Prophet Byukurabagirane Noheli ukomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo avuga ko ari ubuhanuzi amaze iminsi atambutsa, yabajijwe kuri video yagaragaye ari kubyinana n’umukobwa ukora mu kabari [indaya] aryamye hasi undi amuri hejuru, avuga ko nubwo ariwe, ibyo byabaye mbere y’uko yakira agakiza ndetse ngo abantu bose bagira ahahise habi, ku buryo nta muntu wagakwiye kubigarura ahubwo yajya avuga ku buzima turimo nonaha.

 

Mu minsi yashize iyi video y’uyu uvuga ko ari umuhanuzi nibwo yasakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ndetse uyitegereje neza ubona ko uyu Noheli aryamye hejuru y’uyu mukobwa, ateruye icupa ry’inzoga, ndetse yaje ikurikiye ubuhanuzi yari aherutse gutanga avuga ko Imana yamuhaye impeta ngo ajye kurongora Madamu Assia. Icyakora iyi video ntabwo yakiriwe neza kuko n’ubundi uyu muhanuzi hari benshi batamwemeranyijeho, bavuga ko ari umunyabinyoma ngo none bikaba bitangiye kugaragara.

 

Uyu muhanuzi wamamaye binyuze mu buhanuzi yatangaje avuga ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, icyakora abantu benshi batangiye kumwamaganira kure ndetse abenshi bagaragaza ko batabyakiriye neza. Akunzwe kwibasirwa n’abantu benshi, aho bamwe badatinya kuvuga ko ari umuhanuzi w’ibinyoma, dore ko hari abaza bavuga ko bamuzi atanasenga.

 

Abantu benshi batangiye kuzamura gushidikanya kuri uyu mugabo, ariko byafashe urundi rwego mu minsi yashize, aho yavugaga ko ibyo yeretswe byo kuzarongora M. Assia bitakibaye, ndetse ngo ni igihano Imana yamuhaye kubera uburyo yatambukije ubuhanuzi bwe nabi.

 

Mu minsi yashize nibwo, haje undi muhanuzi amubwira ko ibyo yakoze ari amakosa, niyo Imana yaba yaramubwiye ko azarongora uriya mugore ntabwo yagakwiye kubijyana kuri YouTube. Noheli wavuze ko asanzwe atazi uyu muhanuzi yamusabye ko mbere y’uko amubwira ubuhanuzi Imana yamweretse agomba kubanza kumuha ibimenyetso bityo akabona uko amwizera. Amaze kubimuha nibwo Noheli yemereye imbere y’itangazamakuru ko ahagaritse ubuhanuzi bwose yatambutsaga kuri M. Assia.

 

Kuva Prophet Noheli yatambutsa ubu buhanuzi, ni ibintu bitavuzweho rumwe kuko abenshi ntabwo bamweye, aho bajyaga mu bitangazamakuru bitandukanye bakitandukanye nibyo yatangaje, ndetse hari abenshi bakundaga kuvuga ko ari kuzana ubuhehesi kuri Uwanyana Assiya, mu gihe abandi bavugaga ko ari gushaka uko yamamara muri rubanda.

 

Prophet Noheli yatangaje ubu buhanuzi afite kuri M. Assia nyuma y’uko hari hashize amezi asaga umunani Pasiteri Niyonshuti Theogene (Uwari umugabo wa Uwanyana Assiya), yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubwo yaturukaga i Kampala mu gihugu cya Uganda, ikaba yarabye inkuru ncamugongo ndetse kugeza n’ubu abenshi batarakira neza ngo bahamye. Ndetse uyu mudamu yari aherutse gutangaza ko yakuyemo impeta yari yarambikanye na nyakwigendera.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved