Umugabo witwa Hakizinshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri ho mu Karere ka Rulindo, yafashe umwanya yicukurira imva azashyingurwamo naba yapfuye, avuga ko yabikoze kugira ngo azirinde kurushya abazamushyingura, ngo ahubwo bazaze baterekamo gusa.

 

Hakizinshuti bigaragara ko atangiye kugera muzabukuru, yavuze ko uyu mwanzuro yawufashe nyuma yo kuwutekerezaho, kuko ngo ntabwo ashaka kuzarushya abazamushyingura niyitaba Imana, cyane cyane umuryango we dore ko afite abagore babiri n’abana 15.

 

Aganira na TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko imyaka amaze ariyo myinshi kurenza iyo asigaje, akaba ariyo mpamvu yahise yitegura. Yagize ati “Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu, nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura, nshyiraho amatafari byose birahari.”

 

Ku bantu bavuga ko ashobora kuba yarikunguriye, Hakizinshuti we ntabwo yemeranya nabo kuko batazi impmavu abikora. Ati “Abo ni ukubareka kuko ntabwo bazi impamvu mba nkora ibintu nkibi.”

 

Uyu musaza yavuze ko abana be bashatse kunenga icyemezo yafashe abasubiza ko uko ari 15 badafite igitekerezo cyo kuzamushyingura neza. Ati “Narababwiye ngo mureke nikorere ibyanjye.”

 

Kuri ubu afite ingo 2 rumwe rurimo abana 9, urundi rukamo 6 bose hamwe bakaba 15. Aba bana be bavuga ko kwicukurira imva ari igitekerezo yari amaranye igihe kinini. Ikindi kandi ni uko iyi mva y’uyu musaza, yegeranye n’iy’umwe mu bagore be wapfuye muri 2008.

 

Umwe yagize ati “Ntabwo byantunguye kuko kuva na kera, papa yajyaga avuga ko aziteganyiriza aho azashyingurwa mu gihe yatabarutse.”

 

Uyu mwana abihuriza ho n’abaturanyi bavuze ko batunguwe n’ibyo yakoze ariko bagashimangira ko ari ukwiteganyiriza. Ati “Niba umuntu nta n’imyaka 20 asigaje agomba kwiteganyiriza aho kuzashyingurwa.”

 

Undi ati “Urabona ni uwa kera, byaba byiza yiteganyirije aho azashyingurwa numva nta mubuza uburenganzira bwe.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved