Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya muri Santere izwi ku izina ryo ‘Kwivi’ iherereye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo, aho usanga batatubona bihagije kandi badukenera mu kazi kabo ka buri munsi ndetse bikabafasha no kwirinda barinda n’abandi.

 

Aba biyemerera ko bakora akazi k’uburaya ndetse akaba ariko kabatunze umunsi ku munsi, bavuga ko kuba udukingirizo tubura Abajyanama b’Ubuzima baba babigizemo uruhare kuko iyo bagiye kutubasaba babasaba amafaranga yo kutugura kandi ubusanzwe bazi ko bagomba kuduhabwa k’ubuntu, ariko nk’abantu bakunda ubuzima bw’abo baratugura kugira ngo birinde.

 

Bavuga ko ubwo baherukaga gutanga iki kibazo, byarangiye bababwiye ko bazajya bahabwa utu dukingirizo n’Abajyanama b’Ubuzima ariko ngo kuri ubu siko bimeze, kuko iyo babageze imbere babasaba amafaranga yo kutwishyura.

 

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Dufite abanyabuzima ba hano Kwivi (santeri batuyemo) nta ‘prudence baguha, ahubwo wajya kuyigura, kandi ngo barazifatiye ubuntu, niba ugiye k’umunyabuzima akaguha ‘prudence’ y’ijana, ubwo urumva yaba akumariye iki?, ntabwo ari umwe ubikoze ni benshi.”

 

Undi yagize ati “Udukingirizo baduhaye Indangamirwa ngi zijye zituduha, ariko iyo tugiye kudusaba tugurana nabo bisanzwe, ubwo iyo nta mafaranga ufite uragenda nyine.”

 

Ku ruhande rw’aba baturage bifuza ko ibintu byakongera kuba nka mbere, aho wasanga hari agasanduku bashyiramo utu dukingirizo maze abadukeneye bose bakajya gufata ariko ntibarenze umubare w’utwo bakeneye. Bavuze ko kandi mu gihe abajyanama bakibasaba amafaranga yo kugura utu dukingirizo basigaye bajya ku Kigo ndera buzima kibegereye akaba ariho batubahereza nubwo bavuga ko bibabangamira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved