Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ko mugabo witwa Gad Mugabo wamamaye nka Safari, nyuma y’uko abantu 9 batandukanye batanze ibirego byabo kuri uru rwego bavuga ko yabariganyije arenga miliyoni 100 Frw, yarabijeje ko arabatumira imodoka muri Koreya y’Epfo kandi ababeshya.

 

Uyu wamamaye nka Safari ubu buriganya bwe yabukoreraga ku mbuga nkoranyambaga, aho amakuru avuga ko uyu mugabo yabwiraga abo yitaga abakiriya be ko atumiza imodoka muri Koreya y’Epfo maze akaziha abakiriya be babaga bamuhaye amafaranga mbere.

 

Uwiyise Anonymous Member ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ifoto maze ayiherekesha amagambo agira ati “Muraho, uyu musore ni umutubuzi wiyita ko acururiza imodoka i Kigali mu Rwanda. Afite ikigo cyitwa Gad Motors Rwanda. Yitwa Gad Mugabo Safari. Nyamuneka aya makuru muyasakaze. Azakwiba amafaranga yitwaje ko atumiza imodoka muri Koreya y’Epfo. Ari gushakishwa. Reka twigishe rubanda.”

 

Iyo washaka imodoka nshya ivuye mu ruganda, Mugabo Gad yakwizezaga ko azayikugurira muri Koreya y’Epfo maze ukamuha amafaranga mbere, we akazayikuzanira ayikuye hanze. Nyamara ngo warategerezaga ugaheba kuko yabaga akubeshya.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru agira ati “Hari ibirego bigera ku icyenda twakiriye biregwamo Gad Mugabo uzwi kw’izina rya Safari. Dukurikije ibyo aba bantu bose baba bavuga bikekwa ko yahawe amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw n’abantu batandukanye.”

 

Kuri ubu amakuru avuga ko Gad Mugabo uzwi nka Safari yaba atakiri mu Rwanda aho yatorokeye muri Afurika y’Epfo gusa bikaba bikekwa ko ubu yaba ari mu Bushinwa. Muri iyi minsi hakomeje kugaragara abatekerea imitwe abaturage bababwira ko bagura imodoka hanze bakazizana mu Rwanda, urugero rwa hafi ni Ikigo Tom Transfers Ltd cy’uwitwa Munyaneza Thomas, P&A Group ya Shema Prince n’abandi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved