Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) hamwe n’imiryango irwanya impanuka zibera mu muhanda, bakomeje kuburira abagenda kuri moto cyangwa ku magare, babasaba kwambara neza ingofero (kasike) zifite ubuziranenge kuko zateza ingarukaz zikomeye zitandukanye n’ibindi bikoresho byose.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ashimangira ubu butumwa bwahawe abantu bose batega ibi binyabiziga yagize ati “Tuzi ko hari ingingo z’umubiri ushobora gukomereka ukavurwa, n’iyo waba warutakaje, ubuzima bugakomeza, ariko ku mutwe si ko biri. Motari n’umugenzi bumve ko mbere yo gufata urugendo bagomba kwambara ’casques’.”

 

Umukozi w’Umuryango Healthy People Rwanda(HPR) urwanya impanuka zibera mu muhanda, avuga ko uburangare no kudaha agaciro ubuzima bw’umutwe bikomeje kugaragara kuri benshi mu bagenda kuri moto no ku magare kandi ngo habaho ingaruka zikaza ziremereye ku buryo ubuzima bw’uwo bibayeho bujya mu kaga.

 

Polisi irasaba umuntu wese ugiye gutega moto, kureba niba ingofero umumotari aguhaye itaramenetse (kuko hari n’izo badoda), kureba niba idasa nabi, idafite ikirahure cyacuye (kitabonerwamo neza), ndetse no kureba niba agakandara kayo (kanyura munsi y’akananwa) gafungika neza, ni kimwe mu by’ingenzi birinda umutwe w’umugenzi nk’uko byemejwe na Niwemfura Nadine, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya HPR.

 

Byatangajw ko kandi hari ingofero ziba zitemewe nubwo yaba ari nshyanshya, aho ngo mu birango by’ubuziranenge bigaragaza ingofero y’umumotari ikomeye, harimo icyitwa DOT, ECE, Snell, SHARP, AS/NZS 1698 na JIS, umugenzi akaba asabwa kujya abanza akabireba mbere yo kwambara iyo ngofero. Ubusanzwe ingofero y’umumotari cyangwa iy’umunyegare ziba zitagomba kumeneka kugira ngo zirinde neza imitwe y’abagenzi bituye hasi, ariko inyinshi mu ngofero z’abakorera mu Rwanda zinengwa kuba zishobora kumeneka kubera kutuzuza ubuziranenge.

 

Niwemfura Nadine ukora mu muryango wa HPR, avuga ko izo ngofero zishaje zitaba zujuje ubuziranenge, zikaba zabera umugenzi impamvu yo gukomereka umutwe mu gihe akoze impanuka, ndetse no kwandura indwara ziterwa n’umwanda nk’ibihushi, imvuvu n’izindi. Izi ngofero ni zo abantu badefirije cyangwa basutse umusatsi banga kwambara kugira ngo batiyicira umurimbo, ikaba indi mpamvu yamaganwa kuko iteza impanuka zo gukomereka umutwe.

 

Niwemfura asaba umuntu wese wasutse umusatsi cyangwa wadefirije, akaba adashobora kwambara kasike ngo ikwire umutwe, adashobora kumanura neza ikirahure hamwe no gufunga neza umugozi wayo, ko uwo muntu atagomba gutega moto. Bitewe n’ubuziranenge butuzuye bwa kasike nyinshi z’abamotari, Niwemfura agira inama abantu bose bakunda gutega amagare na moto, kwigurira kasike zabo bwite.

 

Niwemfura ati “Ni byiza ko umuntu wese ukunda gutega moto yigurira kasike ye, icyo gihe uba uzi ko ubwirinzi bwayo ubuzi neza, kuko hari kasike zitura hasi zikaba zamenekeramo imbere wowe ntubibone. Ikindi ni umwanda, ariko iyawe umenya neza ko yanduye ukamenya igihe cyo kuyisukura.”

 

Izi ngamba zijyanye no kurinda umutwe impanuka za moto cyangwa igare, zinasobanurwa n’ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa Rwanda Health Magazine, cyakoze inyigo igaragaza ko kwambara neza ingofero ifite ubuziranenge birinda umugenzi urupfu ku rugero rwa 37% iyo akoze impanuka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved