Kubera uburyo BEN yari amaze kwiyegereza MUTESI cyane, byatumye MUTESI ubwe atangira kwitekerezaho, ariko si uko yitekerezagaho ku bushake, ahubwo uko BEN yamuganirizaga, uko yamususurutsaga mu biganiro bagirana, niko MUTESI yavaga mu buzima bwo kuba abana na musaza we gusa, ahubwo akakira no kuba BEN ari inshuti ye, BEN nawe kurundi ruhande muburyo bwo kumwiyegereza, agatangira kumugurira utuntu atamenyereye, harimo imyenda, inkweto ndetse n’ibikomo byo kwambara ,mu ntoki, amugurira na phone arayimuha, nubwo MUTESI wiberaga mu isi ye kuva ababyeyi be babasiga na musaza we Atari azi impamvu, yakiraga ibyo BEN amuhaye.

 

Kurundi ruhande BEN iyo yaganirizaga inshuti ye yamubazaga icyo bizamugezaho n’uko bizarangira ibyo atakaza kuri MUTESI, BEN akabwira JAKE ko ikintu cya mbere yifuza ari ukwiyegurira umutima wa MUTESI, JAKE amubaza uko azabigenza ngo awiyegurire, BEN amubwira ko uko agenda amwimenyereza ariko umutima we uzamwegera kugeza igihe MUTESI yumviye ko BEN ari ingenzi kubuzima bwe.

Ubwo uko niko BEN yabaga ari hafi ya MUTESI cyane, iminsi igashira n’indi igataha, bikarangira BEN aje no kwa MUTESI bagasangira ku biryo yatetse, byose akabikora ari nako yiyegereza musaza we nk’intege nke ze, noneho MUTESI yabona ibyishimo HONORE afite agatwarwa n’uburyo BEN ari umusore mwiza cyane. Iminsi yakomeje kwicuma, BEN yumva aricyo gihe cyo kuba yakwiyegurira MUTESI wese, nuko mu kugisha inama JAKE amubaza icyo yakora, JAKE amubwira ko ikintu yakora ari ukumera nk’umugiye kure maze ubundi akareba uko MUTESI yitwara kuri we. BEN yumvise ako kantu ariko, buri uko yabyukaga mu gitondo niko yibetaga umugore be bari bagishakana agahamagara MUTESI, saa sita akabigenza uko na nimugoroba, ndetse rimwe na rimwe akajya kumuha lifuti mu modoka ya JAKE, amujyana mu isoko anamucyura, ibyo byose uwo munsi BEN atangira kubihagarika.

 

Mu gitondo bwarakeye MUTESI arabyuka, ariko ategereza ko BEN amuhamagara mbere yo kujya gucuruza ariko araheba, MUTESI atangira kubyibazaho cyane gusa ibyo ntiyabigira impamvu yumva ko araza kumuhamagara saa sita, ariko ari mu isoko saa sita nabwo arategereza BEN ntiyahamagara, ndetse na ninjoro ntiyahamagara, ibyo byatumye MUTESI atangira guhangayika cyane yibaza BEN ikintu cyabaye, noneho amarangamutima aramufata atangira kwibaza niba hari ikintu yakoreye BEN kuburyo atamuhamagara, mu gitondo gikurikiyeho nabwo BEN ntiyahamagaye, byatumye MUTESI arushaho guhangayika cyane, noneho MUTESI ubwe yifatira umwanzuro wo kugura ama unite yo guhamagara BEN ngo amubaze ikibazo afite, BEN nawe aho ari yanga kwitaba MUTESI kugira ngo arebe inshuro ari bumuhamagare.

 

MUTESI yahamagaye inshuro nyinshi BEN yanga kumwitaba, ahubwo guhangayika biba byinshi cyane, nuko kumugoroba yicara hanze yo mu rugo atangira gutekereza cyane, maze aho ari atangira kwivugisha amagambo mumutima, avuga ati

MUTESI: ese koko ni ibiki biri kumbaho, ese BEN ni muntu ki mubuzima bwanjye, ko byatangiye njye nawe turi abantu basanzwe, ariko kumubura kuri njye nkaba numva biri kungora cyane. Ese kuki ndi kumuhangayikira cyane, kuki ndi kumva ntafite amahoro kubwo kuba Atari kunyitaba, ese BEN yamaze gufata umwanya mu mutima wanjye? Ntago ndi gusobanukirwa ibintu biri kumbaho.

 

MUTESI akiri kwibaza kuri ibyo ngibyo musaza we yasohotse munzu, ahita amubaza impamvu BEN adaherutse kuza kubasura, ibyo byongerera umuhate kumutima wa MUTESI gushakashaka BEN cyane, kubera ko yari yaragejeje n’ibyishimo kuri musaza we kandi ariwe muntu wa mbere yifuriza kwishima, noneho byatumye MUTESI phone ayihoza mu biganza bye agahamagara BEN buri kanya yamara gucika akongera, kugeza ubwo yagiye muburiri agakomeza guhamagara ariko BEN nawe aho ari akanga kwitaba agira ngo asuzume ukwihangana kwa MUTESI. Amasaha yijoro yakomeje kugenda, MUTESI bimwanga munda ahitamo gukoresha ubutumwa bugufi, ariko bwari burebure cyane yandikiye BEN harimo n’amarangamutima amubwira ati,

 

MUTESI: BEN, ntago nzi ikibazo ufite, kuburyo ndi kuguhamagara ntunyitabe, ndetse nawe ukaba utaboneka byibura ngo uvuge ikibazo ufite, ariko hari ikintu nshaka kukubwira. Wenda sinzi ukuntu ubifata BEN, ariko njye maze kuganira n’umutima wanjye, nsanga ibintu nibwiraga kuri wowe atariko bimeze, kuko uri kumwe nanjye n’uburyo unyitwaraho nagufataga nk’inshuti yanjye, ariko ubwo maze iminsi ibiri yose nkubuze, ntago nibwira ko uri inshuti kuri njye, nubwo wenda wowe ariko waba umfata, kuko ntago ntekereza ko nabura inshuti ngahangayika muri ubu buryo, rwose BEN ndumva warafashe igice kinini cy’umutima wanjye,kuburyo kukubura bimpangayikishije birenze urugero, BEN sinzi uburyo ndakubwiramo aya magambo, ariko bwa mbere mubuzima ushituye umutima wanjye, kuko wanyeretse itandukaniro n’abandi basore, akenshi bambwiraga ko bankunda nta n’ikimenyetso banyeretse, ariko wowe aho uziye mubuzima bwanjye wanyeretse ikimenyetso kiruta kure urukundo ngiye kukubwiramo muri aka kanya, ariko wowe icyo kimenyetso ukaba ugifata nk’ubushuti busanzwe nkuko ubitekereza.

 

Kuva ejo ntangira kukubura kuri phone nibwo natangiye kubyibazaho, nibaza niba koko ubushuti njye nawe dufitanye n’ibyo unkorera, niba bigaragaza ubushuti, ubwo ari urukundo wakora ibingana iki, ibyo byose maze kubitekerezaho nisanga umutima wanjye uri gutera cyane, aba ariko nkomeza kuguhamagara ariko ngatungurwa cyane nuko utamfata, amasaha agashira n’andi agataha utanampamagaye nawe, ibyo umubiri wanjye ukomeza kubyihanganira ariko umutima wo ukarwana cyane intambara yo kubyakira ariko bikanga, kugeza ubwo natangiye kwibaza niba ndi umusazi ariko nkomeza kuguhamagara, ariko ubwo kwihangana binaniye nkaba mpisemo kukubwira uko niyumva, BEN ndakwinginze basi mbere yo kugenda burundu ngwino nongere nkuboneho, mvugisha nongere numve ijwi ryawe, basi ibyo biraba bimpagije, uretse ko nicyo twitaga ubushuti bwanjye nawe ndamutse nkibuze ntazi uburyo nshobora kubaho, ariko byose bikaba bibumbiye mu ijambo rimwe, BEN rwose ndagukunda, kandi ubu nibwo mbonyeko ngukeneye iruhande rwanjye, ntunsige ndakwinginze.

 

K’urundi ruhande BEN aho yari ari yari ameze nkutegereje ubwo butumwa bwa MUTESI, kuko akibwakira yahise ahamagara JAKE amubwira uko bigenze, JAKE amubwira ko ibyo yashakaga abigezeho, noneho intambwe igera kucyo yifuza yayitera, BEN amubwira ko rwose ubungubu afite MUTESI byuzuye igisigaye ari ukumwegereza hafi ye ubundi akiharira ubwiza bwe, JAKE amubwira ko yamubwira iki, nakore ibyo ashaka apfa kubikora mu ibanga.

 

Birumvikana kugira ngo BEN yongere kugaruka mu maso ya MUTESI yagombaga kuba afite impamvu ifatika isobanura neza ahantu yari yaragiye, byatumye BEN afata phone ye akayihereza JAKE maze akamusaba ko yahamagara MUTESI amubaza niba azi nyiriyo phone, babikora bari kumwe bahamagara MUTESI, JAKE abwira MUTESI ko aherereye mumugi wa KIBUYE, akaba yaratoye iyo phone ariko akaba yarabuze nyirayo, bityo akaba abonyemo iyo numero ye akayihamagara kugira ngo yumve niba amuzi. MUTESI yahise abwira JAKE ko azi nyirayo, ariko nawe amaze iminsi yaramubuze bityo amenye impamvu yamubuze ko burya ari uko yataye phone, JAKE abaza MUTESI ahantu aherereye, MUTESI amubwira ko ari I KIGALI mu Gatsata, JAKE ahita abwira MUTESI ko ari amahire kuko nawe yari ari kuva muri KIBUYE aza Kigali mukazi agiye kuba ari gukorerayo, bityo byaba byiza bahuye kugira ngo amuhe iyo phone, nabona BEN azayimuhe.

 

Ubwo JAKE na MUTESI barapanze, bamaze kuvugana MUTESI yumva muri we ameze nk’utuje, kuko yaketse ko burya BEN atamwanze ahubwo ari uko yari yaragiye ku KIBUYE agata phone, ariko kubera ukuntu yari yishyizemo burya ko amukunda, MUTESI ahita amera nk’umuntu ufite ifuhe, ryo kuba BEN yaragiye atamubwiye kandi bari inshuti. Kurundi ruhande BEN na JAKE bamaze guhamagara MUTESI bategereza amasaha yo kuba umuntu yaba avuye ku kibuye akagera I KIGALI, ariko kuri JAKE we ari ugushaka kwihurira imbonankubone na MUTESI, kugira ngo amurebe agereranije n’uko yamubonye ku mafoto ye, kuko JAKE yabwiraga BEN ko rwose MUTESI ari umukobwa mwiza kuburyo uko yamubonye ku mafoto ariko anameze mubuzima busanzwe, nawe yakora ibishoboka byose ahubwo byaba ngombwa bakamurwanira.

 

Uwo munsi wose MUTESI yasibye kujya gucuruza, kubera ko BEN aribyo byishimo yari ategereje, kandi guhura n’umugabo uvuye I KIBUYE, yariyo nzira yonyine imugeza ku byishimo bye BEN, nuko amasaha amaze kwicuma JAKE atega moto kuko ntago yari kujyana imodoka ye, kandi  ariyo BEN ajyana agiye kureba MUTESI, iminota mike cyane yari ageze Nyabugogo, abwira MUTESI ko yahageze bityo bahurire hafi na gare, MUTESI amubwira ko agiye gutega igare, JAKE amubwira gutega moto byihuse kugira ngo atamukerereza. Uko ibyo byose byabaga niko JAKE na BEN bari kumwe Nyabugogo, bategereje ko MUTESI ahinguka.

 

Koko hashize igihe aho JAKE yabwiye MUTESI ko bahurira barahahurira, BEN nawe ubwo ngubwo arimo kurebera ku ruhande byose. MUTESI akimara guhura na JAKE barasuhuzanije, bamaze gusuhuzanya

JAKE: nonese nyiriyi phone uramuzi kuburyo urahita uyimushyira?

MUTESI: ntakubeshye ntago muzi cyane, ndetse nta n’umuntu w’iwabo nzi, ariko muri simcard ye ntago ndabura undi muntu bavugana cyane muhamagare mubwire ko ndi umukunzi we ko yasize phone yanjye nkaba naramubuze.

 

MUTESI yabwiye JAKE gutyo amera nkuwikanze, kubera ko iyo MUTESI abikora gutyo byari gutuma bamenya ko BEN afite undi mukunzi hanze kandi amaze igihe kitageze no ku myaka 2 ashakanye n’umugore we, ariko ntago JAKE yari kumuhakanira, ahubwo yamubwiye ko yabigenza gutyo, bityo reka batandukane bajye mukazi. Ako kanya bamaze gutandukana MUTESI agenda agana Gatsata, BEN nawe aho ari aza asanga JAKE ngo amubwire uko bigenze, ako kanya JAKE amubwira ko byaba byiza ashatse uko yahamagara MUTESI, kuko aramutse ahamagaye undi muntu uri kuri phone ye yahita amuraburiza avuga ko ari umukunzi we.

 

Ako kanya BEN yahise atira simcard, maze ahita ahamagara numero ye akoresheje iyo simcard atiye, MUTESI aho yari ari ku igare arayumva ubundi arayifata kuko yabonye iyo numero iri guhamagara BEN atazina ririho, ikirenze ibyo yayitabanye amatsiko menshi cyane, atekereza ko yaba ari umukobwa waba umuhamagaye, ariko MUTESI mu kwitaba yakirwa n’ijwi rya BEN ryasonaga mu matwi ye, mu marangamutima menshi cayne MUTESI yisanga ari guta amarira.

BEN: allllooooooo, urinde ufite phone yanjye ko nguhamagara nkumva urimo kwiriza? Niwowe wanyibiye phone? Ndagira ngo ungarurire phone yanjye vuba vuba kubera ko hari abantu benshi nshaka kuvugisha naburiye ama numero.

MUTESI: Ben, ni wowe?

BEN: ni BEN muvugana, wowe uri nde? Phone yanjye wayikuyehe? Ese ko uri kurira uri kugira ngo untere impuhwe? Ndangira aho uri nze mfate phone yanjye niba uri no ku Kibuye umbwire ngaruke nyitore.

MUTESI: BEN, ni MUTESI muvugana!

BEN: MUTESI? MUTE? Bite? Nonese mute, ko uri kurira wabaye iki? Ahubwo se mute, ko ufite phone yanjye wayikuye hehe?

MUTESI: Ben, ndagukumbuye cyane.

BEN: nanjye ndagukumbuye gusa umbabarire nagiye ntakubwiye, mu gihe nari nziko ndakubwira, ngeze aho ngiye phone yanjye ndayita mbura uko nkubwira. Ariko MUTE, ndi murujijo, ni ukubera iki ari wowe ufite phone yanjye?

MUTESI: sha BEN, ni inkuru ndende ariko banza umbwire ko umeze neza ndakubwira byose uko byagenze.

BEN: MUTE, meze neza nta kibazo mfite, wowe se umeze neza ko numva wahogoye shenge?

MUTESI: BEN hari ikintu nashakaga kukubwira.

BEN: mbwira ndakumva riko ntunkure umutima, nizere ko ari amahoro.

MUTESI: BEN, ndagukunda!

BEN: ngo???………………..Ntuzacikwe n’agace ka 02| Duhe igitekerezo kuri iyi nkuru unyuze kuri Whatsapp yacu UKANZE HANO cyangwa se Instagram yacu UKANZE HANO.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved