Umugore witwa Cyuzuzo Marie Louise utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, aravuga ko umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, Nibishaka Théogène, yagiye kumusengera kubera ikibazo yari afite muri iyo minsi, akamusaba ko baryamana kugira ngo akire, bikarangira amuteye inda ariko nyuma akayihakana.

 

Uyu mugore w’imyaka 30 aganira na Urugendo Online Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mbere hose atari asanzwe azi uyu muvugabutumwa, ahubwo ngo yamumenye ari uko inshuti ye imujyanye aho yasengeraga bikaba ngombwa ko afata nimero ye akazamuhamagara akamubwira, akaza akamusengera.

 

Avuga ko kuri uwo munsi akijya gusenga bwa mbere, bahageze bakahasanga abantu benshi baje gusenga, ariko ngo uyu mupasiteri byasabaga ko amuganiriza ku kibazo cye, undi akamubwira ko uwo munsi akazi kabaye kenshi agomba gufata nimero ye akazamuhamagara bagahura nyuma akaza akamusengera ari wenyine. Uyu mugore ngo yarabyemeye, acyura nimero kugira ngo azabone uko amuhamagara.

 

Cyuzuzo yakomeje avuga ko igihe cyageze akamuhamagara ngo ajye kumusengera, ndetse kuri uwo munsi niwe wamutegeye moto, amusanga basengeraga, akihagera yahise atangira kumuganiriza, abwira uyu uvuga ko ari umuhanuzi w’Imana ko yumva ababara ku myanya ye y’ibanga kandi ngo yumvaga hamurya koko. Theogene acyumva ari ibi yahise amuhagurutsa ngo bajye kwicara inyuma y’ahantu bari bicaye (Hari igihuru), ahita amusaba ko kugira ngo amusengere aramukora ahantu hari uburwayi (ku myanya y’ibanga ye).

 

Uyu mugore avuga ko Theogene yahise atangira kumukorakoraho, ndetse ahita amubwira ngo ahume, undi agihuma uyu mupasiteri yahise akuramo imyenda ngo birangira bakoze imibonano mpuzabitsina. Yakomeje abwira umunyamakuru ko agihumuka nawe atamenye uko byagenze asanga barangije gukora iyo mibonano mpuzabitsina, ndetse ngo yanze kumuhakanira kuko yari umukozi w’Imana kandi yari yabanje kumubwira ko Imana yamweretse ko agomba kuzamugira umugore bityo yanga kumuhatiriza.

 

Uyu mugore avuga ko kuva ubwo ahangayikishijwe no kuba Nibishaka Theogene yaramuteye inda, ndetse akaba atamwitaho kandi barabyaranye umwana w’umuhungu, kuri ubu amaze kugira amezi abiri. Cyuzuzo kandi yavuze ko uretse ibi byose ni uko uyu mugabo amwihakana kandi ubuzima bwe bwaragiye mu kaga, bityo ngo icyo ashaka ni uko uyu mugabo yabimenya akajya atanga indezo kuko yabyaye nubwo aba yerekanye ko adashaka kubyumva.

 

Nibishaka Theogene yigeze gutabwa muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2023, akekwaho ibyaha byo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha, kuri YouTube yitwa Umusaraba Tv, mu gihe yarekuwe ku wa 12 Gashyantare 2024, aho yatangiye gukurikiranwa adafunzwe.

 

Reba ikiganiro cyose uyu mugore yagiranye n’umunyamakuru

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved