Ibyaranze itariki 08 Mata 1994: ubwicanyi bweruye aho Interahamwe zishe Abatutsi hirya no hino mu gihugu ku manywa y’ihangu

Ku itariki 8 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji “St Andre”. Kuri uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Kuri iyi tariki kandi ubwicanyi muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego, aho Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z’ibitaro bya Remera i Rukoma.

Uyu munsi kandi ni nabwo Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba mu Kiryamocyinzovu, yabeshye Abahutu ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzabashyiramo. Bityo buhoro buhoro batangira kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND, maze kuva tariki ya munani baricwa.

Kubwimana Silas nani we wanayoboye ubu bwicanyi ndetse ni we wahaga abandi bose itegeke ryo kwica, “uriya mu mwice, uriya mumureke nzamwiyicira”. Abicanyi bahoraga aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo kwica. Abatutsi baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa.

Iyo bamaraga Kubica hari abandi babaga bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo, kandi intwaro zakoreshwaga mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda.

Ku rundi ruhande muri Paruwasi ya Nkanka mu cyahoze ari Komini Kamembe, kuri ubu ni mu Karere ka Rusizi, uwari uyoboye iyicwa ry’Abatutsi ni Burugumesitiri Mubiligi Jean-Napoleon wayoboraga Komini Kamembe. Guhera tariki ya 8 Mata, Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka, kuko ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo uherutse kuroha abana 13 muri Nyabarongo yasabiwe gufungwa imyaka 2

Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, Mubiligi Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Nyamara sicyo yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.

Burugumesitiri Mubiligi Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, Ngirinshuti Thaddée bakoranye inama n’Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi bari bahungiye kuri iyi Paruwasi ya Nkanka. Mu gihe k’umunsi wakurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye.

Mu Karere ka Rusizi kandi abagabo nka Yusufu Munyakazi na Marcel Sebatware bayoboraga CIMERWA batsembye Abatutsi bose bahungiye kuri uru ruganda rwa Sima. Abatutsi bose bo mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini Bugarama ntibigeze barokoka kuko Interahamwe yari iyoboye izindi Yusufu Munyakazi niho yavukaga, ahubwo batangiye kujya bajyanwa ku ruganda rwa CIMERWA, akaba ariho bicirwa.

Kuri uwo munsi kandi hatanzwe urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe ndetse basaba n’abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe. Ku bakozi barengaga 500, uru ruganda rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri Segiteri ya Muganza mu 1994.

Kuri iyi tariki ya 8 Mata 1994, ni bwo Kolonel Anatoli Nsegiyumva yategetse abasilikari n’interahamwe kwica Abatutsi bose bari ku Nyundo abakabarimbura, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n’abandi baturage. Tariki ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04/1994 birirwa barwana n’Interahamwe. Igitero cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.

Inkuru Wasoma:  Ab’I Musanze batunguwe no gusanga uwo bita Padiri yakoze igikorwa cyitwa ko kigayitse muri iyi minsi

Umupadiri witwaga Deogratias Twagirayezu niwe wishwe bwa mbere mu iseminari yishwe n’Interahamwe zaturutse muri Kibilira. Bamwe mu nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari assistant medical, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini Rubavu na Padiri Nturiye Edouard alias Simba. Uyu afungiye mu Rwanda kubera ko icyaha cya jenoside cyamuhamye, yakatiwe igifungo cya burundu.

Paruwasi ya Zaza ni imwe mu maparuwasi Gatolika ya mbere mu Rwanda wakwita igicumbi cy’ubumenyi bitewe n’umubare munini w’amashuri ahari amenshi muri yo akaba ari ayubatswe na Kiliziya Gatolika n’abandi Bihayimana. Nyamara ntibyahabujije kuba n’igicumbi cy’amacakubiri n’ingengabitekerezo y’urwango rw’Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hatangiye ubwicanyi bweruye, ku mugaragaro ku manywa y’ihangu muri Paruwasi ya Zaza. Tariki ya 9 n’iya 10 Mata 1994, ibitero bikomeye byagabwe ku batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi byica Abatutsi benshi abandi benshi barakomereka bikomeye.

Muri icyo gihe kandi hakoreshwaga intwaro za gakondo, imbunda na za grenades. Tariki ya 11 Mata 1994, abari basigaye batishwe n’ibitero byo kuri Paruwasi bahungiye mu Iseminari Ntoya ya Zaza uwo munsi nta bitero bagabweho. Tariki ya 12 n’iya 13 Mata 1994, interahamwe zinjiye mu Iseminari zica abari bahahungiye, imirambo bayijugunya mu Kigega cy’amazi cy’iryo shuri.

Icyakora ku itariki ya 27 n’iya 28 Mata 1994, Inkotanyi zashoboye kurokora abatari bishwe bari bakihishe mu bihuru n’ahandi. Tariki ya 2 Gicurasi 1994 nibwo Ingabo z’Inkotanyi zabajyanye i Kabarondo kubacungira umutekano, kuvura abakomeretse, kubahumuriza no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Kuri ubu urwibutso rwa Zaza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 12.000 yavuye mu mirenge ya Mugesera, Gashanda, Karembo na Zaza.

Inkuru Wasoma:  Mudugudu yahondaguye umusore w'imyaka 18 wapimaga ikigage amugira intere

Abari ku isonga ry’iyicwa ry’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Zaza ni aba bakurikira: Depite Jyamubandi Jean Bosco, Burugumesitiri wa Komini Mugesera, Gakware Leonard, Ngendahimana Thomas, umucungamutungo wa Banki y’Abaturage.

Byakuwe mu gitabo cyitwa ‘ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA’

Ibyaranze itariki 08 Mata 1994: ubwicanyi bweruye aho Interahamwe zishe Abatutsi hirya no hino mu gihugu ku manywa y’ihangu

Ku itariki 8 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji “St Andre”. Kuri uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Kuri iyi tariki kandi ubwicanyi muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego, aho Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z’ibitaro bya Remera i Rukoma.

Uyu munsi kandi ni nabwo Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba mu Kiryamocyinzovu, yabeshye Abahutu ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzabashyiramo. Bityo buhoro buhoro batangira kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND, maze kuva tariki ya munani baricwa.

Kubwimana Silas nani we wanayoboye ubu bwicanyi ndetse ni we wahaga abandi bose itegeke ryo kwica, “uriya mu mwice, uriya mumureke nzamwiyicira”. Abicanyi bahoraga aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo kwica. Abatutsi baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa.

Iyo bamaraga Kubica hari abandi babaga bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo, kandi intwaro zakoreshwaga mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda.

Ku rundi ruhande muri Paruwasi ya Nkanka mu cyahoze ari Komini Kamembe, kuri ubu ni mu Karere ka Rusizi, uwari uyoboye iyicwa ry’Abatutsi ni Burugumesitiri Mubiligi Jean-Napoleon wayoboraga Komini Kamembe. Guhera tariki ya 8 Mata, Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka, kuko ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi.

Inkuru Wasoma:  ibihano biteganyirijwe uzahamwa n'icyaha mu bavugabutumwa bakekwaho guhimba inyandiko zo kweguza umuyobozi wa ADEPR

Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, Mubiligi Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Nyamara sicyo yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.

Burugumesitiri Mubiligi Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, Ngirinshuti Thaddée bakoranye inama n’Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi bari bahungiye kuri iyi Paruwasi ya Nkanka. Mu gihe k’umunsi wakurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye.

Mu Karere ka Rusizi kandi abagabo nka Yusufu Munyakazi na Marcel Sebatware bayoboraga CIMERWA batsembye Abatutsi bose bahungiye kuri uru ruganda rwa Sima. Abatutsi bose bo mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini Bugarama ntibigeze barokoka kuko Interahamwe yari iyoboye izindi Yusufu Munyakazi niho yavukaga, ahubwo batangiye kujya bajyanwa ku ruganda rwa CIMERWA, akaba ariho bicirwa.

Kuri uwo munsi kandi hatanzwe urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe ndetse basaba n’abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe. Ku bakozi barengaga 500, uru ruganda rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri Segiteri ya Muganza mu 1994.

Kuri iyi tariki ya 8 Mata 1994, ni bwo Kolonel Anatoli Nsegiyumva yategetse abasilikari n’interahamwe kwica Abatutsi bose bari ku Nyundo abakabarimbura, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n’abandi baturage. Tariki ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04/1994 birirwa barwana n’Interahamwe. Igitero cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.

Inkuru Wasoma:  Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gutwara abantu bwitezweho gukemura burundu ikibazo cyo mu mihanda

Umupadiri witwaga Deogratias Twagirayezu niwe wishwe bwa mbere mu iseminari yishwe n’Interahamwe zaturutse muri Kibilira. Bamwe mu nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari assistant medical, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini Rubavu na Padiri Nturiye Edouard alias Simba. Uyu afungiye mu Rwanda kubera ko icyaha cya jenoside cyamuhamye, yakatiwe igifungo cya burundu.

Paruwasi ya Zaza ni imwe mu maparuwasi Gatolika ya mbere mu Rwanda wakwita igicumbi cy’ubumenyi bitewe n’umubare munini w’amashuri ahari amenshi muri yo akaba ari ayubatswe na Kiliziya Gatolika n’abandi Bihayimana. Nyamara ntibyahabujije kuba n’igicumbi cy’amacakubiri n’ingengabitekerezo y’urwango rw’Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hatangiye ubwicanyi bweruye, ku mugaragaro ku manywa y’ihangu muri Paruwasi ya Zaza. Tariki ya 9 n’iya 10 Mata 1994, ibitero bikomeye byagabwe ku batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi byica Abatutsi benshi abandi benshi barakomereka bikomeye.

Muri icyo gihe kandi hakoreshwaga intwaro za gakondo, imbunda na za grenades. Tariki ya 11 Mata 1994, abari basigaye batishwe n’ibitero byo kuri Paruwasi bahungiye mu Iseminari Ntoya ya Zaza uwo munsi nta bitero bagabweho. Tariki ya 12 n’iya 13 Mata 1994, interahamwe zinjiye mu Iseminari zica abari bahahungiye, imirambo bayijugunya mu Kigega cy’amazi cy’iryo shuri.

Icyakora ku itariki ya 27 n’iya 28 Mata 1994, Inkotanyi zashoboye kurokora abatari bishwe bari bakihishe mu bihuru n’ahandi. Tariki ya 2 Gicurasi 1994 nibwo Ingabo z’Inkotanyi zabajyanye i Kabarondo kubacungira umutekano, kuvura abakomeretse, kubahumuriza no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Kuri ubu urwibutso rwa Zaza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 12.000 yavuye mu mirenge ya Mugesera, Gashanda, Karembo na Zaza.

Inkuru Wasoma:  Hadutse abavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ubusambanyi I Nyanza na Ruhango

Abari ku isonga ry’iyicwa ry’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Zaza ni aba bakurikira: Depite Jyamubandi Jean Bosco, Burugumesitiri wa Komini Mugesera, Gakware Leonard, Ngendahimana Thomas, umucungamutungo wa Banki y’Abaturage.

Byakuwe mu gitabo cyitwa ‘ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved