Igice cya 20 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari asohotse muri gereza, ndetse asohokanye na Claude wa musore wari uhari ubwo Gaelle yicwaga, bagera hanze bakahasanga Benitha abategereje, mu gihe Jacob amaze kwemeza neza ko Benitha ariwe ubafunguje, ahita abajyana I rusororo ku irimbi, ndetse uyu musore Jacob abona Gaelle, ariko wagira ngo arimo kubona umuzimu cyangwa se I daimon. Ese Gaelle koko yari ahari cyangwa ni ibindi yabonaga?

 

Nakomeje kugira ubwoba cyane, ndetse ari nako nkomeza gukuruza ikibuno nsubira inyuma kuko nabonaga umuzimu wa Gaelle ukomeza uza unsanga. Claude na Benitha babonye ngiye guhaguruka ngo niruke, bahita banturuka inyuma baramfata.bakimara kumfata, nibwo Gaelle yahise anyegera n’amarira menshi, ankozeho koko numva ni umuntu muzima. Byarandenze kubyakira, byarandenze cyane, k’uburyo nanjye kugira uko mbivuga ntago bipfa kunyorohera. Nari nzi ko Gaelle yapfuye kera, ariko nongeye kumubonaho ari muzima.

 

Gaelle nawe, byaramurenze akimara kunkoraho, duhita duhoberana cyane, k’uburyo ntawabashaga kurekura undi cyangwa se ngo abitekereze. Twarahoberanye biratinda, kugeza ubwo Benitha na Claude baje kurambirwa ariko babona nta kundi babigenza, bahitamo kuva aho turi njye na Gaelle barahadusiga bajya kuganirira k’uruhande. Nyuma y’iminota 15 yose njye na Gaelle duhoberanye ariko turimo kurira cyane, ishati nari nambaye yari yamaze gutoha mu mugongo kubera amarira ya Gaelle yayigwagaho, naho ikanzu Gaelle yari yambaye nanjye nari nayitoheje kubera iriba ry’amarira nari nayimenyeho. nubwo twaje kurekurana, ariko twakomeje kurira cyane, gusa nagira ngo ntere intambwe imwe gusa nshingura ikirenge aho mpagaze, Gaelle akamfata ukuboko nawe ansanga kuko atashakaga kuva I ruhande rwa njye.

 

Nyuma yo kurira igihe kinini cyane, twaje kunanirwa ubundi turicara, ariko uko twicaye Gaelle yanga kundekura. Twicaye ku gituro cy’umuntu wari ushyinguye aho ngaho, ariko mbura ikintu na kimwe nabwira Gaelle, ndetse nawe abura icyo ambwira. Twamaze iminota 20 twicaye aho Gaelle ashyize umutwe k’urutugu rwa njye, ariko kurira biza kurangira ahubwo Gaelle yandeba mu maso agatangira kumwenyura. Njye nari nabuze icyo navuga rwose kubera ko byari byandenze. Mu gihe nari nabuze icyo navuga, nari ndimo kwibaza uburyo isi igiye kutwakira njye na Gaelle umukunzi wanjye maze imyaka 4 n’igice muri gereza mfunzwe kubera ko namwishe.

 

Ibyishimo byatangiye gusakara mu mutima wa njye, k’uburyo ntamenye uko nakubise agatwenge ngaseka cyane. Gaelle abonye ntangiye guseka, nawe yatangiye guseka cyane, noneho dusekera icyarimwe twese. Bavandimwe nubwo mutabyumva, ariko ibintu byaraturenze cyane, ariko cyane cyane njyewe kuko byaje kugera aho ngaho numva n’imyaka yose maze mfunzwe ibaye zero cyangwa se ubusa, kuko nahise numva bisa nk’aho hashize umunsi umwe gusa ngiye gufungwa. Ikindi nari nsigaranye numvaga ngiye kubaza Gaelle ako kanya dutangiye kuganira, kwari ukumubaza nti”Ese wabaye muzima ute ko nakubonye upfa, ukavamo umwuka imbere y’amaso yanjye??”

 

Mu gihe tukirimo guseka cyane, Benitha na Claude bahise bagaruka aho turi bihuta cyane, batugezeho basanga turimo guseka bisanzwe, n’igihunga cyinshi Benitha aratubwira ati”uzi ukuntu mudukanze? Twari tugize ngo hari ikintu kibaye” Benitha amaze kutubwira gutyo, hagati yanjye na Gaelle habuze umuntu n’umwe ugira icyo amusubiza, kuko numvaga rwose byandenze cyane kugira icyo navuga. Benitha, yahise atubwira ngo tuve aho tugende, duhita duhaguruka. Mbere y’uko tuva aho ngaho, Gaelle yarebye kuri cya gituro twari twicayeho cyane, mbona agize amarangamutima adasanzwe. Gaelle yakomeje kumfata ankomeje, kugeza ubwo twageze ku modoka ubundi mbere y’uko yinjira mu modoka abanza kunyinjiza mbere aranafunga, abona kujya kuzenguruka hirya k’uwundi muryango nawe abona kwinjira.

 

Naje kubona ikintu kimwe, icyo nabonye, nuko Gaelle atashakaga ko namuva iruhande n’akanya gato cyane. Nari nziko bagiye kubanza kungeza mu rugo iwacu, ubundi bakabona kujyana Gaelle iwabo mu rugo kubera ko nakekaga ko abantu bose bamaze kumenya wenda ko Gaelle atapfuye. Benitha na Claude, batujyanye ahantu njye ntari nzi, ariko nza kubona ahantu tugeze ni mu mugi hagati, kubera ko ho nari mpazi. Twageze ku inzu, Gaelle asohoka mu modoka yihuse cyane ahita aza ku muryango waho ndi, aramfungurira kugira ngo nsohoke, nkimara gusohoka ahita amfata ukuboko, ubundi turagenda.

 

Narebye ba Benitha ukuntu babibonye, mbona nabo babiketse ibyo nari naketse. Gaelle ntabwo yashakaga ko nongera kujya kure ye na gato. Twinjiye mu nzu uko turi bane, ubundi turicara. Yari inzu y’akataraboneka, kubera ko bwari ubwa mbere ninjiye mu inzu imeze gutyo kuva navuka. Icyo gihe cyose cyari gishize njye na Gaelle turi kumwe, nta n’umwe wari uravugisha undi n’ijambo na rimwe, kubera ko njye nari nabuze aho nahera mvuga,kandi na Gaelle nawe kwari uko. Twageze mu nzu twicara muri salon,Gaelle anyicara iruhande, Benitha na Claude nabo bicara hakurya.

 

Gaelle yegamije umutwe we k’urutugu rwa njye, ubundi arahumiriza amarira atangira gutemba,maze abumbura umunwa atangira kuvugana intimba ati”nari ngukumbuye!! Nari ngukumbuye rukundo rwanjye!! Nari ngukumbuye bidasanzwe! Kwihangana byari bigeze aho binanira kubaho ntari kumwe nawe, kandi umbabarire kuba naratinze kuza kukureba!” Uko Gaelle avuga gutyo, niko nanjye intimba yatangiye kumfata mu mutima wanjye, kubera ko kongera kumva ijwi rye noneho nkaryumva riri kuvuga agahinda, byatumaga na njye amarangamutima na njye anzamukamo, bityo na njye nkagira agahinda. Na njye natangiye kurira, nukuri kwihagararaho birananira.

 

Benitha, yabonye bimeze gutyo atangira kutwihanganisha avuga ati” mwihangane bibaho mubuzima,gusa icyiza n’ubundi nuko mwogeye guhura” Gaelle we, ibyo byose ntabyo yumvaga, kubera ko amarira yakomeje kumushoka k’umaso arimo akomeza kumbwira ati”ntabwo nshaka kongera kukujya kure! Ndashaka kuba hamwe nawe igihe cyose, ndashaka ko utazongera kumva iruhande iminsi yose isigaye y’ubuzima bwa njye” Na njye, n’agahinda kenshi ngiye kumusubiza, numva noneho amarira amanutse nk’umugezi ku maso hanjye maze ndamubwira nti” na njye, ntabwo nzongera kukuva iruhande na rimwe kuva uyu munsi. Imana yongeye kuduhuza irakoze cyane, n’ubundi byanga byakunda nari nzi ko njye nawe tuzongera guhura haba mu nsi cyangwa se mu ijuru”

 

Uko turimo kurira, nanone natekerezaga k’urundi ruhande, nk’ibaza ukuntu hari undi muntu ugiye kubabara ubuzima bwe iteka kuva uwo munsi. Grace, uwo munsi nari mbizi neza kandi mbihagazeho ko aribwo agiye kugira agahinda atazahora iteka ryose kugeza apfuye, kubera urukundo ankunda. Nta kundi nari kubigenza, Grace yagombaga kubabara. Abantu bose bose nahise mbibagirwa uwo munsi, kubera ko umuntu w’ingenzi nari mfite mubuzima bwa njye yari abugarutsemo. Ikindi natekerezagaho cyane kandi nkumva gishimishije, ni ukuntu nari ngiye kwiyereka abanzi banjye, ubundi nkabakina ku mubyimba.

 

Umuryango wanjye nawo, ntabwo nari nkiwitayeho, kubera ko numvaga ko nibaza kunsaba n’imbabazi ntashobora kubababarira. Kubera ko, nibazaga ukuntu undi muntu wari we wese ashobora kwizera umuntu, mu gihe ababyeyi bamwibyariye ndetse bakamurera, badashobora kumwizera. Numvaga ko nyuma yo kubona Gaelle ndetse tukongera kwiyereka isi, njye nawe tugomba kwigira ahantu nta muntu n’umwe utuzi, ubundi ubuzima twifuje njye nawe tukahaburangiriza. Ibyo byose uko nabitekerezaga, ni nako nari mfite amatsiko cyane, yo kumenya uburyo Gaelle wanjye yarokotse urupfu nyuma yaw a munsi.

 

Mu gihe nari ngiye kwihanagura amarira kugira ngo mubaze uko byagenze,Benitha yahise atubwira ati”hari ikintu nshaka kubabwira,mwihangane biraza gufata igihe gito cyane, ubundi mpite ngenda kuko hari gahunda mfite ahantu”. Gaelle yahise afata igitambaro yari afite mu gikapu cye,ubundi arampanagura amarira yose ku maso,ubundi nawe arihanagura, maze abwira Benitha ati”tuguteze amatwi”. Benitha yabanje kunza imbere mbona arapfukamye kandi ameze nk’umuntu ufite ipfunwe cyane,birantungura kandi biranyobera nibaza impamvu amfukamiye. Nuko ngiye kumubaza impamvu ari gukora ibyo, numva aravuze kandi afite intimba yo kwishinja icyaha ati”Jacob, ndakwinginze kandi ndimo kugusaba imbabazi kubera ko igihe cyose gishize narakubeshye”

 

Benitha nabonye kumfukamira bitankwiriye, ubundi ngiye guhaguruka ngo muhagurutse Gaelle ahita amfata ansubiza aho nari nicaye,ubundi arihagurukira ahagurutsa Benitha. Benitha amaze guhaguruka, yasubiye kwicara mu ntebe yari yicayemo, ubundi arakomeza arambwira ati”nibyo koko Gaelle yari hafi gupfa ubwo wamubonaga,ndetse wowe wabonaga yapfuye, ariko ntabwo yigeze apfa” Mpita nitanguranwa ndamubaza nti”nonese byagenze bite?” Benitha,yahise atangira kumbwira uko byagenze byose.

 

Benitha, yambwiye ukuntu byagenze byose, nanjye numva nguye mu kantu kuko ntabwo nakekaga ko byagenze gutyo nyuma yo kwibonera ibyabaye wa munsi. Benitha amaze kumbwira byose uko byagenze, yahise ahaguruka aratubwira ati”munyihanganire ngiye mu kazi, kandi nzagaruka weekend itaha. Ikintu cyose muzakenera muri iyi nzu kirimo, kandi ntacyo muzabura, nzagaruka kubasura ndebe uko mumeze, kandi ikindi kintu numva cyaba cyiza, mwaba muretse kwiyerekana ahubwo abagomba kumenya uko byagenze bakazabyimenyera ku giti cyabo” Claude nawe yarahagurutse, nuko aravuga ati”na njye ubu ngomba gutaha iwacu, kuko nta kindi gikurikiyeho naba ndimo gukora hano”

 

Benitha yahise abwira Claude ko agomba kuguma aho ngaho, kubera ko Tom aramutse amubonye kandi yari aziko ari muri gereza, byamubera bibi kandi aramutse ari kumwe natwe yaba afite umutekano wose” Benitha yadusezeyeho, ubundi arasohoka Claude aramuherekeza, nsigarana na Gaelle wa njye muri iyonzu. Gaelle, yakomeje kumbwira ko yari ankumbuye cyane, ndetse ambwira uko yankundaga bitigeze bihinduka. Gaelle, yambwiye amagambo yanteye ipfunwe cyane, kubera ko yambwiye ko ngo yabaye injiji agaha agaciro akantu gato cyane katumye njye nawe tumara igihe tutavugana.

 

Yari arimo kuvuga ko, igihe amfatana na Grace atagakwiye kubigira birebire, bityo simbe narahuye na ya mpanuka cyangwa se ngo njye nawe tube twaratandukanye, nubwo papa we yashakaga ko njye mva mu nzira. Gaelle namubwiye ko bitari gushoboka kuko n’ubundi papa we yari yabipanze, ariko ansubiza avuga ko byibura twari guhunga mbere y’uko ibyabaye biba. Gaelle yari akinyitayeho,ndetse anyitayeho kurusha mbere. Na njye uretse kubigira amahitamo, zari inshingano za njye ko ngomba gutuma yishima igihe cyose cyari gisigaye. Amasaha yakomeje kugenda, ndetse bigera kumugoroba Claude ataraza. Kubera ko nta telephone yari afite, twahamagaye Benitha ngo tumubaze niba bakiri kumwe, Benitha atubwira ko imipangu yabo yahindutse, ngo bagiye kwijyanira aho akorera.

 

Njye na Gaelle twari tugiye kuba turi muri iyo nzu twenyine. Iyo nzu, yari nziza kandi ari nini cyane. Gaelle yamfashe ukuboko nyuma yo kurya ibya ninjoro, ubundi anjyana inyuma y’iyo nzu,mbona harimo jardin nziza cyane, ariko iri mu gipangu cyayo. Gaelle yahise ambwira ko iyo Jardin, ari imwe yari agiye kunzanamo wa munsi twagonganye k’umuhanda ubwo nari mutegereje. Nahise menya ko iyo nzu ari iya Gaelle. Gaelle yambwiye ko njye nawe tuzatura aho muri iyo nzu ubuzima bwacu bwose busigaye. Byari ibyishimo bidasanzwe hagati yacu, kubera ko umunezero wacu wari ugarutse.

 

Iminsi yakomeje kwicuma, njye na Gaelle tuba muri iyo nzu, ariko tutayivamo, k’uburyo hashize ibyumweru 2 byose tuyibamo. Muri ibyo byumweru 2, njye na Gaelle twari twaramaze kumenyerana nanone, ndetse ubuzima bwaragarutse uko bwahoze hagati yacu. Nk’umuntu w’umugabo, Gaelle naramwegereye kugira ngo musabe imbabazi z’ibyo namukoreye byose kandi nkamubeshya ko mukunda cyane kandi muca inyuma, ariko ambwira ko yambabariye kera, kandi ko ahubwo ari njye wagakwiye kumuha imbabazi zo kuba yarantaye, iyo myaka yose ikaba yarashize ataraza kundeba ngo ankure muri gereza kandi abifitiye ubushobozi.

 

Ubwo abenshi muri kwibaza ngo byagenze gute nyuma yawa munsi Gaelle mbona bamwica: Ubwo Benitha yabimbwiraga byarantunguye cyane, kuko numvise ari ibintu bitabaho,ariko ba nyirubwite bivugiye ko byabaye, ubundi na njye mpita mbyemera. Ngo icyo gihe Gaelle bakimara kumugeza kwa muganga, bahise bamuvura hamwe yatewe icyuma ubundi agaruka ibumuntu, ngo kumbe ntabwo yari yavuyemo umwuka. Benitha nawe icyo gihe, yari kumwe na Claude muri iryo vuriro bari bajyanyemo Gaelle icyo gihe kugira ngo bamuhe ubuvuzi bw’ibanze, ubundi bamujyane ajye kurwarira mu bitaro bya gisirikare.

 

Benitha na Claude, ngo kubera ko bari bamaze kumenya imipangu ya Tom ko arakora ibishoboka byose ngo aze gushaka Gaelle ubundi amwice kuko nawe yari yamaze kumenya ko Gaelle atapfuye, bahise bashaka uko bakiza Gaelle. Ngo Claude, icyo gihe niwe batumye kwica Gaelle ngo amurangize muri icyo kigo nderabuzima. Mbere y’uko Claude ajya kwica Gaelle ngo amurangize, yabanje kuvugana na Benitha kugira ngo bashake uko babigenza bataratinda. Benitha yaratekereje, ubundi yinjira aho Gaelle yari ari wenyine n’undi muganga bakoranaga kuri iryo vuriro, avugana nuwo muganga ubundi ajyana Gaelle, ubundi na wa muganga baratorokana uko ari batatu na Claude.

 

Nyuma yo gutorokana Gaelle, Claude yagarutse muri cya cyumba aragitwika ubundi agitwika harimo undi mukobwa wari umaze kwitaba Imana barimo kumuvura, ariko ngo Benitha na Claude bajya kwinjira, wa muganga batorokanye yari agiye guhamagara umuryango w’uwo mukobwa ngo awubwire ko umukobwa wabo yamaze gupfa, ariko birangira atababwiye kubera ko Benitha yamusabye kuvuga ko ari Gaelle wamaze guhira muri icyo cyumba. Ibyo nibyo Benitha yambwiye byabaye. Ngo Abari bari hanze harimo papa Gaelle na maman we ndetse na Tom, bari bazi ko Gaelle yamaze gupfa, ariko Benitha wari umuganga kuri iryo vuriro, we yabonye ko atarapfa akihagera.

 

Uko niko Gaelle yaje kurokoka akava aho ngaho, ubundi bagashyingura undi muntu bazi ko ari Gaelle. Ibyo byose ubwo Benitha yabimbwiraga, nibutse ukuntu yambwiye ko byabaye yaraye yuriye indege ijya mu buhinde, mubajije impamvu yambeshye gutyo, Gaelle ahita amuvugiramo arambwira ati”ni njye wamubwiye ngo akubwire gutyo kubera ko igihe cyo kwiyerekana cyari kitaragera” Nahise nanone nongera kumubaza kuri Claude ahantu yaba aziranye na Benitha ndetse na Gaelle, Benitha ahita ansubiza ko Claude ari musaza we bavukana. Numvise nsa nkuteye umutwe noneho numva birandenze, mbaza Benitha impamvu Claude yakoranaga na Tom wa munsi, Benitha ansubiza ko atarari gukorana nawe, ahubwo yarimo kureba uko byifashe kuko Benitha yari yamwohereje amaze kumenya ko Gaelle Tom yamujyanye.

 

Nabajije Benitha uko yamenye ko Tom yatwaye Gaelle, ambwira ko byose yabibonaga ubwo twari kacyiru kuri convention. Numvise umutwe undiye, mpita mbaza impamvu Claude yambeshye ko yari umujura, ambwira ko ariko Benitha yari yamutegetse kumbwira. Nanone namubajije impamvu yaje muri gereza, ambwira ko kuza muri gereza ntaho bihuriye, kubera ko bamufashe kumuhanda adafite ibya ngombwa bamushyiraho ibyaha. Nahise numva ko Benitha na Claude bakoze akazi keza ko gukiza Gaelle, ariko nanone numva barakoze amakosa yo kungumisha muri gereza kandi bazi ko Gaelle akiri muzima. ubwo nababwiraga uko bagakwiye kuba barabigenje, bansubije ko uburyo babikozemo nabwo bwari bubi cyane, kubera ko nabo bakoze ibyaha mu kubikora.

 

Numvise nta kundi. Ibyo byose, nabitekerezaga uko twari twicaye muri iyo Jardin iri mu nzu njye na Gaelle twari tugiye guturamo. Icyari gisigaye kuri njye, ni ukumenya noneho, ese nyuma y’uko Gaelle akira byagenze gute. Mu gihe ngiye kwitegura kubimubaza, Gaelle yahise anyegera arambwira ati” ndabizi ko umaze iminsi urimo kwibaza uko byagenze, ariko na njye nkuzanye hano kugira ngo nkubwire uko byagenze, kandi ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima” Gaelle yambwiye ko nyuma nk’uko yari yabipanze, nubwo bitashobotse ko njyana nawe, ariko byarangiye agiye muri canada. Wa munsi naviriye muri gereza, wariwo munsi nawe yari amaze wa mbere mu Rwanda kuva avuye muri canada.

 

N’ubundi ibyabaye byarabaye, kandi kugira ngo umuntu abeho muri iyi si, hagomba kubaho ibitambo. Narabyakiriye, Gaelle nawe imbabazi yakomezaga kunsaba nubwo nta kintu yari yarankoreye narazimuhaye ariko musaba ko atazongera kunsaba imbabazi kubera ko nta kintu mushinja. Uwo mugoroba ndetse muri iryo joro, ubwo twari tugiye kuryama,nibwo Gaelle yambwiye ati”Jacob, ntabwo tugiye kuryama, ahubwo tugiye gutera” Ntabwo numvise icyo ashaka kuvuga,ariko yahise amfata ukuboko ansaba kwambara ikote, ubundi turasohoka hanze tujya mu modoka. Hari saa ine za nijoro ndetse zirenzeho iminota. Gaelle yanze kumbwira aho tugiye, ariko akomeza gutwara imodoka.

 

Nubwo rwari urugendo ruto cyane,ariko naje gufatwa n’agatotsi, mubwira ko ankangura tugeze aho tujya. Nagiye kumva numva imodoka irahagaze, ubundi Gaelle ansaba gusohoka mu modoka. Nasohotse mu modoka ntarimo kureba aho turi. Gaelle naramukurikiye ndetse amfata ukuboko, tugera k’umuryango w’urugo turakomanga. Hahise haza umuntu arafungura, ndetse aduha karibu avuga ati”ni karibu mwinjire”. Akimara kuduha karibu, numvise asakuje mu ijwi rinini ati”Nyagasani nimuntabare” Kumbe, yari papa wa njye ubwo yari akubise amaso Gaelle. Ubwo nanjye, nahise nsa nuwikanze, mu kwitegereza neza mbona turi mu nzu y’iwacu, ku babyeyi bambyaye…… Ntuzacikwe n’igice cya nyuma cy’iyi nkuru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved