Ubunyamabanga bw’Umuryango wa SADC bwatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), zifatanyije na FARDC, bagiye gukora ibitero simusiga bigamije kurandura burundu umutwe wa M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho igitero n’izi ngabo.

 

SADC yatangaje ibi binyuze mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, aho yavuze ko yashenguwe n’ibitero bya M23 yagabye ku bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi ku wa 03 Gicurasi 2024, bigahitana inzirakarengane z’abaturage 16 ziganjemo abagore n’abana, bigakomeretsa abandi 30.

 

Uyu Muryango uvuga ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC ifatanyije n’ingabo ziri kuyiha umusada zirimo iz’uyu muryango ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’ n’iz’u Burundi, ikavuga ko ari ibikorwa bihonyora ihame mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

 

Itangazo rya SADC, rivuga ko “Ibitero by’inyeshyamba za M23 byagiye byibasira abaturage bavuye mu byabo, bigafunga imihanda yerecyeza i Goma isanzwe ari nyamwamba mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibintu ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, yabaye itakiri nyabagendwa kubera imitwe yitwaje intwaro, binahagarika serivisi z’ibanze ndetse n’iyoherezwa ry’ibintu.”

 

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”

 

SADC ikomeza ivuga kandi ko iyi operasiyo igamije no gufungura imihanda yafunzwe ndetse no gukuraho icyoba kiri mu baturage, no guhagarika ibikorwa bikomeje gutuma abaturage bava mu byabo ndetse n’ubwicanyi bakorerwa, bityo “imiryango migari ibashe kubaho ubuzima busanzwe nta gihunga cyangwa ubwoba bw’ibitero.”

 

SADC ivuga ko ibi bitero by’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango, bizagendera ku kubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko ya gisirikare. Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo utahwemye kuvuga ko utazarebera igihe cyose uzagabwaho ibitero, ahubwo ko uzirwanaho ndetse ukanarwana ku baturage bari mu bice ugenzura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved