Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko hari umugabo mu Mudugudu wa Cyato mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, ukekwaho kwica umugore we amusatuye inda akamukuramo umwana yari atwite, ibintu byateye urujijo benshi bazindukiye ahabereye aya mahano.

 

Amakuru avuga ko abaturage baramukiye ahatuye umuryango w’umugabo witwa Ndayambaje Antoine ukekwaho kwica umugore we Mukansengimana, bari bafitanye abana batandatu. Ariko ngo ubu bwicanyi bikekwa ko bwabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa sita.

 

Imvaho Nshya yatangaje ko uyu mugabo yaketsweho gusatura inda umugore we, akamukuramo umwana wari ufite amezi arindwi, nyuma bombi [Umubyeyi n’uruhinja] bagahita bitaba Imana, nyuma y’uko Ubuyobozi n’abaturage batabajwe babo. Mu gihe abaturage benshi bavugaga ko aya mahano yakoze yayatewe n’ubusinzi kuko yari yiriwe mu kabari umunsi wose.

 

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, wavuze ko ubuyobozi n’abaturage batabaye ubwo ibi byari bikiba nyuma yo gutabazwa n’abana babo, bagasanga umugabo yamaze gusatura inda umugore we.

 

Gitifu Harindintwari yatangaje ko basanze inda ya nyakwigendera ivirirana, amaraso ari menshi mu nzu, mu gihe uyu mugabo yashakaga gucika, ariko abaturage bagahita bamufata. Yagize ati “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata.”

 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, afashwe; bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri aka gace. Ati “Turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, mbere yo gushyingurwa.”

 

Icyakora abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, asanzwe ari umusinzi, kuko akunze kunywa inzoga nyinshi, ndetse kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yari yiriwe mu kabari ko mu isantere ya Murambi, nanone kandi uyu muryango wari umaze igihe urimo amakimbirane ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved