Ubusanzwe ni kenshi byakunze kuvugwa ko amakipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali asanzwe afashwa n’Umujyi wa Kigali ashobora kuba agiye guhuzwa akaba imwe, mu rwego rwo kuyizamurira urwego ndetse n’imbaraga mu marushanwa yitabira, ariko uyu Mujyi wongeye kunyomoza aya makuru uvuga ko nk’ibisanzwe nta byitezwe guhinduka kuri aya makipe.

 

Guhera mu mwaka wa 2019, ni bwo izi nkuru zatangiye kujya zisakara hijya no hino, ni nyuma y’uko aya makipe yombi asabye Umujyi wa Kigali ko yakwihuza akaba ikipe imwe ariko ntibyakunze kuko byahwekereye, buri imwe ikomeza kwirwanaho kugeza na nubu.

 

Ubwo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yari mu kiganiro “Kubaza bitera kumenya” cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa 14 Mata 2024, yahakanye ibyo guhuza aya makipe kuko yigenga, bityo bazakomeza kuyatera inkunga bisanzwe. Ati “Ibyo guhuza amakipe ntabwo mbizi. Ayo makuru ntabwo ari yo kuko amakipe arigenga, afite uko akora.”

 

Muri rusange, Umujyi wa Kigali ufasha amakipe atatu ari yo AS Kigali na Kiyovu Sport igenera miliyoni 150 Frw kuri buri imwe, ndetse na Gasogi United iha miliyoni 100 Frw ku mwaka. Aho yagize ati “Twebwe uruhare rwacu ni ukuyashyigikira no kuyatera inkunga, Nta kindi.”

 

Meya Dusengiyumva yemera ko aya amafaranga Umujyi wa Kigali ugenera aya makipe ari make bitewe n’urwego siporo igezeho mu Rwanda ariko biri gushakirwa igisubizo. Ati “Uko siporo igenda ihinduka, ubushobozi bujyanye n’ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali ntabwo bijyana n’uko ibintu biba bikenewe. Ku bufatanye n’izindi nzengo zirimo FERWAFA turikureba uko byakemuka.”

 

Ubusanzwe Kiyovu Sports na AS Kigali ni amakipe akina mu cyiciro cya Mbere cya ‘Rwanda Premier League’ ndetse ari no mu makipe akunze kurangwamo ibibazo bikomeye by’amikoro cyane cyane uyu muri mwaka kuko ni kenshi abakinnyi bayo banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara yigeze kugera mu mezi atanu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved