Bikunze kugaragara cyane ko abantu bamaze igihe bakundana usanga bararangije gufata imyanzuro, aho usanga umusore avuga ko yamaze guhitamo, ndetse n’umukobwa akitwara nkaho yamaze gufata umwanzuro w’uwo bazabana. Nyamara iyo hajemo kidobya gato usanga byose bihagaze umwe akabwira undi ko batagikomezanyije bityo akamusaba guhagarika urukundo buri wese agakomeza ukwe, dore ibintu ugomba kwirinda gukora ugitandukana n’umukunzi wawe.

 

1.Guhita ushaka undi ako kanya

Iyo umusore cyangwa se umukobwa batandukanye bikunze kugaragara ko buri wese ku giti cye aba yumva afite Irungu, ku buryo yumva ashaka uwo baba bari kumwe mu mwanya yamaranaga n’umukunzi we, akumva ashaka uwo bavugana kuri telefone cyane, uwo basohokana mbese bagakora ibyo yakoranaga n’umukunzi we. Muri iki gihe rero ugomba kwitonda k’uko ibi ni kimwe mu bya gusubiza mu Rukundo utiteguye bityo ugomba gutegereza ukamanza ukitegura ukivanamo uwa mbere.

 

2.Kureba filime z’urukundo

Hari abantu bareba filime z’urukundo ugasanga bari guhuza amarangamutima y’abo ndetse na filime, ndetse agahuza cyane urukundo rwe n’izo filime areba. Niba uri muri iki gihe irinde kureba filime nkizi kuko zizajya zigukomeretsa. Hari ibindi bintu byinshi ushobora gukora bikamukwibagiza nko kumva indirimbo ziguhumuriza ko uzabona undi, ugakora cyane mu kazi ndetse n’ibindi byinshi byatuma uhuga.

 

3.Gutekereza ko ari ikosa ryawe

N’ubwo ikosa ryawe yaba ari impamvu yatumye mutandukana ukaba warasabye imbabazi cyangwa se waramubwije ukuri, wikomeza kwishinja ko uri umunyamakosa. Urukundo rukomera iyo abantu bahuye, bakubahana, bagahuza, bakababarirana, iyo umwe muri mwe rero yahisemo indi nzira nta mpamvu yo gukomeza kwishinja amakosa no kwibabaza.

 

4.Kumwa ko nta wundi uzabona umeze nkawe

Ushobora kuba waramukundaga cyane ariko na none ujye wibuka ko yahisemo andi mahitamo. Ujye wiha umutuzo mu mutima wawe si byiza ko uhora uri kumwiyibutsa ndetse wabona n’undi ugasanga uri kubagereranya. Wumveko uhisemo ubuzima bushya rero nta mpamvu yo guhora umugereranya n’abo muhuye bose. Yaragiye kandi nta mahirwe ahari yo kugaruka bityo tuza ukomeze ubuzima bushya.

 

5.Kwishyiramo icyizere ko azagaruka

Niba ubona mwaratandukanye, byararangiye, akaba yaragusezeye akomeje, wikomeza guhatiriza. Komeza ube wowe ntiwishyiremo ko hari amahirwe ko yenda kugaruka, bizikora ariko utiriwe umuhendahenda.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved