Igice cya 21 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari amaze kumenya neza uko byagenze kugira ngo Gaelle arokoke, ndetse abe akiri muzima, ko byose abikesha Benitha na Claude musaza we bamenye imipangu ya Tom mbere bakamufatirana. Uribuka kandi ko cyarangiye ubwo uyu mukobwa Gaelle yari ajyanye Jacob iwabo mu rugo, bahagera papa Jacob yamukubita amaso, akikanga cyane.

 

IBITANGAZWA: Nyuma y’iyi Episode isoza iyi nkuru turabashyiriraho ama links y’izindi nkuru twatambukije mbere zarangiye kugira ngo nuba utarazisomye ubashe kuzisoma. IKINDI bidatinze iyi nkuru irangiye turahita tubatangirira indi nkuru nshya ariko yo ngufi ifite ibice bike irangira nayo y’urukundo: Ukeneye kuvugisha umwanditsi w’izi nkuru z’urukundo wanyura kuri iyi nimero +250788205788.

 

Twageze mu rugo iwacu, papa amaze kuduha karibu turinjira ubundi twicara muri salon. Hari harahindutse cyane, kubera ko tunagera no hanze ntabwo nari namenye ko ari m’urugo bitewe n’ukuntu bari barahubatse. Mu nzu,bari barahavuguruye nubwo inzu yari ikiri nshya, bakuramo ibyumba bimwe bashyiramo ibindi. Ntyicaye aho ngaho ngakomeza kwitegereza urwo rugo, natangiye kugira amarangamutima n’agahinda, kubera ko nari mpakumbuye cyane.

 

Papa wanjye nawe, byaramurenze aho yicaye aho ngaho, arangije ahamagara mamam wa njye kugira ngo aze arebe ibyo nawe yarimo kubona. Maman wanjye ageze muri salon aho twari turi,ankubise amaso yarasakuje ati”Jacob mwana wa njye” Abonye Gaelle ahita yikanga ati”Mana Nsenga ibi ni ibiki mbona hano?” Murumuna wa njye aho yari ari mu cyumba cye, yumvise maman arimo gusakuza muri salon ahita aza yiruka avuga ati”papa,maman abaye iki?? Atararangiza kubivuga duhita duhuza amaso, mbona nawe aguye mu kantu, aravuga ati”Ntibishoboka” Nahise mubaza nti”ni ibiki bidashoboka? Wari uziko nzapfa se ngapfira muri gereza nshinjwa kwica umukobwa nakunze n’umutima wanjye wose?”

 

Gaelle nawe aho yari yicaye, yatangiye guterura ijambo avuga ati”mutubabarire kuba tuje tubatunguye tutabateguje, mutwihanganire. Ariko nanone, byari byananiye kuba aho nari ndi ntarabonana n’ababyeyi batagira umutima batereranye umwana wabo babeshyaga ko bakunda kandi bizera kuva kera” Ako kanya Gaelle areba papa wanjye maze aramubaza ati”ariko reka nkubaze, ese Jacob ubona ari umuntu wo gufata icyuma akagitera umuntu?”. Papa yabuze icyo amusubiza, nuko Gaelle areba na maman maze aramubaza ati”yego, ese uri umubyeyi nyabaki w’umugore udashobora kugiirira icyizere n’impuhwe umwana yibyariye mu nda ye? Cyangwa ntabwo ari wowe wamubyaye?”

 

Bose babuze icyo bavuga, ndetse bareba hasi. Gaelle yahise areba murumuna wanjye maze aramubaza ati”harya wiga kaminuza? Nako nari nibeshye, hashize imyaka ine n’igice yose kuva duherukanye. Ese umuntu ufite amashuri nkawe, bikumariye iki kuyagira udashobora no gutega imodoka y’amafranga Magana ngo ujye gusura mukuru wawe? Umva na njye ra. Mukuru wawe ujya kumusura uramukunda? Ubundi se wize iki? Wize iki kizakugirira umumaro kurusha umuvandimwe wawe?” Gaelle, ibyo byose yabivuganaga agahinda kenshi cyane, ndetse arangiza kubabwira bose, amarira arimo kumushoka ku matama.

 

Gusa ikintu cyantunguye, ni ukuntu Gaelle yavuze ibintu byose byose adakuyemo na kimwe,mubyo numvaga nzabwira umuryango wa njye umunsi nzaba nahuye nabo. Gaelle naramwegereye mufata k’urutugu ndamuhoza, ubundi mpita mbwira papa na maman ndetse na murumuna wanjye kandi ndimo kubereka urwango mbafitiye nti”rwose ibyo mwifuje mwabigezeho, kandi umwanzuro mwafashe wo kunkura mu bana mwabyaye, icyiza nuko mwawukomeza nk’uko mwabimbwiye mu myaka ine ishize niba mutarabikora, kubera ko njye nta babyeyi mfite, kuko ntimuri ababyeyi banjye”

 

Maman wanjye yahise ahaguruka arambwira ati”Jacob, turi ababyeyi bawe” Nanjye nahise mpaguruka ndamubaza nti”muri ababyeyi banjye? Kandi byarabashimishije kujya muri gereza kwa njye? Uzi gereza banjyanyemo? Banjyanye muri gereza bafungiramo ibisambo n’ingegera zose nkaho njye ndi umurara wo k’umuhanda. Ese namwe mwari mwabipanze mufatanyije? Mwifuzaga ko mva mu nzira namwe se? mukungukira he?” Papa wa njye yarambajije ati”dufatanya nande?” Nahise mfata Gaelle akaboko ndamuhagurutsa, ubundi ndeba inkuta zose z’inzu aho twari turi, maze bose ndababwira nti” ndabona mubayeho neza cyane da! Mukomeze mugubwe neza nari nje kureba uko mumeze mwishimiye kuba ntari murugo rwanyu, kandi nje no kubabwira ko urugo rwanyu rwose niyo nabona amahirwe angana ate, ntabwo nzongera kurugarukamo.ikindi kandi, nanjye ntabwo mukiri umuryango wa njye, ubwo mu minsi itaha muzagenda musobanurira inshuti n’abavandimwe ndetse n’imiryango yanyu uburyo nyine nsigaye mbana n’umukunzi wa njye nishe”

 

Nahise mfata Gaelle turasohoka, gusa nsohoka intimba inyuzuye umutima cyane. Tugeze hanze, Gaelle yambwiye ko ntagakwiye kubigenza gutyo, mubwira n’umujinya mwinshi nti”Nawe banza uhangane n’iby’umuryango wawe,ibya njye ubireke” Gaelle naramukabukiye k’uburyo byamubabaje, atangira gushoka amarira ku maso. Twinjiye mu modoka tugenda ntawe uvugishije undi, ariko turi mu nzira twenda kugera ku nzu yacu, Gaelle musaba guhagarika imodoka kugira ngo musabe imbabazi. Gaelle namubwiye ko kumubwira nabi byose nabitewe n’umujinya,maze andeba ku maso arimo kurira cyane maze arambwira ati”Ibyaribyo byose! Uzankorere ibyo ushaka byose, untuke cyangwa se untoteze, unce amazi cyangwa se unkubite ungire intere, ariko ntuzigere umva iruhande rwa njye na rimwe, kugeza iteka ryose!!”

 

Ayo magambo ya Gaelle yankoze ku mutima cyane, k’uburyo kwihangana byaje kunanira simenye uko Gaelle namuhobeye cyane nawe arampobera. Byari ibyishimo cyane, kuko njye ubuzima nari ngiye kubamo nari natangiye kububona, nubwo nta kintu nari mfite na kimwe, ariko icyo nari mfite cyarutaga byose mubyo numvaga ngomba kugira. Njye na Gaelle twageze mu rugo. Tugeze mu rugo,Gaelle yaparitse imodoka njye musezeraho njya mu cyumba nari ndi kuraramo muri iyo minsi. Gaelle nawe agiye kujya kuryama mu cyumba cye, yabanje kumpamagara arambwira ngo hari ikintu ashaka kujya kunyereka mu cyumba cye. Nagize amatsiko cyane, ariko nanone numva ni ibisanzwe kumukorera icyo ashaka.

 

Twageze mu cyumba cya Gaelle ansaba kwicara k’uburiri ndicara, maze arambaza ati”ariko Jacob, ubundi ndi iki kuri wowe?” Gaelle namusubije nti”ntabwo uri umukobwa dukundana, ntago uri umukobwa ndimo gutereta, kuko ibyo ntabwo nkibishaka. Ahubwo uri umugore wa njye ibihe byose” Gaelle mubwiye gutyo yarasetse cyane, maze arambaza ati”nonese njye nawe turimo gutegura gatanya, cyangwa wenda twashwanye kubera kutumvikana ku kintu kimwe?”. Ntabwo numvise neza ibyo ashaka kuvuga,ndamubaza nti”ushatse kuvuga iki kuri ibyo?” Ntararangiza kumubaza yahise anyegera ansoma ku munwa cyane bimwe bitinda,maze arambaza ati”ni ryari umugabo n’umugore haje amategeko ko bagomba kurara mu byumba bitandukanye?”

 

Byarantunguye cyane, ariko birananshimisha cyane, kubera ko Gaelle yari yiyemeje noneho kunyiha wese. Mu gitondo cyakurikiyeho ubwo twari dukangutse, Gaelle amfumbase na njye mupfumbase nibwo yambwiye ko za nzozi nigeze kumubwira ko narose, ubu ngubu zigiye kuba impamo. Gaelle yarambwiye ati”Jacob, ngiye gukora ikintu kidasanzwe,kandi icyo kintu nubwo kirarya imitima ya benshi cyane muri iki gihugu, kiraba ari surprise kuri wowe” Namubajije icyo ari cyo, Gaelle ambwira ko surprise batajya bayivuga kugeza ibaye. Gaelle yavuye mu buriri mbona ahagaze iruhande rwa radio yari iri muri icyo cyumba, arebye ku isaha numva aravuze ati”harabura iminota 2”

 

Ako kanya akibivuga, Benitha yahise akomanga ku muryango njya gukingura, aza umutima wamuvuyemo aho twari turi muri salon ubundi aravuga ati”twakererewe, babimenye mbere y’uko biba” Byarancanze cyane, nuko Gaelle afungura radio ngo yumve amakuru, arangije amakuru arangiye numva aravuze ati”yego babimenye.ngiye gukoresha ubundi bwenge” Nabajije Benitha ibijya mbere, ubundi ambwira ko bari bahaye radio itangazo ry’ubutumire. Namubajije ubwo butumire ubwo aribwo, ahita akora mu gikapu cye ubundi akuramo ubutumire, mu kureba mbona hariho amazina ya njye na Gaelle ko turi hafi gusezerana. Benitha, yambwiye ko Tom yamaze kumenya amakuru yose, kuko ngo yagiye kuri gereza aho nari mfungiye abaza amakuru yanjye, bamubwira ko nafungujwe n’umukobwa w’umusirikare waje ari umu lietenant.

 

Ibintu byakomeje kuncanga cyane, nibaza ukuntu Gaelle akiri umusirikare kandi amaze imyaka yose muri Canada. Benitha yambwiye ukuntu ibintu bimeze, numva noneho birandenze. Yambwiye ko, Gaelle yagiye muri Canada ukwezi kumwe gusa nyuma yawa munsi, ngo agarutse mu ibanga nibwo yagiye k’umugabo w’umusirikare wacaga inyuma papa Gaelle kuri maman we ubundi amufasha kwimuka ku ibanga ajya ahandi nta muntu ubizi. Ngo iyo myaka yose yashize Gaelle ari mu gisirikare mu karera ka Karongi, ngo ariko mbere y’uko aza kumfunguza yari yarabanje kujya muri Canada nanone gushimira mubyara wa Benitha wamufashije muri ya minsi.

 

Numvise bindenze cyane. Benitha, yatubwiye ko Tom ngo yataye umutwe cyane, kuko yamaze kuvumbura ko Gaelle akiri muzima. Gaelle nta kindi yakoze, yafashe telephone ye arahamagara. Twagiye kumva twumva hitabye umuntu w’umugore, nuko Gaelle aba aravuze ati” maman, komera cyane!” Maman wa Gaelle yarikanze cyane, kubera ijwi ry’umuntu yari yumvise. Maman Gaelle yasabwe na Gaelle kuza aho turi igitaraganya. Maman Gaelle, nyuma y’iminota 40 yari yageze aho turi, ariko ibyo ari kubona atarimo kubyizera na gato. Yagize ubwoba cyane bwo gukora kuri Gaelle, ari nako bombi barimo kurira. Bwa nyuma, Gaelle yahoberanye na maman we biratinda.

 

Maman Gaelle yabajije Gaelle ukuntu ibintu bimeze mu gihe abantu bose bazi ko yapfuye, amubwira byose ukuntu byagenze kuva ku itangiriro kugeza ku iherezo. Gaelle yamubwiye ko kuba yaragiye gukorera ahandi mu kurinda ubuzima bwe, byose abikesha Karangwa umugabo baryamana arimo guca papa we inyuma. Maman Gaelle yahise yikanga abaza ukuntu Gaelle yaba abizi, ariko ntibabigira birebire.  Maman Gaelle n’agahinda kenshi, yabwiye Gaelle ko byibura yagakwiye kuba yaramuhamagaye, basi akamubwira ko akiriho ko yari kwemera akamubikira ibanga. Gaelle yamubwiye ko bitashobotse.

 

Gaelle, yasabye maman we ikintu kimwe twese cyadutangaje. Yamusabye ko bategura ikirori m’urugo iwabo, ubundi bagatumira inshuti zabo zose ndetse n’abasirikare bakomeye bakakizamo. Nahise numva icyo Gaelle ashaka gukora, ndamufata mujyana k’uruhande mubwira ko atagakwiye kubikora, kuko biratuma umuryango we ujya mu kaga. Gaelle yambwiye ko umuryango agira,papa we atarimo kuko nta muntu wo mu muryango ushobora gutuma umunyamuryango numwe agwa hasi kubera ibyifuzo by’umubiri. Maman Gaelle yahise atubwira ko habura iminsi 3 gusa kugira ngo habe hashize imyaka 32 we na papa Gaelle babana, bityo ngo bazakoresha isabukuru. Maman Gaelle yabajije Gaelle uko ashaka ko bigenda, Gaelle amubwira uko ashaka ko bigenda.

 

Nyuma y’iminsi 3 gusa,njye na Gaelle twiteguye kujya mu kirori cyo kwa Gaelle murugo iwabo. Na Benitha na Claude bari aho ngaho, twarajyanye. Tugeze I remera aho ikirori kirabera, twasanze biteguye neza cyane ndetse ikirori cyanatangiye. Maman Gaelle twamuhaye ikimenyetso ko twamaze kuhagera, ubundi ajya imbere y’abantu bose atangira kuvuga ijambo. Ijambo yatangiye kurivuga arimo kurira, ariko twe twarimo tumurebera mu modoka kuko yari yatubwiye igihe turasohokera mu modoka.

 

Njye aho nari nicaye mu modoka naje kwibuka amagambo maman Gaelle yatubwiye ati”nibyo koko biratangira ari ikirori,ariko ntabwo kiraba ari ikirori ahubwo ndaza kubizambya” Njye nta kindi nari kubikoraho, kuko ntabwo nari guhindura imyanzuro Gaelle yafashe afatanije na maman we. Maman Gaelle yakomeje kuvuga ijambo, ageze hagati aravuga ati”ariko mbere y’uko nsoza ijambo ryanjye, ndagira ngo mbabwire amakuru ashimishije cyane, k’uburyo buri wese araza kuyishimira cyane” Abantu bose bari bateze amatwi cyane, k’uburyo bari bafite amatsiko yo kumva icyo agiye kuvuga.

 

Maman Gaelle yarateruye aravuga ati”Nyuma y’ibyumweru 3 gusa, umukobwa wanjye agiye kutuzanira umukwe, umusore mwiza w’igikundiro yakunze n’umutima we wose kandi akamwishimira” Abantu bose batangiye gukangarana, bavuga bati”yewe mugende mumufate dore atangiye gusara kubwo kugira agahinda ko kubura umukobwa we” Abandi bati”ahubwo se afite undi mukobwa tutazi yaba yarabyaye ahandi?”. Abantu batangiye gusahinda no kumugira umusazi cyane, nuko papa Gaelle arahaguruka ajya imbere kugira ngo amufate amukureyo, nuko akimugeraho maman Gaelle aravuga ati”Gaelle mwana wa njye,vayo hano imbere uzane n’umugabo wawe”

 

Papa Gaelle yakomeje gukurura maman Gaelle amukura imbere, nuko abantu bose bagiye kumva bumva umuntu mu ijwi ry’umukobwa ati”ariko se maman wamuretse uramushakaho iki?”. Abantu bose basubije amaso inyuma, babona Gaelle. Gaelle nawe, yarabitegereje cyane, maze ahuza amaso na Tom. Tom aho yari yicaye natangiye kubona arimo gutitira nubwo yari yambaye gisirikare, mbona byanga byakunda birimo kumwanga mu nda. Gaelle namusabye kujya imbere aho maman we ari,nanjye mpita nsanga Tom aho yari yicaye, maze mujya m’ugutwi ndimo kumwongorera ndamubwira nti”uraho neza ngabo y’igihugu cyiyegamijeho mu gucunga umutekano w’abagituye? Ese wari umeze neza? Njye meze neza cyane kandi ndakomeye, ndimo gushima Imana”

 

Tom yahise ahaguruka n’umujinya mwinshi cyane aransunika ubundi agiye kugenda ndamubwira nti”unyihanganire nta hantu na hamwe ushobora kujya, uretse byibura kujya hariya imbere ukagira icyo uvuga kuko iki ntikikiri ikirori ahubwo ni urukiko rwa gisirikare” Abantu bose bari bari mu kumiro kenshi. Tom ubwo yagiraga ngo ave aho ngaho, yahise afatwa n’aba police Gaelle yari yazanye bagomba guhita bamufunga igitaraganya ndetse bagafunga na papa we. Nanjye nahise njya imbere nsanga Gaelle, maman Gaelle n’ibyishimo byinshi anyakirana yombi avuga ati”urakaza neza mukwe wa njye”

 

Uwo munsi isi yose yamenye ukuri k’ukuntu ibintu byose byagenze. Papa Gaelle nawe yarumiwe cyane, kuko ntabwo yari azi ko Tom yamugambaniye akamukorera ibyo batavuganye. Benitha na Claude nabo bari aho, buri muntu wese wari aho yashoboye kubashimira ku gikorwa cyiza bagize.  Nta kindi cyabaye, Tom na papa Gaelle bagiye kuburana mu gisirikare, babakatira igifungo cya burundu. Umuryango wanjye nawo wari wamaze kumenya amakuru yose waje kunsaba imbabazi ariko numva sinazibaha, ariko kubera Gaelle nabashije kuzibaha kuko yabinsabye. Byari ibyishimo bikomeye cyane kuba nari ngarutse mu bwigenge mu gihugu.

 

Nta kindi cyari gisigaye, uretse kurushinga njye na Gaelle wa njye, ubundi natwe tukagira umuryango. Mbere yo gukora ubukwe mu gihe cyo kwisuganya cyose, naganirije Gaelle ubuzima bwose nanyuzemo muri iyo myaka 4 yari yari ishize. Ninabwo yaje kumenya ko nigeze gukundana na Grace. Byabaye ngomba ko Gaelle atumizaho Grace kugira ngo baganire, kuko nanjye nari mfite amatsiko yo kumenya uko Grace ameze. Grace yaje mu rugo. Nari mbizi ko Grace ari mu kababaro gakomeye cyane, ariko na njye nta yandi mahitamo nari mfite. Nibyo koko Grace yari ari kubabara, ariko icyo yambwiye uwo munsi nuko yari agiye kubyihanganira.

 

Grace yansabye ikintu kimwe gusa. Yambwiye ko kugira ngo umubabaro we uzashire neza, aruko ngomba kumuha uburenganzira akazagira uruhare mu bukwe bwa njye na Gaelle. Ibyo byose Gaelle yarabyumvaga, ndetse amubwira ko nta kibazo rwose kandi ariwe uzaba uhagarariye service z’ubukwe zose. Icyo gihe hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo njye na Gaelle dusezerane kugira ngo tubane byemewe n’amategeko. Gaelle yambwiye ko ashaka kubaho umuzima bwe bwose ari kunyitaho, bityo ko agiye gusezera igisirikare akaba umuntu usanzwe. Nabanje kubimwangira, ariko nanone nza gusanga koko nkwiye kwitabwaho n’umugore wanjye.

 

Abifashijwemo na Karangwa umugabo wacaga maman we inyuma, byarakuzne igisirikare akivamo. Mu makuru nari naramaze kwakira, nuko inshuti yanjye Edith nayo yari yarigiriye muri America isanze ababyeyi be. K’umunsi w’ubukwe bwa njye na Gaelle, ababyeyi banjye bagombaga kuba bahari,ndetse n’umuryango wose. Grace nawe, niwe wari wahawe protocol y’ibintu byose bigomba gukorwa kuva ubukwe butangiye kugeza burangiye. Icyo nabonaga, nuko Grace nta kintu na kimwe cyari kimubangamiye kuba mbana na Gaelle,kuko yongeye kumbwira ya magambo ati”nubwo njye nawe dukundana, ariko ntabwo byashoboka ko urukundo wakundanye na Gaelle rushobora kuzimira”

 

Nta kundi byari kugenda, yagombaga kubabara kugira ngo njye na Gaelle twishime. Kuba Grace yari ari kuba igitambo cyanjye ngo nishime byarambabazaga cyane, ariko nta yandi mahitamo yari ahari. Umunsi w’ubukwe bwa njye na Gaelle warageze. Wari umunsi waramutse neza,umucyo utatse hose igitondo gituje.Buri wese,yari awiteguye nk’umunsi w’amateka m’ubuzima bwa njye na Gaelle,dore ko twari twarasezeranye ko njye nawe, urukundo rwacu rugomba kuzaba amateka. Inzozi zanjye narose,nyuma na nyuma nari mbonye ko zibaye impamo. Ntabwo nabashaga kubyiyumvisha neza, ariko byari byabaye.

 

Kuri uwo munsi, imihango yose yararangiye ndetse tujya no mu rusengero.nta kindi cyari gikurikiye, uretse kujya mu rugo njye na Gaelle twari guturamo ubundi tukereka ibirori abantu bose,ndetse tukabumvisha neza ko urukundo rushobora kubaho hagati y’abantu babiri batandukanye, kandi batari no mu rwego rumwe. Ibyo kurya no kunywa byarazanywe, abantu bose baranezerwa kandi barishima. Nanjye aho ndi nari nishimye, ariko ntabwo nari nziko ibyo byishimo aribyo bya nyuma ngize mu buzima bwa njye.

 

Ubwo twari turimo kwakirwa, Grace aho yari ari yaturebanaga ibyishimo cyane,k’uburyo wabonaga ko umubano wa njye na Gaelle umushimishije. Igihe cyo gutanga ifunguro ku bantu bose, natwe baratuzanjye njye na Gaelle aho twari twicaye kandi buri wese arimo kutureba. Grace niwe ubwe wizaniye amafunguro ku meza twari twicayeho.Grace amaze kuyazana, yasubiye mu nzu kugira ngo azane n’ibyo kunywa. Grace avuye kuzana ibyo kunywa akabitereka ku meza yacu, njye na Gaelle twari twatangiye kurya ndetse tubigeze kure. Grace, yarambwiye arimo kunyongorera ati”sezera k’urukundo rwawe bwa nyuma”

 

Grace amaze kumbwira gutyo numvise ntasobanukiwe ibyo ashatse kuvuga. Yahise asubira mu nzu, ubundi ngiye kubona mbona asohotse mu nzu afite isahani iriho ibiryo nawe arimo kurya. Mu gihe Grace nari ndimo kumwitegereza, nagiye kumva numva abantu bose barimo gusakuza cyane, mu kugarura amaso aho Gaelle wa njye yicaye,mbona arimo kuzana urufuro mu kanwa,ndetse mu maso he hari kuvamo amaraso. Nayobewe ibibaye kuri Gaelle, mpita muterura mwiyegamizaho, ubundi ntangira kumubaza ibiri kujya mbere kuri we. Nari nakererewe cyane, kubera ko Gaelle ntabwo yari arimo kunsubiza. Gaelle, yari yamaze kuvamo umwuka mu gihe gito.

 

Nayobewe ibibaye, mu gihe nkiri kubitekerezaho numva no hirya abantu barimo kuvuga bati”nawe abaye nkawe” Nubuye amaso ndeba hirya, mbona Grace aho aryamye hasi ameze nka Gaelle, urufuro mu kanwa ndetse n’amaraso mu maso. Grace nawe yari amaze kuvamo umwuka. Abantu bateruye Grace bamujyana mu nzu, maze barimo kumukorakoraho babona afite agapapruo mu ntoki yanditse agira ati”Jacob, ibi byose ni njye ubikoze, kandi mu kubikora nta yandi mahitamo nari mfite. Ntabwo byari gukomeza kunshobokera kubaho, mbona uri kumwe na Gaelle kandi ari urukundo rwa njye yanyibye”

 

Nahise menya ko Grace, ariwe wishe Gaelle wa njye, ubundi nawe akiyica. Ibi noneho nabanje kugira ngo ni inzozi, ariko byari ibya nyabyo.  Agahinda kahise kamfata numva ntaye umutwe, ndetse numva noneho isi iranzengurutse yose. Ntabwo nari ndabyemera neza, ko Gaelle wa njye noneho agiye burundu. Grace, ntaho yari atandukaniye na Tom mu kwihorera, uretse ko Grace we yabikoze nk’uwatumwe na shitani. Naje kwemera ko Gaelle yagiye neza, umuganga amaze kugera aho ngaho yemeje ko Gaelle na Grace batakiri bazima. Nabuze icyo nakora n’icyo nareka, kuko umunsi wari uw’ibyishimo by’ubuzima bwa nje, ariwo wabaye uw’agahinda ka njye kadashira. Agahinda, natewe n’urukundo nakunze Gaelle, agahinda kadashobora kuzamvamo kugeza mfuye!!!!!!!!

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01

Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 01

Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 1

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved