Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwateye mpaga ya kabiri ikipe ya Dynamo BBC yo mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo kwanga gukurikiza amabwiriza agenga iri rushanwa ndetse ihita inasezererwa mu irushanwa.

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 nibwo BAL yatangaje ibi ibinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wayo, Amadou Gallo. Ni nyuma y’uko kandi ku wa 9 Werurwe 2024, iyi kipe yakinnye umukino wayo wa mbere maze itsinda Cape Town Tigers 86-73 ariko icyo gihe yakinanye iyi myambaro bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

 

Nyuma yo gukina bapfutse ibirango bya Visit Rwanda nk’Umuterankunga w’iri rushanwa, FEBABU yahise yandikira ibaruwa BAL isaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga. Ku Cyumweru gishize kandi yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n’imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

 

BAL yagize iti “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”

 

Icyakora ku munsi w’ejo n’ibwo iyi kipe ya Dynamo BBC yari yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga harimo no kwambara umuterankunga ku mukino bafitanye na Petro Atletico de Luanda uyu munsi.

 

Gusa ubuyobozi bwa BAL ntibwabikozwa kubera ko bwahise bubaha ubutumwa busaba iyi kipe kudakora iryo kosa ko ahubwo bakomeza gukinisha imyambaro basanzwe bakinisha. Ndetse kuri ubu bukaba bwasohoye itangazo buvuga ko iyi kipe yatewe mpaga ya kabiri kubera kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, ikaba yanahise isezererwa mu irushanwa nk’uko itegeko ribivuga ko mpaga 2 uhita usezererwa.

 

Itangazo ryasohowe na BAL rigira riti “Dynamo Basketball Club (Burundi), yananiwe gukurikiza amabwiriza ya Basketball Africa League (BAL) ajyanye n’imyambaro, yatewe mpaga ku mukino w’uyu munsi yagombaga guhura na Petro de Luanda (Angola), ikurwa muri BAL 2024.”

 

Yakomeje igira iti“Ubusanzwe amategeko ya FIBA avuga ko mpaga 2 mu irushanwa rimwe, bihita bikura ikipe ako kanya mu irushanwa. Ni ibihe bitoroshye ku bakinnyi n’abafana. Imikino isigaye yo mu itsinda rya Kalahari izakomeza nk’uko yateganyijwe.”

 

Iyi kipe y’i Burundi yanze kwambara imyambaro iriho ‘Visit Rwanda’ bijyanye n’umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byanatumye u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved