Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, birakekwa ko yabyaye umwana w’umuhungu akamujugunya mu musarane w’akabari yacururizagamo, ariko k’ubw’amahirwe abantu bari hafi aho babiketse, barebye mu bwiherero bamusangamo, bahita bamukuramo akiri muzima.

 

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 3 Mata 2024, ndetse kuri uwo munsi abantu baho bacitse ururondogoro kubera amahano yakozwe n’uwo mukobwa w’inkumi, uvuka, akanatura muri uwo mudugudu. Ariko banafite icyizere kubera amakuru yabageragaho ko umwana na nyina bakiri bazima.

 

Umwe mu baturanyi w’uyu mukobwa yagize ati “Ninjye wakiriye umwana akiva mu musarane. Bantabaje ndagenda, ducukura ku ruhande umwana tumuvanamo dukoresheje isuka mpita nsaba igitenge umugore wari hafi aho ndamufubika. Twahise dushaka amazi ashyushye twoza uwo mwana, dusanga akiri muzima ariko n’uwo mukobwa yari akiri aho ngaho.”

 

Yakomeje agira ati “Abantu bamubaza ibibaye agaceceka. Mu minota mike ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano bahageze bajyana uruhinja na nyina kwa muganga. Amakuru dufite ni uko uwo mukobwa n’umwana bari mu bitaro by’akarere bya Munini bakaba bakiriho. Byatubabaje twese kuko usibye we wari ukuze, n’abakobwa bato kuri we barabyara, bakonsa.”

 

Uyu muturanyi yavuze ko ubusanzwe uwo mukobwa yacuruzaga inzoga zirimo byeri n’ibigage. Ndetse ngo afite umuryango n’amikoro ahagije byamufasha kurera uyu umwana yashakaga kuvutsa ubuzima. Undi muturanyi wari ahafi aho yavuze ko uwo munsi amahano aba, hari ababyeyi baketse ko uwo mukobwa ari ku bise ariko bakabona adashaka kujya kwa muganga. Bakomeza kumucungira hafi.

 

Umusore ubana n’uwo mukobwa mu rugo rumwe nawe avuga ko atari azi ko atwite. Yagize ati “Nta muntu wari uzi ko atwite usibye amagambo yo hanze. N’ababyeyi be babyumvaga gutyo hanze bihihiswa. Rwose byadutunguye kuko ibyo yakoze ni amahano.”

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodis Nkurunziza, yemeje aya makuru avuga ko umwana na nyina bari gukurikiranirwa mu Bitaro by’akarere bya Munini. Gitifu yagize ati “Bombi bariho. Nahise mbajyana ku bitaro by’Akarere bya Munini.”

Ubwiherero bw’akabari uriya mukobwa yajugunyemo umwana we

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved