Mantis Kivu Queen uBuranga, ubwato bwa bwa Hoteli ya mbere mu Rwanda ireremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu, bwarohamye mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’uko umusare wabwo agonze urutare.

Ibidasanzwe ku bwato burimo Hoteli bwatangiye gutwara abantu mu kiyaga cya Kivu

 

Amakuru avuga ko ubu bwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga, busanzwe bukora nka hotel, bwakoze iyi mpanuka ku wa Mbere mu masaha y’igitondo, bugonga ibuye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi.

 

Icyakora nyuma yo kurohama hakozwe ubutabazi igitaraganya, aho abari baburimo bose batabawe akiri bazima ndetse ubu bwato bukurwa aho bushyirwa ku nkombe aho buri kugenzurirwa niba butarangiritse nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Aka Karere ka Nyamasheke ibi byabereyemo.

 

Ubu bwato bwakoze impanuka bufite umwihariko wo kugira hoteli y’ibyumba 10. ni imwe mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor, sosiyete yo mu Bufaransa, izobereye mu bijyanye no gucuruza mu mahoteli ku Isi.

 

Bwatangiye gukorera mu kiyaga cya Kivu mu mpera z’umwaka ushize, aho bwitezweho kuzagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu. Abantu bagana iyi hoteli bajya bakora urugendo rw’iminsi itatu n’amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo gusura Mantis Kivu Queen uBuranga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved