Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza mu gihugu cya Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.

 

Uwo mwana ngo yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje umugozi banikaho imyenda hanze, ndetse ngo nta muntu n’umwe wahise atabwa muri yombi kubera urupfu rw’uwo mwana, kandi umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mount Meru aho muri Tanzania nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha muri Tanzania, SACP Justine Masejo.

 

Mushiki w’uwo mwana bivugwa ko yiyahuye, Flomena Laizer bavukana kwa Sewabo, ni we wamubonye bwa mbere, ubwo yari anyuze hafi y’iwabo mu gihe abandi bari mu rugo batari bamenye ibyabaye.

 

Yagize ati “Nari mvuye iwacu, nyura mu nzira inyura hafi yo kwa papa mukuru (se wa nyakwigendera), mbona musaza wanjye anagana ku mugozi, yarumye ururimi, mvuza induru umuturanyi aza kureba ibibaye, afata umuhoro wari hafi aho, atema uwo mugozi, umwana aramanuka yikubita hasi, ariko yari yamaze gupfa kuko yari yarumye ururimi amaso yaturumbutse, yagagaye ndetse yanakonje.”

 

Yakomeje agira ati “Abaturanyi baraje bafata uwo mwana bamujyana kwa muganga kugira ngo naba atarapfa wenda babe bamufasha, ariko biba iby’ubusa basanga yamaze gupfa.”

 

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko se w’uwo mwana yahamagawe kuri telefoni, na we akabanza kubaza nyina umwana wagize ikibazo uwo ari we kuko yumvaga bombi yabasize mu rugo bitegura bagiye ku ishuri. Nyina wa nyakwigendera we yavuze ko umwana wiyahuye yagiye ku ishuri, hagera nka saa yine akabona agarutse mu rugo, avuga ko yatinye kwinjira mu ishuri kuko yakererewe kandi umwarimu wari uhari atanga ibihano bikomeye.

 

Icyakora ngo uyu mwana akigera iwabo nyina yabonaga afite ubwobwa bwinshi, maze ubwo yageragezaga kumubaza ibyabaye, umwana yavuze ko yageze ku ishuri yakerewe ariko agatinya kwinjira kuko umwarimo warimo asanzwe atanga ibihano bikomeye cyane.

 

Ubwo nyina yamwemereye kwiyambura imyenda y’ishuri akajya mu bindi kugira ngo azajyeyo umunsi ukurikiyeho yazindutse, nyuma uwo mubyeyi yigira muri gahunda ze zisanzwe ntiyamenya ko umwana afite umugambi wo kwigirira nabi. Se wa nyakwigendera we yavuze ko umwana we yari umwana witonda cyane, kandi uhora atuje, ku buryo nta wari kumenya ko yagira ikibazo mu mutima kimugeza no ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved