Umugabo witwa Hagumimana Emmanuel wo mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukubita no gukomereta bikabyara urupfu umugore bari bamaranye amezi abiri babana munzu bataraseranye.

 

Ibi byabereye mu murenge wa Mudende, Akagari ka Kanyundo, umudugudu Murambi, kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024. Mu gihe amakuru avuga ko izi nkoni zabyaye urupfu yazimukubise kuwa 25 Mata 2024, umugore yahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza kumujyana kwa muganga agapfira mu nzira.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yahamije aya makuru avuga ko bari bamaranye amezi abiri gusa. Ati “Umusore yari igihazi, bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo ntiyabivuga, nyuma arembye nibwo bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.”

 

Umurambo wa nyakwigendera kuri iki cyumweru, tariki 28 mata wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, uhita ushyingurwa.

 

Gitifu Murindangabo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, yabyara intonganya, kuko bakwiriye gukemura ibibazo mu bwumvikane byananirana bakegera ubuyobozi bukabagira inama. Hagumimana yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

 

Mu ntara y’iburengerazuba, inkuru zo kwicana zikomeje kwiganza, dore ko no mu karere ka Nyamasheke kuri iki cyumweru umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore amukuramo umwana yari atwite, mu nkuru zabanje twabagejejeho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved