Uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa

Mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda bari bamwe bose kugeza igihe abazungu baje bagasanga abanyarwanda bunze ubumwe mukomeye cyane. Icyo gihe abazungu barebye uburyo bashobora kuyobora abanyarwanda basanga nta bundi buryo bafite uretse kubacamo ibice.  Abanyarwanda bumviraga kandi bakubaha umwami ariko n’umwami na we byari uko yubahaga abanyarwanda akaba yanabapfira.  Ibyaranze itariki ya 7 mata 1994 ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyose

Kugira ngo abazungu batandukanye abanyarwanda, batangiye kwereka uruhande rumwe ko rukandamijwe bityo nabo bagomba guhabwa ubuyobozi bakayobora, icyo gihe nibwo bazanye icyitwa ibuku ‘book’ kuri ubu gufatwa nk’indangamuntu. Icyo gihe iyo batangaga indangamuntu buri wese bayimuhaga iriho ubwoko bwe, bigahubirana n’ubujiji bwo kudasobanukirwa bagahita bumva ari ukuri.

Mu mwaka w’19569 nibwo ingomba ya cyami yahiritswe, hahita hajyaho repubulika bamwe bahita bumva ko bakize ingoma y’abatutsi bityo n’abahutu bagiye kuyobora. Abari mu bwoko bw’abahutu icyo gihe bari 80% mu gihe abatutsi n’abatwa bari 20%. Kuva icyo gihe abatutsi batangiye guhigwa bukware barahunga, ndetse bamwe batangira no guhungira mu bihugu by’abaturanyi b’u Rwanda.

Nubwo bahungaga ariko bamwe ntago bagendaga ngo bahere kuko bari bafite gahunda yo kugaruka mu Rwanda rwabo, ari naho bamwe bagiye bakiyegeranya ubundi bagakora umutwe wa kinyeshyamba ufite n’igisirikare ari nabwo bakoze icyitwa Rwanda Patriotic Front (RPF). Bamaze kwiyegeranya nibwo basabye ubuyobozi bwariho mu Rwanda ko bataha mu mahoro, ariko barabangira kubera ko byavugwaga ko u rwanda rwamaze kuzura bityo batari kubona aho bajya.

Bamaze kubona ko kugaruka mu Rwanda bitazaborohera nibwo bafashe inzira yo kurwana kuva muri 1990 kugera 1993, nuko leta yariho ibonye ko igiye gutsindwa nibwo bahisemo guca mu nzira y’ibiganiro ariko nubwo perezida Habyarimana yabyemeye, abandi bayobozi harimo abaminisitiri ntago bari babishyigikiye ahubwo bapangiraga ku ruhande umugambi wo kwica abatutsi bose basigaye mu gihugu.

Ubwo perezida Habyarimana yabonaga bimuyobeye, nibwo yahisemo kwemera ibiganiro maze kuwa 7 mata 1994 ubwo yavaga mu nama y’amahoro yahuzaga abaperezida muri Arusha nibwo indege yarimo yahanuwe n’abo bari kumwe bose barapfa harimo na perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira. Indege ikimara kuraswa intagondwa z’abahutu bahise batangaza ko indege ya perezida irashwe kandi ikaraswa n’abatutsi bityo bagomba kwihorera bica abatutsi bose. Nyamara ingabo za FPR icyo gihe ntago byari gukunda ko zarasa indege, kubera ko misire yarashe indege yaturutse ahari harinzwe cyane n’ingabo za leta yariho icyo gihe.

Inkuru Wasoma:  Abagore ntibashobora kurenza iminsi ibiri bakibitse ibanga

NI GUTE JENOSIDE YAHISE ISHYIRWA MU BIKORWA MU GIHUGU CYOSE? Kubera ko n’ubundi byari byarateguwe, indege ikimara kuraswa abayobozi batavugaga rumwe na leta yariho ku gutegura Jenoside bahise bicwa bikozwe n’interahamwe zari zimaze igihe zitozwa zafatanyije ahanini n’ingabo z’abasirikare barindaga perezida. Kuva icyo gihe abagabo batangira kwica abagore babo b’abatutsi, abaturanyi bica abaturanyi babo, byose bavuga ko ari itegeko bahawe kandi batagomba kurirengaho.

Kubera ko amarangamuntu yose yari ariho amoko, interahamwe zari zashyizeho ama bariyeri ahantu hose wahatambuka bagasanga uri umututsi ugahita wicwa, kandi bicishaga imihoro yari itunzwe na benshi mu ngo, ndetse abagore n’abakobwa bafatwa kungufu ku rwego rurenze kamere.

ESE BATEGUYE GUTE UKO UBWICANYI BUZAGENDA? Kubera ko u Rwanda rwari ruyobowe mu nzego kuva hasi kugera hejuru, icengeramatwara ryari ryoroshye kuko amategeko yavaga ku muyobozi wo hejuru ajya hasi agakurikizwa. Ni nabwo hashinzwe ihuriro ry’urubyiruko ryegamiye ku ishyaka rya MRDN biva ku kuba ihuriro ry’urubyiruko nyuma witwara gisirikare bahabwa imyitozo ndetse yewe banabwirwa abo bazica abo ari bo (abatutsi). Nyuma interahamwe zaje guhabwa n’intwaro kubera ko bari bazi abo bazica.

Icyo gihe bahise bashyiraho na radio ikangurira abantu kwica abatutsi. Amazina y’abazicwa yatangazwaga ako kanya, abihayimana bijanditse mu bwicanyi kuko bajyaga no mu nsengero abatutsi bahungiyemo bakabica. Nyuma y’iminsi 100 Jenoside yaje guhagarikwa na FPR ariko yahitanye abarenga miliyoni y’abatutsi ndetse n’abatari bashyigikiye Jenoside.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved