Umugabo utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari ahitwa Njamena mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yafatiriwe telefone animwa ipantaro yari yambaye n’indaya bari baryamanye nyuma yo kubura amafaranga yose bari bumvikanye ko ari buyishyure bamaze kuryamana.

 

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 17 Mata 2024, ndetse ngo kuri uwo munsi, uyu mugabo yari yiriwe asangira inzoga n’abakobwa babiri bakora uburaya bigeze n’ijoro ajyana nabo aho batuye nyuma aza kwifuza gukorana n’umwe muri bo imibonano mpuzabitsina.

 

Icyakora ngo uwo mukobwa ntiyamwangiye, ahubwo yemeye ko bakorana imibonano mpuzabitsina ariko amubwira ko inshuro imwe ari bumwishyure ibihumbi 10Frw ndetse nashaka kongera nabwo ari bumwishyure andi ibihumbi 10Frw. Uyu mugabo ngo yarabyemeye ndetse baryamana inshuro imwe nyuma aza kongera inshuro ya kabiri amwishyuye ibihumbi 10Frw, uwo mukobwa arabyanga amubwira ko agomba kumuha ibihumbi 20Frw kubera ko baryamanye inshuro ebyiri.

 

Uyu mugabo yakomeje kwihagararaho avuga ko nta yandi mafaranga afite, maze uwo mukobwa ahita afata telefone ye n’ipantaro yari yaje yambaye abicisha mu idirishya abiha mugenzi we wari wasigaye hanze yabahaye umwanya.

 

Kevin Hitayezu utuye mu rugo ibi byabareyemo yagize ati “Maze wowe uje birangiye, umva umugabo yari yagize isoni ari kurya indimi asaba indaya imbabazi ngo imuhe byibuze ipantaro abe yambaye kubera ko nta buryo yari gusohoka yambaye ubusa, yasabye ngo bamuhe ipantaro ye kugira ngo ajye kuzana ibindi bihumbi 10Frw abone kumusubiza telefone ye indaya iramutsembera.”

 

Undi mukobwa ukora uburaya, yavuze ko iyo mugenzi we atagira amayeri ngo afate ipantalo na telefone by’uyu mugabo aya mafaranga atari kuyabona nk’uko babyumvikanye. Ati “Ni kuriya bajya batwambura, none se uragira ngo iyo atabifatira yari kumwishyura? Bajye bamenya ko indaya nta rukundo tugira tuba twaraje ku mihanda tutaje gukina none se ko yahamagaye bagenzi be bakayamwoherereza?”

 

Nyuma y’uko uyu mugabo abonye ko iyo ndaya baryamanye yanze kumusubiza ibye atarayishyura ibihumbi 20 Frw yahise telefone umwe mu baturage bari bahuruye maze ahamagara umuhungu baturanye ucuruza mituyu, amwoherereza andi mafaranga ibihumbi 10Frw arayishyura abona gusubizwa ibintu bye asohoka muri urwo rugo arataha.

 

Icyakora kuri ubu uyu mugabo yabaye indirimbo mu mitwe y’abantu batuye muri Gatenga, kuko abenshi bibazaga ukuntu ajya gukora uburaya adafite amafaranga ahagije ndetse bamwe bahisemo kuvuga ko icyo gikorwa yakoze cyo kubona amafaranga yo kwishyura kimeze nk’ubwiyahuzi kuko byahise bimenyekana ko yagiye kugura indaya kandi ari ibintu baba bashaka guhishira kugira ngo bibe ibanga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved