Nyuma y’igihe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye hakunze kugaragara ubucuruzi bwo ku mihanda buzwi nk’ubuzunguzayi, Ubuyobozi bw’aka Karere bwafashe umwanzuro ko bugiye kujya buca amande y’ibihumbi 10 Frw, umuntu wese uzafatwa agura ibicuruzwa n’umuzunguzayi ngo ni mu rwego rwo guca ubu bucuruzi bukora bunyuranyije n’amategeko ya Leta.

 

Nk’uko bikunze kugaragarira abatuye uyu Mujyi cyangwa se abahagera bose, ibicuruzwa bikunze gucururizwa ku muhanda, biba byiganjemo imbuto zirimo avoka, indimu, inanasi, imineke, hakaba hari abandi bacuruza imyenda n’inkweto n’abandi bacuruza ibyo kurya mu ndobo birimo amandazi, ibiraha n’ibindi byinshi.

 

Icyakora bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bavuze ko ikibatera kujya mu muhanda ari ubushobozi buke butatuma bajya mu masoko kuko igishoro kidahagije bagahitamo gukora ubwo bucuruzi busa n’ubuciriritse, dore ko bashora make ugereranyijwe n’abajya gucururiza mu masoko manini.

 

Umwe yagize ati “Twebwe icyo dusaba ni uko Leta yadutera inkunga natwe tukaba twava mu muhanda, tubonye igishoro twava hano tukajya mu isoko tugacuruzanya nk’abandi tukiteza imbere. Kuba dukorera aha si uko tuhishimiye ni uko natwe ubuzima buba butugoye.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubuyobozi buzi icyo kibazo ko kandi bukangurira abo bazunguzayi kwishyira hamwe ngo bafashwe. Ati “Iby’ubuzunguzayi tugerageza ku bafasha no kubashyira hamwe, muri iri soko ry’Abisunganye, murabizi ko abadamu bemeye kujya mu isoko bahawe igishoro ubu bameze neza barakora ubucuruzi.”

 

Yakomeje avuga ko uretse kuba ubu bucuruzi bugiye gucibwa, indi ngamba ubuyobozi bwafashe mu guca ubuzunguzayi ni uguhana umuntu wese uzafatwa agurira umuzunguzayi. Yavuze ko kandi Inama Njyanama y’Akarere yateranye ikemeza amande y’ibihumbi 10 Frw nk’ibihano bizacibwa ufatwa agurira umuzunguzayi ndetse n’ibyo yaguze byose agahita abyamburwa.

Meya Sebutege yashishikarije abakora ubwo buzunguzayi kwegera ubuyobozi, kuko hari gahunda Akarere gafite ko gufasha ab’imikoro macye kugira ngo harebwe uko bashaka ikindi kintu bakora. Yagize ati “Twajyaga tubaha guhera ku mafaranga ibihumbi 100, ariko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yemeye ko duha abaturage inguzanyo y’ibihumbi 200.”

 

Izi ngamba ubuyobozi bufatiye aba bacuruzi bazwi nk’abazunguzayi bakora ubu bucuruzi butemewe, zije nyuma y’uko bakunze kwikomwa n’abandi bacuruzi bakorera mu mazu yabugenewe ndetse n’amasoko, babashinja ko bitwaza ko nta musoro batanga bigatuma bacuruza ibicuruzwa ku giciro cyo hasi, ibituma abacururiza mu isoko babura abaguzi.

 

Iki kibazo si mu Mujyi wa Huye mu Karere ka Huye kiri gusa kuko no mu Mijyi myinshi ikomeye buberamo ndetse hari aho ubuyobozi buba bwarahize ko bugiye kubuca ariko bikanga bikananirana kuko aba bakomeza kuvuga ko bafite amikora make bityo ko byagorana ko bajya mu masoko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved