Aka kanya
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, ukoresha amazina ya UMWIZERWA Agathe yanditse ubutumwa abwandikiye Jali Transport na RURA avuga ko yagiye gutega imodoka iva Nyavugogo ijya Kabuga, umushoferi akanga kumutwara avuga ngo ni munini ngo ntiyabona aho amutwara nk'uko bigaragara muri ubu butumwa.
Uyu mubyeyi RURA yamusubije ko igiye kubikurikirana. Bamwandikiye bati "Mwiriwe Agathe, Murakoze kutumenyesha. Abashoferi BAGOMBA kugaragaza ikinyabupfura no kubaha abagenzi batwara. Umushoferi kandi ntiyemerewe gukoresha imvugo nk'iyi kandi ntiyemerewe kwanga gutwara umugenzi. Mutwoherereze mu gikari (DM) nomero yanyu ya telephone tubikurikirane"
https://x.com/AgatheUmwizerwa/status/1863480044489683244
Mu mujyi wa Kigali niho hatangiriye gahunda yo kwishyura amafaranga y'urugendo rwakozwe n'umugenzi bitandukanye n'uko umuntu yishyuraga igiciro cy'urugendo rwose n'iyo yari kuba atari bugere aho rurangirira. Ni gahunda izatangira kuwa 4 Ukuboza 2024 mu buryo bw'igeragezwa, rikaba rizakorerwa mu muhanda wa Nyabugogo-Kabuga ndetse na Downtown-Kabuga.
Ni igitekerezo cyakiriwe neza muri bamwe bakora izo ngendo, kuko bagaragaje ko ahubwo ahandi ari ko bikorwa ubundi bikaba byari byaratinze.Â
Icyakora hari abavuze ko nubwo byagenze gutyo ariko ibiciro bimwe byiyongereye kurusha ibisanzwe, gusa hakaba n'abandi bitegereje iyo gahunda bakavuga bati "ibyo bizaba nka mubazi kuri moto". Icyakora hari abatanze ibitekerezo byabo bavuga ko byaba byiza no mu ntara bishyizweho.
Tuzajya tubagezaho amakuru ari kuvugwa ku Mbuga Nkoranyambaga buri munsi LIVE