Igice cya 15 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari yagiye gutega Gaelle mu nzira anyuramo ataha, Gaelle yamubona akikanga cyane, ndetse bakaza no kuganira, kubera ibyo banyuzemo mu minsi yashize amarira akababana menshi, ndetse uyu Jacob agapfukama hasi agasaba imbabazi,byatumye Gaelle amuhagurutsa, bagahita bahoberana. Cyarangiye kandi ubwo bari bahoberanye, hakaza umusore w’umusirikare wari uri mu rukundo n’uyu mukobwa Gaelle icyo gihe, akababona ndetse agahita asatira uyu musore Jacob akamukubita urushyi atigeze yumva mu mateka y’ubuzima bwe.

 

Uwo musirikare amaze kunkubita urushyi, nta kindi numvise uretse injereri mu matwi yanjye. Ntababeshye urwo rushyi twatumye nicuza impamvu navuye mu rugo ngo nje kureba Gaelle, kuko n’ubundi byari birangiye njye na Gaelle nta kintu tugezeho, kandi ikigaragara yari yararangije gufata umwanzuro we mu rukundo. Agahinda,intimba n’ishavu byaramfashe ntangira kwitekerezaho ubwanjye.

 

Mu gihe nkiri aho, wa musirikare yaranyegereye, ahita ambwira ati”urwo rushyi nguhaye rwari gasopo ya nyuma”. Numvise ko gukundana na Gaelle indi nshuro bitashoboka, kubera ko uwo musirikare yamukundaga cyane, bityo nkaba nari kuba mpanganye n’ikipe ikomeye. Ariko nanone, kumva ko ndiho mu buzima bwa njye Gaelle ataburimo,numvaga ntacyo naba mbereyeho kuri iyi si. Mu gihe nkirimo kwibaza, uwo musirikare yahise ankabukira arambwira ati :uracyakora iki hano?”. Nkubitiyeho burya ukuntu abantu Bambara uniforme ya leta mbatinya, nta kindi nakoze nahise nsubira inzira ijya iwacu niruka, gusa ngenda nsubiza amaso inyuma. Icya nyuma nabonye aho bari bari,ni ukuntu Gaelle yahise amusanga akamugwamo ndeba.

 

Nagiye nta mutima mfite. Ubwo nahise nyura ku Gisimenti Manuka nerekeza Sonatube inzira yose ndi gushoka amarira ku maso, ndinda ngera Kicukiro centre iwacu. Ngeze mu rugo nahise njya mu buriri bwa njye ngira ngo niryamire. Nkibugeramo mbona Grace arampamagaye kuri telephone, maze ndamwitaba numva arambajije ati”ariko Jacob, uyu munsi wiriwe he ko navuye ku kazi naza kukureba nkakubura? Uzi ukuntu nari nguhangayikiye cyane?”. Numvise ibyo Grace ari kumbwira bitamfasheho,mpita mukupa kugira ngo niruhukire umunaniro nari nkuye I remera kwa Gaelle. Grace maze kumukupa, yanyandikiye message agira ati”Jacob, nkubwije ukuri ndi kumva ntangiye kunanirwa. Ndi kumva ntangiye kunanizwa no gucibwa amazi nawe, ndi kumva kwihangana bitangiye kunanaira,ndi kugutakambira ngusaba ngo rwose umfungurire umutima wawe basi ninjire.”

 

“Ndabizi ko ibihe urimo, ahanini ari njye wabigushyizemo, ariko nanone nta ruhare nabigizemo rwo kugira ngo Gaelle adufatire mu cyuho kuriya. Ikindi kandi rwose nkubwije ukuri, aho kurwanira umutima w’undi muntu narwanira uwanjye singiye kukubeshya, numva nta wundi mukobwa mwaba muri mu rukundo uretse njye. Uramuke ndagukunda”. Iyo message maze kuyisoma, numvise ari ubusazi cyane, ariko nanone nza kuyitekerezaho. Grace twagiranye ibihe byiza, kandi ibyo yavugaga ko ariwe wabiteye kugira ngo mbe ndi muri ibyo bibazo, rwose yaribeshyeraga, kuko uruhare yabigizemo ni ruto cyane kurusha urwo njye nabigizemo, kubera ko ari njye wagiye musanga.

 

Nakomeje gutekereza cyane iryo joro, ndetse ibintu byinshi binza mu mutwe. Mbere nkundana na Gaelle numvaga ko ndamutse mubuze napfa, ariko nanone amaze kunkuraho amaboko, numvise ko hari ubundi buryo nshobora kubaho kandi ubuzima bugakomeza. Grace nawe, yari umukobwa utagize icyo abaye,ndetse natangiye kumutekerezaho,nibuka ibihe byiza twagiranye kuva ku munsi wa mbere njya iwabo, n’awa munsi Gaelle yadufashe ndetse nibuka n’ukuntu nyuma yo kugongwa ariwe muntu watanze ibyo afite byose kugira ngo ambe hafi, numva koko urukundo ashobora kuba ankunda ari urwa nyarwo. Nkiri muri ibyo, Grace arongera aranyandikira ati”Ejo ntuzagire aho ujya, nzaza kugusura saa kumi n’igice za nimugoroba”

 

Gusa nkimara gusoma iyo message nahise ntekereza ikintu kimwe. Naratekereje nti”ngiye gushaka andi mahirwe amwe gusa kuri Gaelle,nimbona ayo mahirwe adashoboka, nzahita nkunda Grace kuko nta mbaraga nari mfite zo guhangana n’umusirikare ngo turarwanira umukunzi Gaelle” Nahise nibwira nti”Gaelle ejo nzamuhamagaza telephone y’indi mubaze aho ari mpamusange numve ikintu ambwira, ninumva koko atakinkunda umwanzuro wa nyuma nzahita nywufatira aho ngaho” Nahise ndyama. Ntabwo namenye igihe bwakereye kubera ko nari nsigaye ndara njyenyine nyuma y’uko murumuna wanjye yifatiye ikindi cyumba kuburyo yabyukaga ajya ku ishuri simbimenye. Ababyeyi banjye nabo, uwo munsi babyutse bagenda ntazi aho bagiye, nsigara ndi njyenyine mu nzu.

 

Mu gukanguka, nakangutse numva ijwi ry’umukobwa ahagaze hejuru yanjye arimo kumpamagara ati”Jacob, kanguka. Uracyaryamye muri aya ma saa tanu?” Mfunguye amaso, nkubise amaso uwo mukobwa nagize ngo ndi kurota, kuko ntabwo natekerezaga ko ashobora gutinyuka akangera mu maso. Edith, yari yaje mu rugo ndetse arasuhuza ntihagira umuntu n’umwe umwikiriza, niko guhita yinjira mu cyumba cyanjye arambyutsa. Nahise mbyuka nicara k’uburiri, Edith ndamwitegereza nzunguza umutwe. Edith yahise ambaza uko meze ndamusubiza nti”meze nabi nk’uko wabyifuje mbere hose ukabigeraho, none meze gutya”.

 

Nuko ndamubwira nti”reka nizere ko ndi kurota kuko nta mpamvu n’imwe ushobora kuba uri kuvugana nanjye, ikindi kandi niba uri hano bya nyabyo, wibeshye cyane taha iwanyu, njye nawe twararangizanije”. Edith, yatangiye gushoka amarira ku maso,yicara ku buriri amara nk’iminota 3 yose atavuga. Nabonye arimo kwiriza ndamubwira nti”bwa mbere duhura nakubereye inshuti nziza, umbwira ko utazigera na rimwe wicuza kugira inshuti nka nkanjye. Nyuma yaho nibwo haje kuba ikibazo nuwo twakundanaga, njye nawe dukundanaho kandi ibyabaye bibaho mu buzima bwa buri muntu, kuko nubwo twakundanye icyo gihe uwo twakundanaga ntabwo nari nzi ko byagenze gute, cyane ko naje gusanga nta mpamvu nari mfite yo kumwanga. Ibyo bivuze ko wari waratwaye ibitari ibyawe. Gaelle agarutse, njye nawe twemeranije ko nta kibazo kuko buri wese yari asubiye aho yahoze mbere. Ariko Edith, sinzi impamvu wifashe ukangambanira kandi wariyitaga inshuti yanjye magara!!!”

 

Ibyo byose, nabivuze ndimo kurira bya nyabyo, kuko kwibuka ibyo bihe byose byangaga kumva mu mutwe. Edith nawe yashotse amarira ku maso, maze ndamubwira nti”nawe urarira? Uratinyuka ukarira imbere y’umuntu witaga inshuti magara ukamugambanira? Iyo mbimenya wa munsi wa mbere, nari kukureka sinkuvugishe ugakomeza gutekereza umukunzi wawe Cris wapfuye wenyine, wenda ubu mba nifitiye amahoro” Mvuze gutyo, Edith yarandebye andebana umujinya kubera ko nari mwibukije urukundo rwe rwa mbere yabuze. Nari nkoze amakosa cyane, ariko nanjye nari mfite umujinya mwinshi kubera ko nanjye urukundo rwa njye rwa mbere narubuze kubera Edith. Ibyo ntabwo nari mbyitayeho niba arakaye cyangwa ababaye.

 

Nta kindi yakoze, Edith yarahagurutse maze arambwira ati”icyari kinzanye ntabwo nkikubwiye nonaha, ariko icyo nakubwira nuko kuva uyu munsi ushatse waturisha umutima wawe hamwe, ugatuza ukibagirwa byose kubera ko njye nawe tugiye kubana, tugakundana kuva hasi kugeza hejuru” Edith amaze kumbwira gutyo, yahise asohoka ngo yitahire. Ubwo nanjye, nahise numva mfite amatsiko yo kumenya impamvu ambwiye gutyo, nuko atarafungura umuryango ndamufata k’urutugu ndamubaza nti”Edith, ubwo ushatse kuvuga iki?” Edith, yarahindukiye arampobera cyane nyoberwa ibibaye, ubundi ansoma ku munwa ariko arimo gushoka amarira, nuko arambwira ati”ubu ntwite inda y’amezi 6 kandi natewe nawe, kandi ngomba kubana na papa w’umwana wanjye uko byagenda kose

 

Naguye mu kantu numva isi yose indangiriyeho. Nateye inda…………… ikindi kibazo cyari kivutse ndetse cyiyongereye mu bibazo bindi nari nsanzwe mfite. Noneho numvise ko ibyo nari nsanzwe ndi kurwanira bigiye hasi, kubera ko Edith naramuka akomeje umurego wo kubana na njye,byanga byakunda nta yandi mahitamo nari kugira, uretse kubana nawe tugafatanya kurera umwana twabyaranye. Burya, kwicuza nta muntu n’umwe ubyifuza, ariko nanone hari ighe umuntu akora ibintu atazi ko bizamuviramo kwicuza. Edith, amaze kumbwira ko antwitiye umwana usigaje amezi 3 gusa ngo avuke, yahise asohoka mu cyumba cyanjye, arigendera. Nahise nicara ku buriri mbura n’imbaraga zo kunyeganyega, numva ko ibyo naruhiye byose bibaye imfabusa.

 

Intambara zose narwanye kugira ngo Gaelle abe uwa njye,zari zibaye imfabusa. Nahise ntangira gutuka Imana, nyibaza impamvu yatumye ibyo byose bimbaho, ikemera ko ndyamana na buri mukobwa wese twamenyanye kuva twagera muri Kigali. Kuko nahise ntekereza ko umunsi umwe na Grace azaza avuga ko atwite inda yanjye, kubera ko nta na rimwe nigeze nibuka gukoresha agakingirizo, cyane ko nabo bakobwa nabo twaryamanaga bafite ipfa ryinshi cyane.ikindi kandi burya naje kuvumbura ko nta mukobwa wakwifuza kuryamana nawe, ari ukwimara ipfa gusa, nta kindi kintu kindi agushakaho.

 

Nahise menya ko ari imitego mitindi Edith na Grace banteze bambeshya ko ndi mwiza ko bankunda. Naje kwibuka ko nanone naryamanye na Shadia, umukobwa nahuye nawe mu rugo nari nagiye ku installa mo umuriro wamashanyarazi, tukajya twirirwana iwabo papa we yamusize ngo asigare amfasha ampereza ibikoresho, bikarangira ambwiye ko amfitiye ipfa, nanjye iryo pfa nkaza kurimumara. Icyakora Shadia we, kuva twaryamana ntabwo yigeze ampamagara kuri telephone na rimwe, kandi yari afite numero yanjye. Gusa njye nahoraga muhamagara, ariko we ntiyigere ampamagara. Shadia, yambwiye ko afite umuhungu bakundana, ariko uwo muhungu akaba yaragiye kwiga kaminuza mu bugande, akaba aza rimwe na rimwe mu Rwanda.

 

Shadia tumaze kuryamana iminsi 3 yose,nyuma nibwo akazi nari mfite mu nzu y’iwabo karangiye, ariko nkajya numva nshatse nanjye kujya mbonana nawe rimwe na rimwe,ariko akabyanga. Shadia,ntabwo nigeze mutekerezaho kenshi, kubera ko we nubwo twaryamanye nabonaga yihagazeho kandi nawe akambwira ko nta bintu by’inkundo ku basore benshi, ambwira urukundo rwe yaruhaye uwo musore wenyine. Kugira ngo njye nawe turyamane, namubeshye ko nta mukunzi ngira. Ariko nyamara ny’iribyago imbwa zishotse ziramwonera, kubera ko Edith akimara kumbwira ko atwite inda yanjye akagenda, Shadia yahise ampamagara ako kanya ntyicaye ku buriri.

 

Shadia, nari ngiye kwanga kumwitaba, ariko ndibwira nti”ndananiwe cyane mu bwonko, wasanga agiye kumbwira ngo njye kumusura twimare ipfa, dore ko ababyeyi be bagenda mu gitondo bakagaruka ku mugoroba”. Nari nzi ko Shadia nambwira gutyo,ndahita ngenda vuba nihuse nkajya iwabo, kubera ko n’ubundi numvaga nta kindi kintu gihari nari ndi kuramira. Gaelle nakunze cyane akaba n’urukundo rwanjye rwa mbere, yari yaramaze kwibonera undi mukunzi,Edith nawe yari atwite inda yanjye, kandi nta kindi nari gukora ngo iyo nda ihinduke iy’undi muntu cyangwa ivemo, kandi yifuzaga ko yabana nanjye. Grace nawe yarankundaga, ariko nta kindi kintu nari mfite hagati yanjye nawe.

 

Ubwo Shadia naramwitabye ambaza amakuru,mubwira ko ntameze neza rwose. We yambwiye ko ameze neza cyane, ndetse arambwira ngo ubu umutima we uraruhutse kubera ko amaze igihe atandukanye nawa muhungu bari basanzwe bakundana. Shadia yambwiye ko nyuma yo gutandukana n’umuhungu bakundana, yahise antekereza cyane kubera ko yabonaga naba ndi umuhungu washobora gukunda neza kandi ngafata neza umukunzi wanjye,kandi ambwira ko  yibuka ko namubwiye ko nta mukunzi ngira,bityo yifuza ko njye nawe duhita dukundana. Shadia nahise mukupa, kuko ibyo numvise ambwira ntabwo aribyo nari niteze kumva.

 

Maze kumukupa,nahise ntangira gusenga Imana yanjye mvuga nti”Mana umfashe nawe abe ari nta bindi bibazo, arabe yifuzaga ko nkundana nawe gusa ariko ntaramuteye inda”. Kuva mukupa, Shadia ntabwo yongeye kumpamagara. Natekereje icyo nakora nicyo nareka, ariko biranga biranyobera. Ariko nyuma y’igihe gito naje gufata umwanzuro ko Edith ngiye kumwirengagiza, nkakomeza kwiruka kuri Gaelle wanjye. Nta kindi nakoze, nagiye aho Gaelle akorera akazi ke, mubona yicaye mu biro bye arimo kuvugira kuri telephone. Gaelle nawe yahise ambona, akinkubita amaso ahita akupa telephone arasohoka, ahita andembuza ambwira ko naca inyuma y’iyo nyubako akoreramo tukahahurira.

 

Nahise nca inyuma nawe aca hirya, ubundi duhurira inyuma y’inyubako. Njyewe nari mfite ubwoba cyane, ariko Gaelle tukimara kuhahurira, yahise ansatira arampobera cyane,ibintu nibajijeho cyane bikanyobera. Nibajije niba Gaelle yasaze, cyangwa se yamaze gushyira umutima we hamwe agakatira wa musirikare bakundana akifuza kungarukira. Gaelle ampobera numvise umutima wanjye uruhutse, ariko ntabwo yampobeye igihe kinini. Yahise areka kumpobera mbona ari guhumeka insigane nk’umuntu ufite ubwoba, kuko yarangaguzaga hirya no hino areba ko nta muntu urimo kutureba.

 

Gaelle n’ubwoba bwinshi yarambwiye ati”Jacob, uri kwishyira mu bibazo bikomeye cyane, ntabwo wagakwiye kuba uri hano”. Arongera arambwira ati”shaka uburyo uva hano nta muntu ukubonye,kandi ntihagire umuntu umenya ko njye nawe twigeze tubonana. Ikindi kandi, nimva hano mu kazi ndaguhamagara ndakwinginze ntukureho telephone yawe, kuko ninkubura ndaba ndi mu byago. Kandi wibuke ikintu kimwe, wirinde abo wita inshuti zawe magara” Gaelle, yambwiye ibyo byose afite ubwoba bugaragara ku maso he, ndetse arimo no gutitira amaboko kandi ari kurira.njye naguye mu kantu kuko ntari ndi kumenya ubusonanuro bwabyo. Gaelle nari ngiye kumubaza impamvu yabyo, ariko nta kanya twari dufite, kubera ko yahise abona imodoka ya gisirikare yinjiye aho ngaho, ahita anyikingaho kugira ngo abayirimo batambona ko ndi kumwe nawe.

 

Iyo modoka imaze kurenga ijya aho iparikwa, Gaelle yarambwiye ati”Gira vuba ugende,kandi nindamuka nkubuze kuri telephone nimugoroba, uraba umpemukiye cyane k’uburyo ntazigera nkubabarira” Numvise ntarimo kunyurwa ndetse no kwakira ibiri kuba muri ako kanya,mpitamo kubaza Gaelle ibintu byose biri kujya mbere. Gaelle, mubajije ikibazo gihari, kwihangana byaramunaniye, maze arandeba mu maso ashoka amarira, ariko agiye kugira icyo ambwira ahita ahanagura amarira vuba vuba arambwira ati”Edith ntihazagire ikintu akubwira,ndetse ntuzemere no kubonana nawe kuko nuramuka ubyemeye uzaba unsenyeye ubuzima. Ndakwinginze ntuzamwumve”

 

Nakomeje kwibaza ibiri kuba, nuko Gaelle ahita andekura arambwira ati”Jacob genda” Gaelle, yahise ansiga aho ngaho aragenda, gusa ariko agiye gukata ikoni rijya mu biro bye arambwira nubwo nabonaga iminwa inyeganyega ariko ijwi riri kure ati”Ndagukunda!!!!!” Gaelle amaze kugenda,njye nakomeje guhagarara aho ngaho, ariko nza kwibuka ko yambwiye ko ntagakwiye kuba ndi aho ngaho kandi ngomba kuhava nta muntu n’umwe umbonye. Nta kindi nakoze, nahise nsohoka mu gace izo nyubako zirimo, ngenda nerekeza iwacu.

 

Nibajije ukuntu ambwiye ko ntagomba kumva Edith biranyobera, kandi nzi neza ko Edith ari inshuti ye magara akaba ari nawe watumye anyanga. Nanone nibaza ukuntu ambwiye ngo nirinde inshuti zanjye za hafi nabyo bikanyobera. Nakomeje kwibuka ukuntu ambwiye ngo nambura kuri telephone ndaba mwangirije ubuzima bwe, nabyo bikomeza kuncanga cyane,mpita mfatiraho nsubira mu rugo nihuta ngo nyicomeke ku muriro dore ko wari ugiye no gushiramo. Nageze mu rugo ndacomeka ndetse niyemeza kwicara iruhande rwayo kugira ngo Gaelle ataza kumpamagara akambura. Nakomeje gutekereza nsanga byanga byakunda Gaelle afite ikibazo gikomeye, kuko nibwo bwa mbere nari mubonye afite ubwoba nk’ubwo.

 

Gusa nicaye aho mu cyumba cyanjye, naje kwibuka ukuntu Gaelle yambwiye ko ankunda, numva umutima wanjye usesekayemo ibyishimo bikabije. Amasaha yarakomeje aragenda,ariko nanone Grace aza kumpamagara ambaza niba ndi mu rugo ariko mubwira ko nagiye gushyira amashanyarazi mu inzu iri Kimisagara,kandi ko ndataha ntinze. Ubwo amaze kunkupa nagiye kubona mbona na Shadia arampamagaye, mwitabye arambwira ati”Jacob unyihanganire cya gihe ama unite yahise anshirana, nguze andi nonaha” Nahise ntangara cyane ukuntu ambwiye ko ama unite yari yamushiranye,kandi ahubwo ari njye wamukupye.

 

Nuko Shadia arambwira ati”nyine cya gihe nashakaga kukubwira ngo…………………….”. Icyo gihe byari bigeze mu ma saa kumi nimwe n’igice za nimugoroba, Shadia atararangiza kumbwira ibyo ambwira mbona Gaelle arampamagaye, mpita nsaba Shadia kuba ankupye gato nkabanza nkitaba umuntu umpamagaye. Gaelle nahise mwitaba nyuma y’uko Shadia ankupa. Mwitabye, numvise ari ahantu mu rusaku rwinshi cyane, ndetse numva ari kuvugira kure. Gaelle, yambwiye ko ngomba kumusanga Kacyiru kuri convention centre nyuma y’isaha imwe,ngo hari ikirori kirimo kuhabera ariko sininjiremo imbere kandi simuhamagare,ngo nyuma y’isaha imwe n’iminota ibiri aranyihamagarira.

 

Nyuma y’isaha imwe,nari ndi imbere y’inyubako ya convention,ntegereje ko iminota ibiri Gaelle ampamagara. Nyuma y’umunota umwe, nagiye kubona mbona Gaelle arampamagaye, arambwira ati”aho uhagaze ndi kukubona, subira inyuma gato duhure” Nahise nsubira inyuma gato,Gaelle duhura asa n’uturuka n’ubundi mu muhanda naturutsemo. Twahise duhoberana akanya gato cyane, ariko namureba nkabona afite ubwoba bwinshi. Gaelle,yahise amfata ukuboko arambwira ngo tujye ku modoka ye,ubundi tugire aho tujyana. Twahise tugenda aho yaparitse imodoka ye,ndetse mbona anyitayeho cyane, k’uburyo byasaga nk’aho yibagiwe ibyo namukoreye byose. Byagezaho turimo kugenda,Gaelle amfata mu mbavu, mbese arankomeza cyane tugenda amfumbase,nanjye numva ko yankomeje adashaka kundekura.

 

Twageze ku modoka ye arayifungura vuba vuba ubona ko ariko wagira ngo hari ikimwirutseho. Twamaze kwinjira mu modoka, dufata umuhanda werekeza Remera, ariko tutarawukomeza duhita tumanukira iburyo,mubajije uwo muhanda aho werekera ambwira ko werekara Nyabugogo. Njye ntabwo nari nywuzi. Twakomeje kugenda, tugiye urugendo rw’iminota itanu tutavuga, Gaelle arebye mu kirahuri cy’inyuma numva arambwiye ati”Jacob, dufite ikibazo, iriya modoka yahoze idukurikiye kuva kare” Gaelle, akimara kumbwira gutyo, twahise tubona imodoka y’indi itwitambite imbere, ndetse naya yindi yari iri inyuma ihita yitambika, Gaelle ahita afata feri. Hasohotsemo abasore, baza badusanga, numva umwe muri bo aravuze ati”mufate uwo mushenzi w’umusore mumuzane tugende… Ntuzacikwe n’Igice cya 17! UKENEYE KUDUHA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU CYANGWA SE KUGIRA ICYO UYITUBWIRAHO NYURA HANO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved