Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Ghana, byatangaje ko mu cyumweru gishize, urwego rushinzwe ubuzima muri icyo gihugu (GHS) rwatangaje ko habonetse abantu 31 bashya banduye COVID-19.

 

Aya makuru y’uko hari abarwayi ba COVID-19 yemejwe na Dr. Amponsah-Achiano ushinzwe gahunda zo gukingira mu gihugu yahamije ko bamaze kubona abarwayi bashya banduye COVID-19 mu buryo butunguranye. Yagize ati “Mu cyumweru gishize twabonye abarwayi 30 cyangwa 31 ndetse bashobora no kurenga. Ariko ibi ntibyari byitezwe. Nk’uko tumaze kubivuga, COVID yaje muri twe.”

 

Akomeza avuga ko Leta n’inzego z’ubuzima bagiye guhangana nayo aho bateguye gahunda nshya zo gukingira abaturage, ati “Iri muri twe niyo mpamvu isaha n’isaha tutajya ducika intege mu gutanga inkingo bityo rero niba ubizi, kuva ku ya 5 kugeza ku ya 9 Gicurasi, tuzakora irindi gerageza ku rukingo rwa COVID.”

 

Akomeza agira ati “Turimo gukora rero iryo geragezwa ryo gukingira COVID-19 ku rwego rw’igihugu kugira ngo dufate ingamba zo kugabanya COVID.”

 

Iki gihugu cyibonetsemo aba barwayi mu gihe byari bizwi ko iki cyorezo cyamaze gukendera ku isi hose nyuma yo gusiga gihitanye benshi ndetse abanda kirabakenesha.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved