Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusaka amakuru y’uko umwe mu mpanga z’abakobwa zifatanye yashatse umugabo mu 2021 n’ubwo byabanje kugirwa ibanga mu buryo bukomeye cyane. Izi mpanga zikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zamamaye ku mazina ya Abby Hensel na Brittany Hensel.

 

Icyakora hari ibinyamakuru byanditse ko izi mpanga zabonye umugabo uzishaka cyane ko bitashoboka ko zitandukanywa, ariko mu by’ukuri uwabonye urukundo rwe ni uwitwa Abby Hensel, aho yasezeranye n’umugabo witwa Josh Bowling, wahoze mu gisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuri ubu akaba ari umuforomo muri icyo gihugu.

 

Kuri ubu izi mpanga zifite imyaka 34 y’amavuko, ariko mu myaka 6 gusa ni bwo zatangiye kumenyekana, ubwo bagaragaraye bwa mbere mu kiganiro cya ‘The Oprah Winfrey Show’ kinyura kuri Televiziyo aho muri Amerika. Nyuma baje no kugira uruga rwabo ‘TLC reality series’ aho bajyaga bavugira ubuzima bwabo.

 

Amakuru avuga ko izi mpanga zikora akazi k’ubwarimu ndetse zikaba zituye ahitwa Minnesota, aho zavukiye zikanahakurira. Mu gihe hakomeje gusakara amashusho y’izi mpanga zigisha ndetse zivuga ku buzima bwazo, ayo mashusho agira ati “Impanga zifatanye Abby na Brittany zerekanye uko zigisha mu ishuri mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo. Impanga imwe, Abby ubu yarashatse, kuko yasezeranye mu buryo bw’ibanga n’umuhungu bakundanaga wahoze mu gisirikare, Josh Bowling.”

 

Izi mpanga zifite imiterere itangaje, kuko bose basangiye ingingo zose ariko buri umwe akaba afite igice ayobora cy’umubiri, aho Abby ari we ugenzura imikorere y’ukuboko n’ukuguru by’i buryo, Brittany na we agenzura ukuboko n’ukuguru by’i bumoso.

 

Igisigaye ubu, ni ugutegereza gutwita no kubyara, kuko nk’uko nyina w’izo mpanga yigeze kubitangaza mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihe bari bakiri abangavu, ngo ukurikije imiremerwe yabo gutwita no kubyara byashoboka. Ababyeyi b’izi mpanga kandi batangaje ko banze kuzibagisha kuko abaganga bari bamaze kubabwira ko nta mahirwe menshi zaba zifite yo kubaho baramutse bazibaze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved