Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra, yatangaje ko Abayisilamu benshi bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi.

 

Sheikh Mutarugera Cudra, yatangaje ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho. Yagize ati “Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, kandi twishimiye gusengera hamwe.”

 

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Sheikh Mutarugera yavuze ko batari babiteguye, ahubwo ngo Abasilamu bo mu mujyi wa Goma basabye ubuyobozi gusengera muri stade barabangira, babategeka gusengera mu musigiti. Ati “Benshi ntibabikunda gusengera mu musigiti kuri uyu munsi, kubera ko bazi ko mu Rwanda nta kibazo tugira, bahise biyambukira, baraza dufatanya isengesho.”

 

Akomeza avuga ko nubwo bafatanyije isengesho batashoboye kwishimana, kuko mu Rwanda hari icyunamo. Agira ati “Twababonye turabamenya kuko dusanzwe tuziranye, ariko ibikorwa byo kwishimana ntibyari gukunda kuko mu Rwanda turi mu cyunamo. Bamaze gusenga baritahira, kandi bishimiye kuza gusengera mu Rwanda muri stade bisanzuye nk’uko babyifuzaga.”

 

Ibi kandi byamejwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru Kapend Kamand Faustin, aho yatangaje ko tariki 9 Mata 2024 yangiye abayisilamu mu mujyi wa Goma gusengera muri stade, kubera impamvu z’umutekano, abasaba kujya mu musigiti, ibintu bamwe batishimiye ahubwo bahitamo kwambuka baza mu Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi.

 

Kugeza ubu abatuye umujyi wa Goma bakomeje kubangamirwa n’umutekano mucye uterwa n’abasirikare benshi n’imitwe yitwaza intwaro, ndetse bamwe mu baturage bakaba bavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bitwaza intwaro bakabambura ndetse bakanabahungabanyiriza umutekano.

 

Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, urubyiruko rukaba rwafunze umuhanda Majengo-Kilijiwe bamagana ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’abasirikare n’imitwe yitwaza intwaro, muri iki gihugu gikomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved