Igice cya 14 cy’inkuru Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana, cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari amaze gusezererwa mu bitaro I masaka,nyuma y’uko amaze kwakira amakuru ko umukunzi we Gaelle yamaze kwibonera undi mukunzi mushya nyuma y’uko amubonanye na Grace baryamanye, ubundi agakora impanuka kubera guta umutwe imodoka ikamugonga, akaba yari amaze amezi agera kuri atanu yose ari mu bitaro

 

Uribuka ko cyarangiye kandi ubwo yasohokaga mu bitaro, yagera hanze agahura na ambulance yabona umurwayi uyisohotsemo akabona ni Edith bigeze gukundanaho akamugambanira ku mukunzi we Gaelle urukundo rwe ndetse akaba yari agiye no kumubera umurwaza uwo munsi. Nanone kandi cyarangiye ubwo yararwaje Edith, yajya kubona akabona Gaelle araje kwa muganga, gusa akamureba nkaho ari ubwa mbere amubonyeho.

 

Gaelle naramwegereye kugira ngo muvugishe, ariko uko yamfashe icyo gihe maze kumwegera, aho kunshimisha byambabarije umutima. Gaelle, maze kumwegera nkamubwira nti”amakuru Gaelle nkunda”, yaransubije ati”amakuru ni meza, ese njye nawe twaba tuziranye?” Gaelle avuze gutyo, nahise mbona ko yahindutse cyane,ndetse atakiri Gaelle nzi mu buzima bwa njye. Nabonye ko ibyo namukoreye byamubabaje k’uburyo umwanzuro yafashe yawuhagazeho neza, kandi ko adashobora kuwuhindura.

 

Gaelle yicaye ku gatebe kari aho ngaho, afata Edith mu kiganza ntihagira icyo avuga, hashize akanya arahaguruka avugana na muganga wari aho hafi, aramubwira ati”kuva uyu munsi uyu murwayi ngiye kumuzanira undi murwaza, uriya umurwaje musezerere atahe” Gaelle amaze kubwira muganga gutyo, we yahise yisohokera, gusa nanjye ngenda mukurikiye kugira ngo wenda numve ko yanyumva basi nkamubwira n’ijambo na rimwe. Ariko ibyo nakoraga byari ay’ubusa, kuko yanyimye amatwi kugeza ageze ku modoka ye. Nabonye agiye kwinjira mu modoka ye atanyumvise, nuko afunguye umuryango ndasakuza mu ijwi rinini ndetse ririmo n’ikiniga ndamubwira kandi abantu bose bari kumva

 

Nti”Gaelle, ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Urukundo rwa njye rwose ni wowe muntu wenyine naruhaye,ndetse mu mutima wanjye nta muntu n’umwe ushobora kugusimbura.  Nibyo koko naraguhemukiye, ariko se mbere yo gufata umwanzuro wafashe ntago basi wantega n’amatwi ukabanza kunyumva nkagusobanurira? Ese buriya uzashobora kubaho mu buzima bwa we wishimye uziko umuntu wigeze gukunda cyane muri iyi si kurusha abandi abayeho nabi kubera wanze kumwumva?”

 

Ayo magambo yose, nayavugaga ndimo ngenda nsanga Gaelle aho ari,naho we nyuma yo gufungura umuryango w’imodoka, yabuze ubwazamura ikirenge ngo ayinjiremo. Nakomeje kumubwira amagambo menshi ntazi aho ari kuva nanjye,nuko habura intambwe 5 gusa ngo mugereho arahindukira, andebye,mbona amaso ye yatukuye cyane nk’aho bayacanyemo,ndetse ari no kurira amarira arimo gutemba, nuko nawe atera intambwe 2 aza ansanga, nuko angezeho arahagarara, andeba mu maso, afata agatambaro yihanagura amarira, maze arambwira

 

Ati”uravuze ngo urankunda? Uravuze ngo uzahora unkunda? Ese ubundi Jacob, uvugishije ukuri uzi urukundo icyo ari cyo? Niba ukizi se urukundo ni ugukinisha umutima wakwihebeye ukakwimariramo wese, umutima uhora ushavuye buri gihe iyo ukuri kure, uhangayikishijwe no kumenya nawe aho uri uko umeze? Urukundo ni uguca inyuma uwo ukunda bwihishwa, maze mwaba muri kumwe ukamwiyererutswaho umwereka ko ntawe umuruta ku isi?”.

 

Ayo magambo yose, Gaelle yayavugaga andeba mu maso ariko nawe arimo kurira cyane bikabije, k’uburyo nanjye nageze aho nkumva mbuze ikindi navuga. Kubera ko niyumvaga nk’umugabo ufite Gaelle mu inshingano ze, naramwegereye kugira ngo muhobere muhoze, ndetse muhumurize kuko uko byagenda kose, yari arimo kubabara mu mutima,kandi akeneye guhumurizwa. Nuko Gaelle ngiye kumuhobera habura gato, hahise haza umusirikare avuye muri ya modoka, ahita andebana isura ikanganye, ubundi afata Gaelle akaboko, amujyana mu modoka.

 

Njye aho nari ndi, nasigaye ndi mu gahinda ko kuba Gaelle agiye gutyo, arikonanone ikintu nabonye muri uwo mwanya, nuko Gaelle urukundo yankundaga rwasumbaga kure cyane urwo namukundaga, kubera ko intimba n’amarira yanyeretse uwo munsi, byahise binyereka ko kuva twakundana,nta munsi n’umwe nigeze mubera umugabo wa nyawe, gusa mbona ko we nta handi umutima we wabaga uri,uretse kuri njye.

 

“Gaelle naramuhemukiye. Gaelle namubereye umwana mubi cyane. Gaelle, naramubabaje cyane,ndetse agahinda namuteye ashobora kutazakambabarira”. Uko niko nasigaye nivugisha, nyuma y’uko mbonye imodoka irimo kurenga Gaelle ayirimo. Nagize agahinda gakomeye uwo munsi, nagize umubabaro ntigeze ngira ikindi gihe, nagize kubabara k’umutima, ndetse numva umutwe wanjye urazengurutse cyane. Nta yandi mahirwe nari mfite, yo kuba nakongera gukundana na Gaelle, tukaba abakunzi bakomeye nk’uko twahoze. Byakomeje kuncanga, mpita mfata inzira yerekeza iwacu kicukiro centre, gusa ntazi ngo ndajyahe ndavahe. Ngiye urugendo rw’iminota 20 yose n’amaguru,nibwo naje kwibuka ko mbere y’uko Gaelle aza kwa muganga, nari ndwaje Edith.

 

Byabaye ngombwa ko ngaruka kwa muganga, kugira ngo nongere ndebe Edith uko ameze. Nagezeyo,nsanga hari undi mukobwa bazanye uje kurwaza Edith. Uwo mukobwa mukubise amaso,nabonye Atari ubwa mbere mubonye, nibwo namwegereye mubaza izina rye ambwira ko yitwa Benitha. Benitha namubajije aho naba muzi, gusa ataransubiza mpita nibuka neza ko yari muri ba bakobwa nasanze kwa Gaelle ubwo nari ngiyeyo kumuha igisubizo cy’umwanzuro nafashe k’umukobwa nzakunda hagati ya Edith na gaelle. Benitha, abonye maze kumwibuka, yahise aseka cyane arambwira ati”ubanza unyibutse noneho”. Namubwiye ko mwibutse, ariko uburyo nari ndi kuvuga,ijwi ryanjye ryari riri kure cyane, k’uburyo nta byishimo na bike nari mfite.

 

Benitha yabonye meze gutyo,numva aruhukije umutima maze arambwira ati”mwese ubanza muri mu gihe kimwe”. Benitha namubajije icyo ashatse kuvuga, nuko arambwira ati”ese ndamutse mvuze kuri Gaelle ntabwo wababara? Kubera ko uko mumeranye hagati yanyu mwese ndabizi, kuko nta kintu na kimwe ajya ampisha” Benitha, namubwiye ko rwose afite icyo ashaka kumbwira yakimbwira kuko ntacyo byampungabanyaho. Yambwiye ko Gaelle nawe, mu mezi 5 yose ashize, nta munsi n’umwe yigeze agira ibyishimo. Benitha yambwiye ko kandi,ngo nyuma Gaelle yaje guhita akundana n’umusore w’umusirikare bakoranye ahantu hamwe,ndetse ngo uwo musore akaba amukunda cyane, ariko Gaelle we akaba yaramukunze kugira ngo yiyibagize urukundo rwahise, atangire urundi rushya ndetse rw’umuntu umuri hafi wamuhoza intimba yagize mu minsi yashize.

 

Ahwiiiiiii, ijambo rimbwira ko Gaelle afite undi mukunzi utari njye, nubwo Atari ubwa mbere nari ndyumvise, ariko ryatumaga umutima wanjye ukomeza kumenagurika bidasanzwe, k’uburyo numvaga mu mutima, harimo ikintu kirimo gukubita, wagira ngo bari kumeneramo amabuye bakoresheje inyundo ya kinubi. Ako kanya sinamenye uko nacitse intege nkicara hasi,nibwo Benitha yahise amfata ukuboko arampagurutsa, ansohora hanze anyicaza ku gatebe, ubundi anyura hirya gato mbona azanye aka jus arampereza ngo nkanywe. Mvugishije ukuri,Benitha yarakoze cyane, kuko numvaga mu muhogo hari hazibye, ariko ngasomyeho numvise nongeye guhumeka neza.

 

Benitha yanyicaye iruhande, maze atangira kunganirira arambwira ati”mu rukundo niko bimera. Gusa nanone, burya nubwo twumva hari ibyo abo dukunda batagakwiye gukora nk’uko nabo bumva byaba uko, ariko tuba twirengagije ko turi abantu. Kandi kuba turi abantu,hari imbaraga ziturimo tudashoshobora kurwanya, ku kintu cyaricyo cyose” Benitha, yari umukobwa uzi kuganira cyane,k’uburyo natangiye kumva ntangiye kumwishimira cyane, kuko ntabwo nari mperutse ibiganiro nk’ibyo. Njye na Benitha tukirimo kuganira, nagiye kubona mbona Grace arahageze, ahita ahereza Benitha ikiganza, ahita ambwira ati”Jacob tugende vuba hari ibyo nshaka kukwereka” Ubwo nahise mpaguruka nsezera kuri Benitha, kugira ngo ngende, kuko niwe wari ugiye gusigara arwaje Edith.

 

Benitha amaze kunsezera ngiye kugenda, yahise ambwira ati”mpa numero zawe za telephone, nzaguhamagara ngiye kuguha amakuru agezweho” Benitha, nahise muha numero yanjye, ariko nareba Grace nkabona ari kubifata nabi cyane, ameze nk’umuntu urimo gufuha. Maze gutanga numero, Benitha namubwiye ko azampamagara Edith nakanguka,ndetse n’igihe azamenyera andi makuru aturutse kuri Gaelle. Twahise tuva aho ngaho njye na Grace. Tugeze ku marembo y’ibitaro,nasanze Grace yatumije tax voiture tuyinjiramo, ubundi turahava. Nari mfite amatsiko yo kumenya ibyo Grace agiye kunyereka. Namubajije ibyo aribyo, ariko ambwira ko nta kintu yashakaga kunyereka,ngo ahubwo aruko bitari bimushimishije kumbonana n’uriya mukobwa,ngo kuko twari dutangiye gusabana cyane.

 

Grace, yaratwitegereje igihe kinini njye na Benitha, ubwo twazaga kwicara kuri ya ntebe tuvuye aho Edith aryamye. Numvise bitangaje, ndetse harimo gufuha gukabije. Ubwo twaratashye,njya mu rugo ndetse Grace angezayo. Tugeze mu rugo,nabonaga maman wanjye yishimiye Grace cyane, gusa njye nkumva nta kindi kintu kinshishikaje hejuru yo kuba nabona Gaelle wanjye, ariko wari utakiri uwanjye muri icyo gihe. Uko namutekerezagaho,niko nababaraga cyane. Nakomeje kwibera aho mu rugo iwacu,ndetse ngahora mu buriri ndyamye, kuko aho nakuraga ibyishimo nagiraga  mbere hari haragiye. Bivuze ngo nta bindi byishimo nari kugira. Iminsi yabaye icyumweru, ndetse bibiri birashira, bitatu birinda byirenga, kugeza ukwezi gushize. Muri iyo minsi yose, Grace ntabwo yigeraga asiba mu rugo iwacu, namubaza ikimugenza akambwira ko yari aje kureba uko meze nk’umurwayi yarwarije kwa muganga igihe kinini.

 

Yakomeje kubigira urwitwazo, k’uburyo buri uko yavaga ku kazi buri mugoroba, yahitiraga iwacu kicukiro centre akabona gusubira sonatube iwabo. Grace yari yaraguye mu rukundo na njye, gusa njye ntabwo nari mbyitayeho na rimwe. Ibyo byumweru byose nubwo nabimaze ntuje, nari ndimo gupanga gahunda nshya y’uburyo ngiye gutangira bundi bushya gushakisha Gaelle kugira ngo yongere angarukire, nubwo bitari byoroshye cyane, kuko ahantu nari kumukura,hari mu basirikare gusa. Umusore bakundanaga yari umusirikare, papa we yari umusirikare ndetse nawe akaba umusirikare. Iminsi imwe n’imwe nakundaga kuva kicukiro centre nkajya I remera mu muhanda Gaelle acamo ajya ku kazi anatashye, ariko nkabona ari kumwe n’umukunzi we bishimye batembera. Ibyo byambabarizaga umutima wanjye, gusa ariko nanone nkabyakira nk’igihano cy’amakosa nakoze.

 

Amakosa nakoze yari aremereye cyane, ariko nanone numvaga igihe cyo guhanwa kigomba kurangira. Naje gufata umwanzuro,njya aho ngomba kubona Gaelle nkamuvugisha. Nageze I remera muri rompoint, Manuka ngana kacyiru ari nayo nzira nyine igana kwa Gaelle. Hari mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ubwo nageze mu gahanda kava mu muhanda munini kerekera ku nzu yo kwa Gaelle,ndahahagarara ubundi ntegereza ko Gaelle araza akahansanga. Saa moya zarageze,ngiye kubona mbona Gaelle aturutse mu muhanda munini agana iwabo, ndetse arimo kugenda n’amaguru. Gaelle njye nkimubona ntabwo yahise ambona, k’uburyo yaje gukomeza kugenda ansanga, yibuka yageze aho nari ndi ubundi ambonye mbona arikanze.

 

Hari hari amatara abona cyane, k’uburyo Gaelle nabonaga isura ye neza cyane, nawe iyanjye akayibona. Gaelle akinkubita amaso akikanga, yaravuze ati”Jacob” atangaye cyane. Nta kintu cyanshimishije uwo munsi,nko kongera kumva byibura izina ryanjye, risohoka mu kanwa ka Gaelle. Gaelle yarahagaze arandeba, maze arambaza ati”Jacob, urakora iki hano”. Gaelle namubwiye ko ariwe nari ntegereje, kandi mubwira ko rwose igihano ndimo numvaga cyarangira kugira ngo nsubire kuba Jacob nariwe mbere. Gaelle yaranyegereye andeba ku maso mbona amarira arashotse. Nahise mbona ko byanga byakunda, Gaelle ashobora kuba akintekereza nubwo byaba Atari cyane. Gaelle yarambajije ati”ariko Jacob, ubundi uzambabaza kugeza ryari?”

 

Icyo kibazo,nibajije impamvu yacyo, nibaza ukuntu Gaelle naba nkimubabaza kandi yarankatiye. Gaelle namubwiye ko ntumvise neza icyo ashaka kuvuga, nuko arambwira ati”Jacob,ndakwingize uzamfashe, sinzongere kukubona n’amaso yanjye. Buri uko nkubonye, niko umutima wanjye urushaho kubabara” Ayo magambo yose, Gaelle yayambwiye arimo gushoka amarira ku matama, k’uburyo na njye natangiye kurira ntekereje ukuntu Gaelle arimo kurira ku bwa njye. Nta kindi nabonye,nabonye ko Gaelle ashobora kuba akinzirikana,kandi ko ndamutse mwiyegereje,njye nawe ibibazo twabikemura. Gaelle ubwo nari ngiye kumusaba basi ko nakongera kumuhoberaho gato nk’uko byahoze, amarira uko yagendaga amutemba ku maso,niko yagendaga anyegera,ubundi njye nawe turahoberana.

 

Hashize iminota 3 duhoberanye, yahise anyishikuza maze ahita agenda agana mu rugo iwabo. Nabonye Gaelle agiye, maze mpamagaye izina rye ahita ahagarara,ubwo njye yari anteye umugongo agenda. Nta kindi nakoze, kuko nanjye intimba yari inyuzuye umutima wanjye, mpita mfukama hasi mu mabuye avanze n’umucanga byari aho,maze Gaelle ndamubwira nti”mfukamye imbere yawe nciye bugufi,nta kindi ndimo kugusaba uretse imbabazi,ngaho basi ongera unyakire,mfungurira umutima wawe nongere ninjire, ndagusabye umbabarire”. Ibyo byose, uko nabivugaga niko ikiniga cyagendaga kimfata cyane kurushaho, kuburyo ayo magambo namaze kuyavuga ndimo kurira nk’umwana w’uruhinja. Gaelle nawe yarahindukiye arandeba, aranyitegereza cyane. Icyo nabonye, nuko yangiriye impuhwe nk’umuntu baziranye, kuko ntabwo nahita mpamya ko rwari urukundo rugarutse.

 

Yahise agaruka inyuma aho nari mfukamye,maze amfata ukuboko arampagurutsa, mu guhaguruka mpita mugwamo ndamuhobera muririra ku rutugu. Amarira nari ndimo kurira yari aya nyayo,Gaelle nawe byatumye kwihangana bimunanira, atangira kurira buhoro buhoro ariko agenda ahamagara izina ryanjye ati”Jacob, Jacob!!”. Uko arimo kurira ari nako agenda akubita udupfusi ku rutugu rwanjye. Twamaze igihe turimo kurira kandi duhoberanye, ndetse Gaelle we yari yanahumirije cyane. Nuko ngiye kumva numva inyuma yanjye umuntu aravuze ati”Cherie ibyo ni ibiki??” Gaelle yahise yikanga, ndetse na njye numva ndikanze. Twahise turekurana, maze ndahindukira ngo ndebe uwo muntu.

 

Gaelle yahise avuga ati”Cheri bite ko uri hano izi saha?”. Ubwo uwo muntu Gaelle arimo kwita Cheri we naramurebye,mbona ni wa musirikare wamufashe akaboko ubwo twari ku bitaro I masaka. Nagize ubwoba cyane, gusa mpangayikishwa n’uburyo Gaelle mushyize mu bindi bibazo byo kuba umukunzi bari kumwe icyo gihe amufashe ari kumwe n’undi muntu. Mu gihe nkirimo gutekereza ibyo, wa musirikare nahise mbona aza yihuta cyane, angezeho ankubita urushyi runini ntigeze numva mu mateka, k’uburyo nyuma yo kunkubita, nta kindi kintu numvise uretse injereri mu matwi…Ntuzacikwe n’igice cya 16

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved