Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze kubera ko nawe afite undi mukunzi.

 

Nk’uko amakuru abivuga umurambo w’uyu musore wari ukiri muto wabonywe mu mugozi yapfuye, ariko ngo yari yasize yanditse urwandiko rusa n’urusobanura impamvu yahisemo kwiyambura ubuzima. Uru rupapuro yanditse yavugaga ko kubengwa n’uwo mukobwa yakundaga bingana no gupfa akaba ariyo mpamvu bikekwa ko yaba yiyahuye.

 

Muri iyo baruwa Ishimwe Ramadhan yabanje kwandika, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire. Amakuru ahari ni uko yakundaga uwo mukobwa cyane, ndetse ngo no mu minsi yashize yari aherutse kumwereka papa we.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama Bacabaseme Jean Claude yavuze ko saa tatu n’igice za mugitondo ari bwo bamenye ko Ishimwe yimanitse mu mugozi. Ati “Yasize agapapuro avuga ko yiyahuye kubera umukobwa wamubenze. Uwo mukobwa ni we wamubonye bwa mbere”.

 

Icyakora hari andi makuru avuga ko uwo mukobwa yakundaga nawe yari afite undi musore akunda uba mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.

 

Ibaruwa yasize yanditse

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved