Polisi yo mu gace ka Kitui mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko yarashe mu cyico umugabo wari usanzwe ari umuvugabutumwa, nyuma yo kumufatira mu cyuho yiba rimwe mu maduka aherereye ku isoko rya Kavisuni.

 

Amakuru avuga ko mbere y’uko uyu mupasiteri araswa yari no mu gatsiko mu cyumweru gishize kibye iduka ry’uwitwa Muli Munyoki, mbere yo kubanza kumufatiraho imbunda. Ndetse hari amakuru avuga ko abavugwa muri ubwo bujura barimo n’uwarashwe ku manywa bahinduka abapasiteri, byagera n’ijoro bagahinduka abajura ruharwa.

 

Andi makuru ahari ngo ni uko basanzwe bafite insengero ebyiri mu gace ka Matinyani gaherereye mu burengerazuba bwa Kitui. Aho nka Pasiteri Ezekiel Muinde Mwangangi warashwe, yari asanzwe ari nyiri urusengero rwa Heaven City Chapel ruherereye mu gace ka Soweto, mu burengerazuba bwa Kitui. Uyu kandi yanayoboraga urundi rusengero ruherereye hafi y’isoko rya Kauma.

 

Ubwo uriya muvugabutumwa yarasirwaga mu bujura, bagenzi be bari mu gatsiko yari ayoboye bikekwa ko ari abayoboke be bo babashije gucika polisi yashoboye kubarasa ikabakomeretsa nk’uko byatangaje na Daily Nation Kenya dukesha iyi nkuru.

 

Pasiteri Mwangangi ubwo yari amaze kwicwa yasanganwe pistol nto ya baringa, icyuma ndetse na Radiyo ya Polisi na yo ya baringa. Ni mu gihe umwe muri bagenzi be bari kumwe bikekwa ko yari afite imbunda ya nyayo. Mu gihe nyiri iduka uriya muvugabutumwa na bagenzi be bibye yasobanuye ko ubwo bamuteraga bari bigize abapolisi, bavuga ko hari ibicuruzwa byari byibwe bakekaga ko biri mu iduka rye.

 

Nyuma yo kubemerera kwinjira ngo bahise bamutunga imbunda ndetse banazitunga abarinzi barindaga aho hantu, mbere yo kubategeka guhita baryama hasi. Uyu mucuruzi ngo bahise bamwambura Ksh150,000 n’ibindi bintu yari afite birimo za telefoni, gusa ako kanya Polisi ihita itabara byihuse nyuma yo gutabazwa.

 

Abapolisi basanze pasiteri na bagenzi be bari kugerageza gucika babasaba kumanika amaboko, abandi bahangana na bo ari na ko bagerageza gucika bifashishije moto bari bafite. Pasiteri Mwangangi yahise araswa mu cyico, mu gihe mugenzi we yacikanye igikomere cy’isasu yarashwe ku kaboko k’ibumoso.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved