Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ko umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri, akarya n’amasambusa (ibiraha) bari baguze ntabishyure akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo ni nyuma yaho uyu mwarimu witwa Thomas Ntivuguruzwa aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri iki cyaha akurikiranyweho.

 

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwasabaga ko mwarimu Thomas akurikiranwa afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje, ku ruhande rwa mwarimu Thomas n’ubwunganizi bwe bo basabaga ko yakurikiranwa adafunzwe. Urukiko rwatangaje uyu mwanzuro nyuma y’aho rwiherereye rugasanga ibyo Thomas asaba nta shingiro bifite.

 

Rwasanze hari impamvu zikomeye zituma uriya mwarimu wigishaga ku ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30. Icyakora mu iburanisha riheruka kwifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko burega Ntivuguruzwa Thomas icyaha cyo gusambanya abana babiri.

 

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mwarimu Thomas yariho agenda ahura n’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 15 undi akagira imyaka 17 bafite amasambusa bakunze kwita ibiraha. Maze ngo mwarimu Thomas yababwiye ko akeneye ibiraha ariko yiyubashye atabirira mu nzira niko kubajyana mu macumbi y’abagamo y’ikigo cya Nyanza TSS asanzwe anigishaho.

 

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mwarimu Thomas agejeje abo bana ku macumbi yabinjije mu nzu abamo ahita ahisha urufunguzo maze Thomas yegera bya biraha arabirya, anabima amafaranga igihumbi na maganabiri y’u Rwanda byaguraga.

 

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mwarimu Thomas yanze ko bataha na bo ntayandi mahitamo bari bafite, maze abereka aho baryama maze Thomas na we abaryama ahagati akajya abasambanya ava kuri umwe ajya kuwundi. Thomas kandi ashinjwa icyaha cyo gufungirina abantu ahantu hatemewe, kuko ngo bucyeye yanabasize mu nzu arabakingirana maze arigendera.

 

Ubushinjacyaha buravuga ko hari ibimenyetso kandi bindi bunashingiraho nk’imvugo z’umuzamu warariraga kwa Thomas uvuga ko yabonye Thomas yinjirana abana, hari kandi amafoto abana bari mu nzu ya Thomas babuze aho banyura, hakaba kandi amafoto y’indobo yarimo ibiraha iri mu nzu kwa Thomas.

 

Uyu mwarimu Thomas we ahawe ijambo yahakanye ibyo aregwa, icyakora yemera ko abo bana baraye iwe koko, akavuga ko yavuye mu Butansinda kuko urufunguzo yari yarusigiye umuzamu ngo akore amasuku mu nzu, aje iwe asanga abana mu nzu banarikumwe n’uwo muzamu.

 

Mwarimu Thomas akavuga ko bwari bwije imvura yanahise igwa muri iryo joro yahise yereka abana aho baryama mu cyumba cyabo na we ahita ajya kuryama mu cyumba cye. Akomeza avuga ko bwakeye asigira urufunguzo umuzamu akamubwira ngo aze gufasha abo bana baza gutaha kuko anagendeye ku muco wa kinyarwanda ko ntawuzindura umushyitsi amubwira ngo atahe ahubwo ko yatunguwe agarutse mu rugo ku mugoroba asanga inzego z’ubuyobozi niko ku mufata bakajya ku mufunga.

 

Thomas kandi yabwiye urukiko ko atari gucyura abana n’ijoro cyangwa ngo ajye kubacumbikiriza kuko naho aba nta macumbi y’abagore cyangwa ay’abakobwa ahaba. Urukiko rubajije Thomas ko abo bana bamubwiye uko bahageze, Thomas mugusubiza ati “Naje nihembukiye nta byinshi niriwe mbaza uko bahageze.”

 

Urukiko kandi rwabajije Thomas ngo kuki nta buyobozi wabimenyesheje ko iwawe hagiye kurara abana, Thomas nawe mugusubiza ati “Bwari bwije nta numero zabwo ngira.” Urukiko kandi rwabajije Thomas niba abana yarabasanze iwe ntanabaze n’umuzamu ibyabo, Thomas na we mugusubiza ati “Nawe ntacyo namubajije.”

 

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye Thomas Ntivuguruzwa we yabwiye urukiko ko umuzamu mu buhamya bwe yabajijwe akavuga ko yabonye abana babiri baje kugurisha ibiraha. Ati “Mama Perezidante byumvikane ko umuzamu nawe yemeje ko Thomas atari we wazanye abo bana.”

 

Me Jean Paul aravuga ko imvura nyinshi yariho igwa Thomas atari kubona uko abirukana kuko iyo bagera mu nzira bashoboraga kwincwa maze Thomas akabiryozwa. Ati “Mama Perezidante umukiliya wanjye ari kuzira ko yagize neza ntiyurukane abana mu gicuku imvura iri kugwa niyo yabizira mu isi ariko azajya mu ijuru anabe umutagatifu.”

 

Me Jean Paul yabwiye urukiko ko abana kuba barafotowe bari mu nzu ikinze nta gishya. Yagize ati “Nanjye ubu sindi iwanjye hagize ufata abana akabashyira mu nzu iwanjye akabafotora ndi hano nkwiye kubizira?”

 

Kuri Me Jean Paul yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha butigeze bwifashisha raporo ya muganga ukwezi kukaba gushize iyo raporo idahari byumvikana ko nabyo bigaragaza ko umukiriya we arengana. Yavuze ko kandi mu buhamya bw’abana umwe yivuguye ko Thomas yari hagati yabo naho undi akavuga ko umwe muri abo bana b’abakobwa ariwe wari hagati.

 

Me Jean Paul yagize ati “Ni gute waryamana n’umuntu mukanasambana ntamenye uburyo yaryamyemo? Nabyo kwivuguruza kwabo bigaragaza ko batasambanye.”

 

Kugeza ubu ari umwarimu Thomas Ntivuguruzwa ari Me Mpayimana Jean Paul basabaga urukiko ko uriya mwarimu yakurikiranwa adafunzwe kuko ari inyangamugayo kandi atatoroka kuko afite imyirondoro izwi akanagira akazi akora ahantu hazwi.

 

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwariherereye rusanga ibyo Thomas Ntivuguruzwa w’imyaka 49, wigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama riri mu Butansinda bwa Kigoma mu karere ka Nyanza, asaba nta shingiro bifite rutegeko ko akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

 

Kuri ubu Thomas yarafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza ariko yahise ajyanwa kugororerwa mu igororero rya Muhanga. Ntitwabashije kumenya niba iki cyemezo Thomas Ntivuguruzwa azakijurira kuko umunyamategeko Mpayimana Jean Paul wamwunganiye atabonetse ngo abitubwireho.

 

Ivomo: Umuseke

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved