Umugabo witwa Maniragaba Emmanuel utuye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve akagali ka Migeshi, arashinja abantu baje kumutabara ubwo inzu ye yafatwaga n’inkongi y’umuriro, kumwiba amafaranga ibihumbi 730 by’amafaranga y’u Rwanda yari abikiye abaturanyi be, ubwo basohoraga ibintu inzu ikimara gufatwa.

 

Uyu mugabo avuga ko mu cyumweru gishize ubwo we n’umuryango we bari bari mu murima guhinga bahamagawe babwirwa ko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro, ngo ubwo abaturanyi be basohoraga ibintu mu nzu ngo bidashya na polisi izimya inkongi y’umuriro, ngo yaburiyemo amafaranga ibihumbi 730frw yari abikiye abaturanyi, nyuma y’uko bari bagurishije inka 2 bakananirwa kumvikana kuri ayo mafaranga bakayamubitsa nk’umuyobozi w’isibo bizeye.

 

Yavuze ko ayo mafaranga yayabitse munsi ya matora, akaba atazi uwasohote matora kuko ari we wayajyanye, ikindi abantu baje kumutabara bagera kuri 400, akaba atapfa kumenya uwayisohoye ariko byanga byakunda ni we akeka, kuri ubu RIB na polisi bakaba bakiri mu iperereza ngo bamenye uwayatwaye.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko akeka ko iyo nzu ye yaba yaratwitse kubw’akagambane, aho batwitse uruzitiro rwari rugizwe n’amashami y’inturusu bigakongeza n’inzu kubw’amahirwe polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ikahagoboka inzu itarangirika cyane. Uretse ayo mafaranga yabuze, intama 2 n’ihene zari ziziritse hanze zarahiye zirapfa, hashya n’ibigori byari biziritse ku ibaraza avuga ko byavamo imifuka itatu ndetse n’ibishyimbo byari hanze, akaba ariho ahera asaba leta ubufasha.

 

Yavuze ko nta bushobozi bwo gusana inzu afite, kuko yahiye cyane, imyenda yo kwambara nayo yarahiye ndetse n’amatungo kuburyo yizeye ubufasha bwa leta bwonyine. Ibi byashimangiwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeza ko inzu yahiye ariko icyateye inkongi kikaba kitaramenyekana.

 

SP Mwiseneza arasaba abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyateza inkongi y’umuriro, nko gusiga bacanye mu nzu, insinga z’amashanyarazi, gas, ndetse abasaba no gushyira inzu zabo mu bwishingizi. Umuyobozi w’akarere ka Musane Ramuli Janvier yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko batahise bamenya icyateye iyi nkongi y’umuriro muri urwo rugo.

 

Yakomeje avuga ko batapfa kwemeza ko hari umuntu waba watwitse ku bushake nk’uko bamwe batangiye kubivuga, kuko bishobora no kuba kubw’impanuka, atanga urugero k’umwana uherutse kujya kurahura atwika inzu, ahubwo asaba abantu kwirinda gufata icyemezo ko ari ubugizi bwa nabi nta kimenyetso kigaragaza ko ari byo.

 

Uyu muyobozi yakomeje ahakana ibyo nyirinzu avuga ko byahiriye mu nzu, avuga ko yaba amatungo n’ibintu ari ukubeshya, kuko inzu itigeze ishya ahubwo hahiye uruzitiro, ahubwo wenda ari ubufasha uwo muturage ashaka gusaba bwo kubaka urwo ruzitiro, naho nta mutungo we wigeze uhira mu nzu kuko nta muriro watwitse ibyo mu nzu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved