Umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (London law firm Vardags) cyo mu gihugu cy’u Bwongereza, yakoze ikosa yohereza dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, bituma umugabo n’umugore batari bafitanye ikibazo, bahabwa gatanya ya burundu nyamara atari bo bagombaga kuyihabwa.

 

Mu minsi yashize ni bwo amakuru yamenyekanye ko umucamanza mukuru yanze gutesha agaciro iki cyemezo cya gatanya ya burundu, yahawe umugabo n’umugore biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo muri kiriya kigo gifasha abantu mu by’amategeko, kiyobowe n’uwitwa Ayesha Vardag. Uwo mugabo n’umugore biswe Mr na Mrs Williams mu rukiko, bari bamaze imyaka 21 bashakanye, kugeza mu 2023 ubwo batandukanaga.

 

Uwo mugabo n’umugore we bari bakiri muri gahunda zo kubanza kwiga uko ibijyanye n’imitungo yabo bizagenda mu gihe bazaba batandukanye, ariko mu gihe bari bakiri muri ibyo, umwanditsi wo kuri Vardags atoranya dosiye yabo yibeshye, ayohereza mu rukiko ku buryo bw’ikoranabuhanga, mu minota 21 gusa, bamenyeshwa ko babonye gatanya ya burundu nk’uko biteganywa n’amategeko.

 

Ibyo uwo mugabo n’umugore we bagerageje byose ngo uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko biturutse ku kwibeshya uteshwe agaciro, byose umucamanza yarabyanze kubera ko yavugaga ko igifite agaciro ari icyizere rubanda igirira icyemezo cya gatanya cya burundu, ibyo bituma atemera kugitesha agaciro kubera impamvu izo ari zo zose.

 

Sir Andrew McFarlane, Perezida wa diviziyo y’ibijyanye n’umuryango, yagize ati “Hari uburyo bukomeye rubanda bafatamo icyemezo cya gatanya ya burundu n’ibindi bijyana na yo, mu gihe yamaze gutangwa.”

 

Ku rundi ruhande, uhagarariye ikigo cyunganira abantu mu mategeko cya Vardags, yasobariye urukiko ko ushinzwe guhitamo amadosiye mu kigo cyabo yibeshye agasabira icyemezo cya gatanya cya burundu ku bakiriya batari bo, kandi abo yagisabiye bakaba bari bataramara kwitegura neza guhabwa gatanya.

 

Amakuru avuga ko ikigo cya Vardags cyabonye ko habayeho kwibeshya, hashize iminsi ibiri, urukiko rutanze icyo cyemezo cya gatanya cya burundu, gisabye urukiko kugitesha agaciro rwanga ubusabe bwacyo, bityo uyu muryango uhita utandukana nk’uko bitegenywa n’itegeko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved