo cyaha, Polisi yo muri Las Vegas, aho yabaga icyo gihe yanditse muri raporo ya Semuhungu ko hari umugabo wayihamagaye muri Mutarama 2022 avuga ko ashaka gutanga amakuru ku ihohoterwa ryabaye mu mwaka wa 2018. Uwo mugabo yavuze ko muri 2018 yari ari kumwe n’inshuti ye baranywa cyane baranasinda.

 

Bigeze mu 2019, uwo mugabo yavuze ko yahamagawe n’undi muntu w’inshuti ye amubwira ko hari amafoto ye yambaye ubusa ari gucicikana kuri snapchat. Undi muntu na we yamubwiye ibyo baba babiri, ahita abasaba ko bamwoherereza ayo mafoto akayareba. Nyuma yo kureba ayo mafoto ndetse n’amashusho nibwo yahamagaye polisi yo muri Las Vegas.

 

Raporo ya polisi yakomezaga ivuga ko uyu wahohotewe, yavuze ko aya mashusho n’amafoto bye byasohotse hanze binyuze kuri WhatsApp, bikagera ku mubare w’abantu benshi batazwi umubare, harimo n’abo mu muryango we. Polisi yakomeje ivuga ko yaje kugarura amashusho y’uwahohotewe igihe yabikorerwaga, aribwo Semuhungu yaje gufatwa arafungwa kuwa 24 Werurwe mu rugo rwe ruherereye Las Vegas. Icyo gihe urubanza barushyize ku wa 24 Nyakanga.

 

Eric Semuhungu yavukiye mu Murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’Epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma akaza kwitaba Imana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved