Kuva ejo ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino cya Radiyo Fine FM hatangiye kumvikanamo ijwi ry’umunyamakuru mushya w’umukobwa.

Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama nibwo umunyamakuru Horaho Axel yerekeje gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’amezi arenga 10 akorera Fine FM.

Kuba iyi Radiyo yari itakaje umunyamakuru w’imikino yagombaga guhita imusimbuza, ejo hashize umunyamakuru Isimbi Christella akaba yaratangiye akazi yishimirwa n’abakunzi b’iki kiganiro.

Uyu munyamakuru witwa Isimbi Christella amenyerewe cyane mu mupira w’amaguru, akaba asanzwe yiga itangazamakuru nk’uko yabyitangarije.

Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino gitangira Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa, gisanzwemo abandi banyamakuru bakomeye ari bo Sam Karenzi, Muramira Regis na Niyibizi Aime.

Uyu mukobwa ari gusoza kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru

Isimbi Christella yasimbuye Horaho Axel

Isimbi Christella nta gihe kinini amaze mu itangazamakuru ariko asanzwe akurikira ruhago

Uyu munyamakuru yishimiwe n’abakunzi ba Fine FM

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved