Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024, ni bwo imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka.

 

Iyi modoka yakoze impanuka yarimo abana 18 na bamwe mu barimu babo yagonze inzu, mu gihe iyo mpanuka yakomerekeyemo abana barindwi nk’uko Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabitangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

 

SP Kayigi yagize ati “Umushoferi yamanukaga kwa Mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye inzu hariya hantu hamanuka. Hakomeretsemo abana barindwi ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.”

 

Yakomeje avuga ko aba bana bashobora kuvurwa bagakira kuko batakomeretse ku buryo bukomeye. SP Emmanuel Kayigi, avuga ko yaba shoferi n’abandi barimo bo nta kibazo bagize. Ati “Shoferi nta kibazo yagize n’abana bari kumwe nta kibazo bagize. Imodoka yagonze inzu, irahagarara ariko yasenye inzu, iyo niyo yayitangiriye n’ipoto y’amashanyarazi.”

 

SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko imodoka yari ifite ubwishingizi, gusa haza gukorwa iperereza hakarebwa niba nta burangare bwabayeho cyangwa ikindi kintu cyateye iyo mpanuka.

 

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abantu muri rusange Gukurikirana no gusuzuma imodoka. Yongeye gusaba abantu batwara imodoka zitwara abanyeshuri n’abantu muri rusange kwitwararika.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved