Ku wa 18 Mata 2024, ni bwo General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare, ariko ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ubwo yashyingurwaga ntabwo yashinguwe mu isanduku kubera ibyifuzo bye nk’uko byatangajwe na mukuru we witwa Canon Hezekiah.

 

Canon Hezekiah yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko umuvandimwe we yitabye Imana, yavuze ko General Francis Ogolla yifuje ko napfa, azashyingurwa bitarenze amasaha 72 apfuye, kandi ngo bidatwaye amafaranga menshi bityo ngo umuryango we ntuzajye mubyo kugura isanduku.

 

Nyakwigendera yashinguwe iruhande rw’inzu ye iherereye ahitwa Mor mu gace ga Siaya, ndetse ngo ibi ni kimwe mu byo yifuje mbere y’uko yitaba Imana nk’uko byemejwe na Canon Hezekiah. Uyu mugabo yavugishije benshi cyane kuko yashinguwe nta sanduku kandi ari umukirisitu mu gihe ubusanzwe uyu mugenzo uzwi ku Bayisilamu, nyakwigendera yatanze iki cyifuzo kugira ngo ibihenda umuryango we bigabanuke.

 

Icyakora n’ubwo bimeze bityo, General Ogolla akaba yarifuje kuzashyingurwa mu bitambaro by’imyenda bisanzwe, kandi agashyingurwa mu buryo bworoheje, imihango n’imigenzo bijyanye n’uko ubwoko bw’Abajaluwo akomokamo bashyingura ababo bapfuye, bizakurikizwa, nk’uko Hezekiah yabisobanuye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved