Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (KDF), yemeje ko Gen Charles Ogolla wari Umugaba Mukuru wazo yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuri uyu wa Kane, gace ka Sindar, mu ntara ya Elgeyo-Marakwet, ndetse ahita avuga ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

 

Perezida Ruto mu ijambo yagejeje ku baturage ba Kenya, yavuze ko impanuka ya kajugujugu ya KDF yahitanye Gen Ogolla yabereye. Ati “Uyu munsi saa munani n’iminota 20 z’igicamunsi, igihugu cyacu cyahuye n’impanuka ibabaje yo mu kirere yabereye muri Sindar, agace ka Kaben, diviziyo ya Tot ho mu ntara ya Elgeyo Marakwet. Mbabajwe no kubika urupfu rwa General Francis Omondi Ogolla, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya.”

 

Ruto yunzemo ko Gen Ogolla yari kumwe mu ndege n’abandi basirikare 11. Yavuze ko icyenda muri bo na bo bapfuye, babiri bararokoka.

 

Uyu mukuru w’igihugu yatangaje ko abandi bapfuye barimo Brig Gen Swale Saidi, Colonel Duncan Keittany, Lieutenant Colonel David Sawe, Major George Benson Magondu, Captain Sora Mohamed, Captain Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinyua Mureithi, Sergeant Cliphonce Omondi na Sergeant Rose Nyawira.

 

Nyuma y’iyi mpanuka Perezida William Ruto yahise atangaza ko kuva ejo ku wa Gatanu Kenya izajya mu cyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare bapfuye. Mu cyunamo amabendera ya Kenya agomba kururutswa akagezwa rwagati mu kirere.

 

Ruto yavuze ko kuba Kenya yahuye n’iriya mpanuka ari igihe cy’umubabaro ukomeye kuri njye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Kenya, umuryango mugari w’abanya-Kenya ndetse n’igihugu muri rusange.

 

Yunzemo ati “Urupfu rwa Gen Ogolla ni igihombo kibabaje kuri njye, kandi agahinda twatewe n’urupfu rwe tugasangiye nk’abaturage ba Kenya, by’umwihariko umuryango mugari wa KDF. Uyu Jenerali w’inyenyeri enye wari wubashywe yapfiriye mu kazi anakorera igihugu.”

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’impanuka yahitanye Gen Ogolla wari ufite imyaka 61 y’amavuko na bagenzi be. Icyakora Ruto wahise ayobora inama ya gisirikare y’ikitaraganya impanuka ikimara kuba yatangaje ko itsinda ry’ingabo za Kenya ryahise ryoherezwa mu gace yabereyemo, mu rwego rwo gukora iperereza ku cyayiteye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved